skol
fortebet

SOBANUKIRWA:Waba uzi impamvu ituma abagabo bashaka cyane gukora imibonano mpuzabitsina mugitondo abagore bakabishaka ku mugoroba?

Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ni ikibazo gikunze kwibazwa impamvu usanga abagabo benshi babyuka bashaka gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse n’utwana duto tw’uduhungu usanga mu gitondo ibitsina byahagurutse. Abagore bo ku mugoroba nibwo benshi baba bashaka gutera(cyangwa guterwa akabariro).Dore impamvu:

Sponsored Ad

Ubusanzwe kugirango umugabo ashake gutera akabariro, umubiri we ugomba kuba wakoze umusemburo witwa testosterone uhagije.Ubusanzwe ku bagabo, uyu musemburo ukorwa cyane mu ijoro igihe baba basinziriye.Iyo yicuye mu gitondo, ikigero cy’uwo musemburo kiba cyazamutse ku kigero cya 25 kugeza kuri 50%.

Umugore na we umubiri we nijoro ukora uwo musemburo, ariko ugacibwa intege n’indi misemburo ya Progesterone na oesterogene bifasha mu mikurire y’imyanya myibarukiro.

Kubera ubwinshi bw’uwo musemburo wa testosterone , niyo mpamvu usanga abagabo bakunze gusohora nijoro, bikaba nibura nka gatatu mu cyumweru, nkuko bitangazwa na Ashley Grossman, umuganga mu bitaro bya St Bartholomew’s Hospital mu Bwongereza.

Ubushakashatsi bwavuye mu kinyamakuru American Medical Association buvuga ko Uburyo umugabo yasinziriye nabyo byongera ikigero cya testosterone, iyo yasinziriye neza nibura amasaha atanu , byongera uwo musemburo ku kigero cya 15%.

Igihe umusemburo utera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina wiyongereye ku bagabo, ku bagore ho uba wagabanyutse.Niyo mpamvu ngo abagabo bibasaba ingufu nyinshi kugirango abagore bagire ubushake mu gitondo, nkuko byemezwa na Gabrielle Downey, inzobere mu by’indwara z’imyanya myibarukiro y’abagore ku bitaro bya West Birmingham Hospitals NHS Trust.

Uko amasaha agenda akura , ubushake ku bitsina byombi buragabanuka, ariko byagera ku mugoroba umusemburo wa testosterone ukiyongera ku bagore mu gihe abagabo bo uba wagabanutse bikabije.Icyakora ngo bashobora kuzamura urugero rw’uwo musemburo mugihe bakoze siporo bose, kuko ngo nyuma ya siporo umusemburo uzamuka hagati ya 20 na 50%.

Ubushakashatsi bwakozwe na Nara University yo mu Buyapani bwerekanye ko umuziki ku bagore wongera ubushake bwo gukora imibonano, cyane cyane ngo Jazz, Pop n’urutonde rw’indirimbo basanzwe bakunda.Ibi ngo bituma baruhuka mu mutwe bakanishima, wa musemburo nawo ukazamuka.Icyakora ngo siko bigenda ku bagabo kuko usanga igihe bumva indirimbo baba bihagarayeho(calm).

Ibyo bigahura nuko igihe kinini abantu babona umwanya wo kureba cyangwa kumva indirimbo ari ku mugoroba akazi karangiye.

Nubwo ikigero cya testosterone ku bagore kiyongera mu masaha y’umugoroba, ngo bishobora kubangamirwa no kutigirira ikizere, nko kuba abyibushye cyane, kuba yiyumva ko atari mwiza n’ibindi.Ibyo bikaba bishobora gutuma umusemburo udakorwa uko bikwiye.

Icyakora nubwo umugabo aba adashaka cyane gukora imibonano nijoro, ngo ni byiza kugerageza kuyikora kuko ituma asinzira neza.Impamvu nuko iyo asohoye, umubiri we uhita ukora umusemburo witwa Oxytocine, uwo musemburo ukaba ubundi ugenewe gutuma imwe mu myanya ndangagitsina ye yikanya(contraction).Ariko uwo musemburo ubushakashatsi bwagaragaje ko utera n’ibitotsi, ku bantu baryamye bamaze gukora imibonano.

Uyu musemburo kandi ngo utuma umugore n’umugabo begerana cyane iyo bari gutera akabariro.Oxytocin kandi ituma habaho kubabarirana hagati y’abashakanye, nkuko byavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu Busuwisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa