skol
fortebet

Ubuhamya bw’ akababaro Umunyarwanda yatewe n’ umugore we bamaranye imyaka 7

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Abicishije kuri E-mail yacu,umugabo ubyaye gatatu yadusangije ubuhamya bw’akababaro yahuye nako nyuma y’imyaka irindwi yose amaze ashatse umugore ndetse akaba akeneye n’Inama zitari imikino kandi inama za mufasha kwigobotora ibibazo byose bimubuza amahwemo,aho yagize ati:
Mfite umugore tumaranye imyaka 7, twarabyaranye abana 3; twabanye mu byiza no mu bibi, yewe yigeze no gukora amakosa menshi yatumaga urugo rwacu rugira ibibazo by’umutungo harimo no kuva mu kazi ke, ariko nkamubababarira. (...)

Sponsored Ad

Abicishije kuri E-mail yacu,umugabo ubyaye gatatu yadusangije ubuhamya bw’akababaro yahuye nako nyuma y’imyaka irindwi yose amaze ashatse umugore ndetse akaba akeneye n’Inama zitari imikino kandi inama za mufasha kwigobotora ibibazo byose bimubuza amahwemo,aho yagize ati:

Mfite umugore tumaranye imyaka 7, twarabyaranye abana 3; twabanye mu byiza no mu bibi, yewe yigeze no gukora amakosa menshi yatumaga urugo rwacu rugira ibibazo by’umutungo harimo no kuva mu kazi ke, ariko nkamubababarira.
Yarwara nkamuvuza kandi ariko nita ku rugo ku kintu icyo aricyo cyose kuko we yabuze akandi kazi; ubwo ngahahira urugo harimo no kumwitaho ku kintu icyo aricyo cyose, ariko namufatanye n’umugabo yanciye inyuma kandi ari madamu wanjye wagiyeyo kuko icyo gihe yari azi ko nagiye gukorera mu ntara.

Mbere yaho najyaga mubonana utuntu ahishahisha hagati ye n’abagabo nkamugira inama mbimubuza harimo nko kubona bamusura gusa iyo ntari mu rugo, ariko yarakomeje ashyirwa bageze kuri iyo ngingo yo kunca inyuma.

Aho mufatiye madamu yihagazeho abihakana anavuga ko niba namurambiwe yakwigendera tugatandukana ariko ntamusebeje, ariko aho muhaye ibimenyetso ko bamubonye abanza kubyanga nyuma aza kubinyemerera ko byabayeho kandi ko byabaye iryo rimwe, abona kunsaba imbabazi, ambwira ko yagiye kuri uwo mugabo akabimuhatira bakabikora ku ngufu, n’ubwo njye nari narabonye ko yamutitirizaga kubyo ntazi madame akabura amahoro yo kumusubiza ndi mu rugo ariko simbitindeho kuko naramukundaga kandi mwizera gusa simenye we uko abifata iyo byabaga ndi mu rugo, madame akambwira ngo aba amusaba service yindi yo kumufashiriza umukozi utaramenya akazi neza kuko uwo mugabo nta mugore wundi uzwi agira.

Aho mufatiye rero narababaye, mbitekerezaho ariko nyuma numva ngize imbaraga kuko mukunda pe; ndamubabarira ariko byanze kunshiramo kuburyo nanagize agahinda kenshi, ngira ikibazo cy’umutwe watewe n’ako gahinda ko gutatira urukundo ku muntu twasezeranye dukundana kandi tuba turi kumwe iteka tunasangira byose nta rwikekwe. Kuri ubwo burwayi narivuje ariko byaranze, numva naragize agahinda kamporamo byanangejeje ku musaruro muke ku kazi, yewe numva na gahunda cyangwa imishinga y’urugo isa naho ari ukuruhira ubusa bitewe n’uburyo mbona amafaranga ku kazi nkora kagoranye, gusa nawe ambwira ko atazongera.

Iyo turi gutera akabariro ubona atabishishikariye rwose kandi akanshuka ko nta kibazo afite, mbese ni nko kuzuza umuhango, nta bushake bugaragara bwabitugejejeho mbese ni uko tuba turyamanye, unabona atakigaragaza kunyishimira cyane kandi nawe iyo niriwe mu rugo areba uburyo agira utwo ahugiyeho harimo n’abana, ibintu atari yarigeze kuva kera.

Sinzi niba bakiri kumwe na wa mugabo wenda mu mayeri menshi; kuko nkibaha rugari nagiye mu kazi; sinzi niba yari afite n’abandi bagabo, nta kazi kandi agira yarakabuze kandi yarize. Sinzi niba avuga ko niba ndikumubeshyera yakigendera akibana niba yari abifite ku mutima na mbere yarabuze uburyo.Sinzi niba atari ukutanyurwa kuko ibi byose nabimubajije ambwira ko atariko biri ahubwo yacitswe akajya kumwisurira, nkibaza visite yageze aho amwemerera bakabikora kandi hari ku manywa y’ihangu yari no kubona abamutabara iyo ashaka abamutabara ngo adasambana.

Ikindi arasenga kuburyo abantu bo hanze batabikeka, ubona akunze famille yanjye kandi uretse iyo ngeso twabanye tunakundanye ariko nyine yaribanaga aho yaracumbitse kandi yarambwiraga ngo hari abahungu benshi bamwirukaho,akanabambwira.Gusa uwo mugabo wamusambanyije bari bamaranye inyaka kuva tubanye bakururana kuko nanjye tuziranye kandi yanamumenye nyuma y’aho tubaniye kuko nijye twari tuziranye mbere.

Nkeneye inama kuri iki kibazo kinkomereye kandi gikomeje kunyangiriza ubuzima kuko sinjya nsinzira, naba ndi mu rugo cyangwa hanze y’urugo mba ntekereza icyo nacumuye cyangwa icyo nahemutseho kuburyo nahembwa kuriya kurongorwa n’abandi bagabo bo hanze mwese muzi indwara z’ibyorezo nka SIDA.

Ese koko ibi twabyita ko byabaye ikosa atazongera? Ese koko utatinya icyaha asenga ni iki cyamubuza gusubira? Ese yaba abiterwa no kuba ntakandi kazi afite? Ko nta ruhare nagize mu kukabura cyangwa ko ntacyo ntamuha rwose ngo atifuza kandi ko unagereranyije tutari muri famille zibayeho nabi ko njye Imana yamfashije mpembwa neza.

Ese byaba biterwa n’uko yakuze ko nasanze yarashize mbe ariko mvuga kuko wenda kutaba vierge byo byashoboka, ariko we namusanze rwose humvikana ko haciye benshi, ariko kandi yanabinyibwiriye yibajije ko nabyumvise aho yambwiye ko yahuye n’umugabo kera akiga secondaire/secondary kandi ko icyo gihe yasambanyijwe kungufu atabishaka (ibyo nibyo yanyibwiriye ntabimubajije). Nkomeze mbyemere se koko na nyuma yaho nabimufatiyemo kandi ubona ko yagiyeyo.

Ese ko nkunda abana twabyaranye koko tube nyirabayazana ntibarererwe kubabyeyi bombi? Ese iki gikomere kizakira gute ko nanasenga nsaba Imana kunduhura aka gahinda ko mumutima; icyo ntarabasha ni ukwegera abakozi b’Imana ngo badufashe kuko numva namugirira ibanga kuko ibyaribyo byose ni umugore wanjye w’isezerano.

Dore ibyakurikiyeho nyuma y’inama zitandukanye abantu bangiriye kuva umwaka ushize

Ndashimira uwo ariwe wese wanyubakiye angira inama zaba ari izangiraga inama zo gutandukana nawe cyangwa kumubabarira muburyo butandukanye. None dore bimwe mubyo nakozeho nyuma naho tugeze muli icyo kibazo.

None rero kubwo inama yo kumuganiriza, narabikoze kuko mbere mbimenye naramubajije arampakanira yewe twamaze icyumweru atakirara mu cyumba mbese yarirakaje ko mushinja amafuti kuko ankunda ntawundi mugabo yandenza. Nyuma ndamureka ariko umunsi umwe ntashye ndamuhamagara aranyitaba mugaragariza ibimenyetso neza kandi ahita afatwa arabimyemerera ansaba imbabazi, avuga ko atari yabipanze kandi atampemukira.

Ariko sibyo kuko mbere mbiketse uwo mugabo nari namumubujije kuko bararaga bandikirana kuri telephone naharaye mu rugo nkamubwira ko urara amwandikira Atari umuntu mwiza ko azamugusha mu mutego n’ibyaha niba adashishoje mu biganiro yararagamo bandikirana.(Icyo gihe narakekaga, yewe nabivugaga naniryamiye mureba hirya yanjye nta burakari).

Nyuma yarabiretse, ariko hari yahinduye kujya bandikirana mpari naje.Kuko nyuma yaje kumugeza aho baryamana kuko yaje kumbwira ko ariwe ahubwo nyuma yumvaga ko babimpishe ntibandikirane mpari ntazarabukwa.

