Kigali

Sobanukirwa n’imyaka abagore baryoherwamo imibonano mpuzabitsina

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 17 August 2018 Yasuwe: 8347

Abantu benshi bibwira ko ubuzima bw’imyororokere no gukora imibonano mpuzabitsina biryohera cyane urubyiruko by’umwihariko abafite hagati y’imyaka 20 na 30 kuko akenshi aribwo batangira guhura n’abakunzi babo ba mbere no kugirana ibihe byiza mu bihe bitandukanye.

Ubushakashatsi bushya bwakozwe na “Natural Cycles” bwagaragaje ko abagore ibihe byabo byo kuryoherwa no gukora imibonano mpuzabitsina babyinjiramo neza igihe bagejeje ku myaka 36.

Mu bagore bagera ku bihumbi 2600 babajijwe ku bijyanye n’ubunararibonye bafite mu kwishimira, kugira ubushake ndetse no kuryoherwa gukora imibonano mpuzabitsina, ibisubizo byabo byasuzumwe n’amatsinda atatu, irigizwe n’abantu bafite munsi y’imyaka 23, iry’abafite hagati y’imyaka 23 na 35 ndetse n’irindi ry’abafite imyaka 36 kuzamura.

Ibisubizo aba bagore batanze cyane ikijyanye n’uburyo ibyiyumviro byabo bibakururira gukora bakanaryoherwa n’imibonano mpuzabitsina, nibura umunani mu icumi babajijwe bagaragaje ko mu gihe cy’imyaka 36 aribwo bumvaga baryohewe cyane no gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri ubwo bushakashatsi bane mu bagore icumi babajijwe bafite imyaka hagati ya 23-35 bo basubije ko banezezwa n’uburyo bagaragara inyuma kimwe na barindwi mu icumi babajijwe bari munsi y’imyaka 23 na bo basubije ko bashimishwa n’imiterere yabo igaragarira amaso.

Mu bagore babajijwe, 1/3 bavuze ko bashobora gukora imibonano mpuzabisina kabiri mu cyumweru, abarenga 1/5 bavuze ko babikora nibura gatatu mu cyumweru hanyuma abari munsi ya 1/5 bavuga ko babikora rimwe mu cyumweru.

Ibindi byavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko umugore umwe nibura muri batatu yumva igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyamara igihe kirekire hanyuma umwe mu icumi wenyine ni we wumva iki gikorwa cyo guhuza urugwiro cyamara akanya gato cyane.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mazina

    Sex,Caresses no Gusomana ni ibintu 3 kikomeye bishimisha cyane abantu bashakanye.Ni IMPANO imana yaduhaye kubera ko idukunda.Gusa yabyemereye abantu bashakanye binyuze mu mategeko (Imigani 5:15-20).Ndetse ibategeka kubikora (1 Abakorinto 7:5).Naho ababikora batarashakanye,ntabwo bazaba muli paradizo yegereje (1 Abakorinto 6:9,10).Bababaza imana cyane.Kubikora mutarashakanye,ni ukugira ubwenge buke,kuko bibabuza kuzabaho iteke muli paradizo kandi ntuzazuke ku munsi w’imperuka.

    5 months ago
  • chat_bubble Lily

    Abaryoherwa nababwira iki. Mujye mwiyongeza mwongere mwiyongeze

    5 months ago

Inzindi nkuru

Aya ni amwe mu mabara y’indabo z’Amaroza akunzwe gutangwa ku munsi...

Ku isi hari amoko asaga 1200 y’indabo, gusa inyinshi ntitunamenya ko ari...
14 February 2019 Yasuwe: 1502 1

Amateka n’Ibisobanuro by’umunsi w’abakundana ’Saint Valentin’

Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare...
14 February 2019 Yasuwe: 951 1

Itondere umukobwa mukundana niba akubwira ibi binyoma

Mugabo, namaze kubona ko buri muntu wese uje mu buzima bwawe atabugumamo...
13 February 2019 Yasuwe: 3785 1

Ibi ni ibyiza byo gukundana n’umukobwa wabyariye iwabo

Abasore bamwe na bamwe baba bumva kuba bakundana n’umukobwa wabyariye iwabo...
13 February 2019 Yasuwe: 3540 1

Ni irihe tandukaniro ryaba riri hagati y’urukundo n’imibonano...

Muri iki gihe abakobwa n’abahungu usanga bitana ba mwana ku birebana...
12 February 2019 Yasuwe: 3290 3

Reba uko umusore n’inkumi bafite urukundo nyarwo bagomba kwitwara

Mu buzima busanzwe iyo uhuye n’umuntu kandi akaba aribwo bwa mbere uhuye...
12 February 2019 Yasuwe: 2845 0