Kigali

Sobanukirwa n’impamvu nyamukuru yaba itera abagabo benshi kubyuka igitsina cyazanye umurego

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 11 August 2018 Yasuwe: 3119

Ubusanzwe umuntu wese w’igitsina gabo udafite uburwayi bumutera kudashyukwa, iyo aryamye cyane cyane nijoro arashyukwa. Nubwo tubibona iyo dukangutse nyamara ubushakashatsi bwerekana ko bibaho inshuro zigera kuri 5 mu ijoro.

Uku kubyuka igitsina cyareze mu cyongereza byahawe akabyiniriro ka morning wood (igiti cya mu gitondo) cyangwa morning glory (Ikuzo rya mu gitondo) .

Ibi bitangira umwana akiri mu nda ya nyina ndetse niyo umuhungu akivuka, igitsina cye kiba cyafashe umurego. Si ibyo gusa kuko niyo umukuye mu mugongo, usanga cyareze. Burya ababyeyi bakuze ngo niho barebera ko umwana atazaba ikiremba.

Ese biterwa n’iki?

Kugirango igitsina cy’umugabo gifate umurego, biterwa nuko imitsi ijyana mo amaraso iba yareze noneho ikaguka amaraso agatemberamo ari menshi noneho bigatuma gihaguruka.

-Impamvu ibitera ya mbere ni uko uturemangingo turekura umusemburo wa noradrénaline iyo uryamye natwo turasinzira. Utu turemangingo dushinzwe gutuma igitsina kidahorana umurego. Iyo rero dusinziriye bituma umusemburo wa testosterone urekurwa ku bwinshi nuko imitsi ijyana amaraso mu gitsina ikarega nacyo kigafatiraho.

-Indi mpamvu iterwa n’ikinyabutabire cya nitric oxide (NO). Iki kinyabutabire nicyo kigira uruhare mu kurega kw’imitsi. Ndetse burya imiti ivura kudashyukwa ituma umubiri ukora iki kinyabutabire ku bwinshi. Iyo rero iyi nitric oxide irekuwe ituma imitsi irega, umuvuduko w’amaraso ukiyongera. Ibyo rero bituma imitsi yo mu gitsina irega, nuko kuko ariho irangirira amaraso akabamo menshi, kikarega.

-Impamvu ya 3 ni ukurota. Akenshi iyo umugabo atekereje ku gitsina, cyangwa se abivuzeho, akibonye se, ahita ashyukwa. Na nijoro rero iyo urose ukora imibonano cyangwa ukarota ibijyanye n’igitsina, uhita ugira ubushake.

- Impamvu ya 4 ari nayo ya nyuma biterwa no gufunga inkari. Nkuko bizwi, iyo umugabo afite ubushake, ntiyabasha kunyara. Na nijoro rero iyo uruhago rwuzuye, mu kukurinda ko wanyara ku buriri, gifata umurego nuko ugakanguka utanyaye ku buriri. Twibuke ko na ku manywa iyo watinze kunyara wumva igitsina cyafashe umurego. Iyo niyo mpamvu rero.

Ngayo nguko rero. Gusa twibutseko hari ibishobora gutuma utabyuka cyafashe umurego nko kuba urwaye urembye, Kuba uhangayitse, kuba ufite uburwayi nka diyabete, n’ibindi bitandukanye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuti wa burundu uvura kurangiza vuba no kubura ubushake bwo gutera...

Mu buzima busanzwe bijya bibaho ko umugabo ajya gukora imibonano...
16 August 2018 Yasuwe: 4415 0

Mugore: Reba ibimenyetso 22 byakwereka ko umugabo wawe arambiwe kubana...

Umubano mwiza w’umugore n’umugabo akenshi ukunze kubaho igihe bose bumva...
16 August 2018 Yasuwe: 2683 1

Impamvu 7 nta mukobwa ukwiriye kwifotoza yambaye ubusa ku mbuga...

Umuvuduko w’iterambere ry’isi uri kugenderaho ujyana nuw’ ikoranabuhanga muri...
16 August 2018 Yasuwe: 1728 0

Ibintu 10 buri mugabo adakunda ku mugore we

Urwango” ni ijambo ribi cyane. Ariko ntibivuze ko ryaba ribi ku rwego...
14 August 2018 Yasuwe: 7093 1

Dore impamvu umugore ashobora kurira mu gihe cyo gutera akabariro

Ese kurira cyangwa gutaka k’umugore mu gihe cyo gutera akabariro biterwa...
14 August 2018 Yasuwe: 3571 0

Umukobwa wa Obama yagaragaye mu Bwongereza ari mu rukundo n’...

Maria Obama , umukobwa wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze...
14 August 2018 Yasuwe: 3543 0