skol
fortebet

SOBANUKIRWA:Reba impamvu ugomba gukora imibonano mpuzabitsina mugitondo

Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ntabwo abantu bose bakunda gukora imibonano mu gitondo( Ariko muri rusange abagabo barabikunda). Ariko nawe utabikunda reba impamvu zimwe muri nyinshi zituma nawe utangira kujya ukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo.
Kwongera ubudahangarwa by’umubiri wawe.

Sponsored Ad

Gukora imibonano mpuzabitsina ya mu gitondo umubiri wawe wongera ubudahangarwa, abasirikare b’umubiri wawe bagakora neza kuburyo uba ufite ubudahangarwa uburwara bwose butakuzaho uko bwiboneye.

Ni umwitozo ngorora mubiri nk’iyindi yose.

Gukora imibonano mpuza bitsina mu gitondo ni kimwe n’uko wajya mu cyumba cya siporo. Uba utwika ibinure byose bikuri mu mubiri. Mufate nibura hagati y’iminota 20 na 30 iyi ni iminota myiza cyane muba murwanyije ibinure byose. Biranazwi kandi gukora siporo mu gitondo bituma igifu kimererwa neza ndetse bikagifasha umunsi wose kugubwa neza.

Ni umuti mwiza wo kuvura uburibwe.

Gukora imibonano ya mugitondo bituma umubiri wawe ugubwa neza ndetse waba hari uburibwe wumvaga bugashira.

Bituma utekereza neza.

Gukora imibonano mu gitondo bikangura ubwonko bwawe. Umunsi wose wirirwa ukora neza ndetse ugatanga n’umusaruro ufatika, ndetse ugakorana ubwenge. Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina mugitondo bituma ubwonko bukura neza, bugakora neza ndetse n’imyakura igakora neza.

Bivura impagarara( stress)

Kuzamura byonyine agace kamwe k’ukuguru mugitondo, bituma wirirwa neza umunsi wose. Amatembabuzi agusohokamo mu gihe uri gukora imibonano mbuzabitsina,agabanya ubwoba, ndetse n’impagarara , bigatuma bitagira ingaruka ku muvuduko w’amaraso. Urangiza gukora imibonano wumva utekanye ndetse bigatuma unirirwa neza umunsi wose.

Bifitiye uruhu rwawe akamaro.

Bituma ugira uruhu runyerera ndetse rukeye,ukirirwa usa neza umunsi wose. Iyo urikubira ibyuya mu gihe cy’imibonano,uba uri kwoza twa twenge tuba ku mubiri wawe, ugatuma umubiri wawe ugira ubuhumekero, bigatuma uhorana uruhu rwiza cyane.

Wirirwa utekereza umukunzi wawe.

Kugira ibihe by’urukundo n’umukunzi wawe mu gitondo, bituma wirirwa umutekereza umunsi wose. Kandi ukirirwa wumva umukumbuye ukumva byagutindiye kwira kugira ngo mwongere mubonane.

Guhera ubu ndahamya mugiye gukunda birenze imibonano ya mugitondo. Izi ni ingero zimwe nazimwe muri nyinshi nziza bigira ku buzima bwanyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa