skol
fortebet

SOBANUKIRWA:Ese nakora iki mu gihe bampatira gukora imibonano mpuzabitsina?

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ushobora kwibaza uti “ese mbyemere?” Ubundi se hari utabikora?

Banza utekereze

Icyo ugomba kumenya: Si ko buri wese abikora.

Sponsored Ad

Ni iby’ukuri ko ubushakashatsi bushobora kugaragaza ko hari benshi babikora. Urugero, ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika bwagaragaje ko muri icyo gihugu abanyeshuri 2 kuri 3 barangije amashuri yisumbuye, baba barakoze imibonano mpuzabitsina. Ariko nanone ibyo bisobanura ko hari 1 muri 3 utabikora, kandi uwo mubare si muto.

Bite se ku bayikora? Abashakashatsi babonye ko abenshi mu rubyiruko bakora imibonano mpuzabitsina bagerwaho n’ingaruka zibabaje zikurikira:

Umutimanama ubacira urubanza. Abenshi mu rubyiruko bishoye mu mibonano mpuzabitsina, bavuze ko nyuma yaho bicujije icyatumye babikora.

Gutakarizwa icyizere. Iyo abantu bamaze kuryamana, buri wese atangira kwibaza ati “ariko ubu nta wundi baryamanye ra?”

Kumanjirwa. Abakobwa benshi bakunda umuntu ubitaho, aho kubangiza gusa. Nanone ku bahungu, iyo umukobwa yemeye kuryamana na bo bumva batakimukunze.

Icyo wazirikana: Umubiri wawe ufite agaciro ku buryo utagombye kuwupfusha ubusa. Garagaza ko ufite ubushake bwo kumvira itegeko ry’Imana ryo kwirinda ubusambanyi. Ushobora kuzakora imibonano mpuzabitsina numara gushaka. Icyo gihe noneho uzaba ushobora kuyishimira mu buryo bwuzuye, udahangayitse kandi uticuza, nk’uko bijya bigendekera abishora mu mibonano mpuzabitsina batarashaka.​

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa