Kigali

Sobanukirwa n’uburyo gukora imibonano mpuzabitsina ari umuti ku buzima bwiza bw’igitsina n’izindi ngingo z’umubiri

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 29 July 2018 Yasuwe: 4522

Imibonano mpuzabitsina, benshi ngo bayikora bagamije kwishimisha cyangwa izindi mpamvu zitandukanye bitewe n’uyikora, nyamara uretse kubw’urukundo n’izindi mpamvu, abahanga bagaragaje ko kuyikora ari umuti ku buzima bwiza.

Benshi mu bakora imibonano mpuzabitsina, bayikora bashishikajwe no kwishakira ibyishimo by’umubiri, nyamara ibirenze ibi bagomba kumenya ni uko kuyikora ngo ari umuti k’ubuzima bwiza bw’igitsina n’izindi ngingo z’umubiri zitandukanye.

Gukora imibonano mpuzabitsina, biha igitsina kugira ubuzima bwiza cyane cyane ku bantu baciye imbyaro. Nyuma y’ibyishimo kubakoze imibonano mpuzabitsina, burya ibitsina nabyo biharonkera ubuzima bwiza.

Mu gihe cy’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, mu gikorwa nyir’izina hanakorwa umusemburo witwa Estrogen. uyu musemburo ubwawo ufasha igitsina kuba cyakorohera( kikagira ububobere) bityo kikagira umuzima ariko kandi bikanorohera abakora imibonano mpuzabitsina. Uretse ibi kandi imibonano mpuzabitsina itera igitsina gore kugira impumuro nziza.

Mu gihe cy’ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina, amaraso ubwayo yikusanyiriza mu gitsina aba afite intungamubiri nyinshi. Ibi bituma igitsina kibona intungamubiri nyinshi kikarushaho kugira ubuzima bwiza.

Abahanga mu by’imihindagurikire y’umubiri w’umuntu, bemeza ko uko urugingo uru n’uru rumara igihe rudakoreshwa birutera gutakaza ubushobozi bwarwo. Iyi ni nayo mpamvu kenshi usanga abantu bagirwa inama yo guhora bitabira gukora imyitozo ngororangingo cyangwa ngororamubiri. Aba bahanga, bavuga kandi ko abantu bakora imyitozo ngororangingo batinda gusaza ugereranije n’abatayikora.

Ibi bikorerwa ingingo z’umuntu zitandukanye, no mu myanya ndangagitsina ngo niko bimeze. Iyo umuntu arimo gukora imibonano mpuzabitsina, imitsi ikoresha igitsina iba ikora bityo ikongera ubushobozi bwacyo, bikaba na kimwe mu bimenyetso by’ubuzima bwiza.

Izi nama n’izi mpanuro, intyoza.com tuzikesha urubuga rwa myhealthnews. Ariko kandi wibuke ko kugirwa izi nama n’impanuro ntabwo bisobanura ko ugomba gukora imibonano mpuzabitsina uko wishakiye kuko ubikoze nabi ushobora gukemura ikibazo kimwe ugateza ibindi binashobora kugukururira urupfu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imitoma 12 irenze ushobora kwifashisha kugira ngo ugushe neza umutima...

Koherereza amagambo meza umukunzi wawe ukoresheje ubutumwa bugufi ni ikintu...
23 October 2018 Yasuwe: 1086 0

Ibintu 15 umusore yakwifashisha ngo yigarurire umutima w’umukobwa w’uburanga...

Burya n’ubwo ngo abantu bose ku isi badashimishwa n’ibintu bimwe, hari ibintu...
23 October 2018 Yasuwe: 1293 0

Iyi niyo myitwarire izakubwira inkumi y’ubu yigize umukuzi w’amenyo ’gold...

Ikibazo cy’abakobwa bakunda ibintu ku buryo burenze ubukenewe (abo bita...
22 October 2018 Yasuwe: 3672 0

Ibi nibyo bintu 10 by’ingenzi ku basore b’iki gihe bibafasha gukurura inkumi...

Abagabo ni bamwe mubantu batagorana ndetse bataruhanya, kuribo iyo bagiye...
22 October 2018 Yasuwe: 1960 0

Niba uri umusore sobanukirwa ibi bintu uko ari 15 ku bakobwa b’iki...

Burya n’ubwo ngo abantu bose ku isi badashimishwa n’ibintu bimwe, hari ibintu...
21 October 2018 Yasuwe: 3481 0

Iyi niyo mitoma igezweho umugabo cyangwa umusore yakwifashisha agaragariza...

Dore amwe mumaganbo meza umugabo cyangwa umusore akwiye kubwira umukunziwe...
21 October 2018 Yasuwe: 4757 0