Kigali

Sobanukirwa uryoherwa cyane hagati y’umugore n’umugabo iyo bari gukora imibonano mpuzabitsina

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 7 November 2018 Yasuwe: 7931

Impaka zikunze kuba ndende mu bantu aho bamwe usanga bavuga ngo umugore niwe uryoherwa mu gikorwa cy’akabariro mu gihe abandi batabikozwa bavuga ko ari umugabo.

Nyamara ubushakashatsi bwakozwe bwaje bukuraho urujijo kuri izi mpaka aho bwagaragaje ko abagore aribo baryoherwa cyane n’iki gikorwa kurusha abagabo.

Impamvu yo gutekereza ko umugabo ariwe uryoherwa ni uko akenshi umugabo cyangwa umuhungu ariwe ufata iyambere mu kwegera umukobwa cyangwa umugore, akamuganiriza, akamugezaho icyifuzo cye ariko iyo icyo gikorwa kibaye usanga umugore ariwe uryoherwa kurusha umugabo.

Nk’uko byemezwa n’abahanga muri psychologie, bikanagarukwaho n’urubuga rwa yahoo rushimangira ko aba bombi bifuza imibonano mpuzabitsina ariko umugabo niwe ubikenera cyane noneho umugore akaryoherwa kumurusha.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo akoze imibonano mpuzabitsina neza usanga we aba arwana no kurangiza mu gihe umugore we aba yumva akorana icyo gikorwa urukundo akagaragaza amarangamutima,aho usanga bijya bishimangirwa n’urusaku cyangwa guhumeka yitsa imitima.

Hari abakunda kwibeshya ko uburebure bw’igitsina bufite aho buhuriye n’uburyohe bw’umugore mu buriri ariko Ibi nabyo nta shingiro bifite, nk’uko abahanga babyemeza.

Nta mahuriro kandi n’indeshyo y’ibirenge bye, cyangwa iy’ikindi gice cy’umubiri.

Abagore ntibakora imibonano mpuzabitsina n’umuntu badafitanye urukundo, iyo binabaye ni cyo gihe usanga hatabaye kwishima, ariko iyo hajemo urukundo usanga ariho ruzingiye banyurwa n’iki gikorwa cyane.

Hari abantu bashobora gukora imibonano mpuzabitsina amasaha menshi , ikigereranyo kivuga ko imibonano mpuzabitsina imara hagati y’iminota 13-30 ubariyemo n’iminota nibura 10 yo gutegurana. Gusa usanga abenshi batavuga rumwe kuri iyi ngingo aho usanga hari abavuga ko iyi minota ari mike mu gihe abandi bemeza ko ihagije.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba amafoto utabonye yaranze umuhango wo Gusaba no Gukwa Ange...

Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida Paul Kagame inkuru ikinyamakuru...
30 December 2018 Yasuwe: 21530 1

Niba ukora imibonano mpuzabitsina incuro zirenze 5 ku munsi ufite...

Mu busanzwe ku mugabo cyangwa umugore, gukora imibonano mpuzabitsina ni...
10 December 2018 Yasuwe: 12981 0

Ibintu 5 umukobwa agomba kugira ibanga mu rukundo rwe n’umukunzi...

Mu buzima bw’urukundo biba byiza cyane iyo abakundana badaterwa ipfunwe no...
10 December 2018 Yasuwe: 12404 0

Ese waruziko kurya ibitunguru byongera imbaraga mu gukora imibonano...

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku bintunguru, bugaragaza ko bishobora...
10 December 2018 Yasuwe: 10694 0

Umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi yahishuye ibanga...

Inseko, inzaratsi, bamwe babitekereza nk’ ikintu gishobora gutuma umugabo...
9 December 2018 Yasuwe: 10841 0

Umuzungu yinginze umwirabura ngo amuterera inda kubera kwishinja icyaha...

Umuzungu ukomoka mu gihugu cya Colombia yasabye umwirabura akoresha muri...
1 December 2018 Yasuwe: 10010 1