Gusa ubu we ntiyemenye ko izo mbabazi yansabye atari nyirarureshwa kuko narimufashe naho ubundi nababwiye ko yabigiyemo nagiye mu kazi mu ntara nkamenya ayo makuru. Uyu mugore ndamukunda ariko urebye ukuntu anyitwaraho nubu mbona yarabaye nkuwinumiye, nta courage igaragara mugutera akabariro nka mbere kandi pe nimutse muli ya quartier twabagamo yaraturanye nawa mugabo wanciye inyuma.

Gusa se ko nubundi ari madame wari wagiye iwe kumureba! Ikindi ntaguhisha binanteye ubwoba nuko imyaka ishira bidakira burundu, birampora mu bitekerezo ari nawe uko yaba akinkwepa akajyayo wenda.

Ikindi bangiriye inama ko ari uko ntacyo akora, ariko aho yakoraga yirukanywe yakoze amakosa mbimufashamo ngo bitamugiraho izindi ngaruka. Nyuma yashatse akazi arakabura hose yemwe nibiraka yabonye nka 2 ubundi araheba yibera mu rugo, nyuma bangiriye inama aha nahise mufasha gutangiza akabusiness yihitiyemo acuruza amata n’utuntu bayafatisha barya.

Nyuma we ubwe ashyiramo inzoga atambwiye mubajije ambwira ko arizo abaclient bamusaba ngo hari zo byagenda, arara acuruza agataha hagati ya saa tanu na saa sita z’ijoro! Ayo masaha narayanze kubwo umutekano we no kuba ntaba nanahari muri iryo joro akora wenyine aho haba hari abasinzi n’indaya, ibyo nibyo niboneye nagiyeyo musaba kubihagarika.Ariko yaranyumvise aranyihorera ngo nawe aba ari kubireba nta kibazo abaclient baza nijoro.

Agenda kare nka saa moya n’igice mu gitondo haba conge/leave cg weekend naba mpari ntacyo bimubwiye mubona murujoro.Namubwiye kubihagarika arabyanga kugera ubwo bijemo amahane mwirukana mucyumba yatinze, mubwira ko ejo nasubira nzamuraza hanze y’igipangu aza kubihagarika kuko nari namubwiye ko ako gasuzuguro ko biri kunkomeretsa kandi bifite ingaruka nyinshi no kubana batamubona pe keretse mu gitondo bitegura kujya kwiga.Vacances zishize agenda gutyo, imyigire y’abana iranshisha kuko mba nagiye mukazi mu ntara.

Kuva bibaye nashakishije akandi kazi kambohora gato ngo njye ntaha mu rugo ndebe ko hariho ibyo narengera ubu ntaha mu rugo kuko umukoresha wanjye namubwiye ko mfite imbogamizi zo kuguma mu ntara aza kubinyemerera bangarura gukorera Kigali. Mbibutse ko mu nama banyandikiraga banambwiye ko yagiye kuwundi mugabo hari kubera kumbura cg kubikora nabi kubera kunanirwa, yemwe ko ntari umugabo wo guhahira urugo ndushakira amafranga gusa ahubwo no gushimisha umugore muburyo bwo kuryamana. Gusa siko nari muzi ko yabikundaga cyane keretse wenda niba uwo mugabo yaramye abimukemurira ntabizi.

Aho ngarukiye mu rugo yaretse iyo business ariko ntashyushye nta konje, mbese ni akazuyazi urebye uko tubana ubona adashishikaye cyane kumfata neza nka mbere. Ese nizere ko yabiretse urebye niyo myitwarire afite ubu? gusa twarimutse ntabwo bakiri muli quartier imwe.

Hariho abambwiye ko nabandi bagabo/abagore bibabaho ni gute babyakira koko kuko jye sindabyakira numva binaniza mu mutwe mbyibazaho kuki yampemukiye yampembye kuriya nibyo namukoreye/namufashije mu myaka myinshi. Mese kamwe nsenye ndere abana banjye mafubyi kandi tukiriho twese.

Ese koko ko bidakemuka aho ntituzagera ahabi harenze naha nabifatiye ngisha inama mbinyujije muri ubu buryo. Ikindi imiryango yacu ninkaho ari ntayo yadufasha muli iki kibazo, kuburyo nabahari batagira icyo babikoraho, akenshi binatewe natwe urwego turimo.

Ndifuza inama kubantu basoma ubu butumwa ariko atari abikinira, abafite experiences nk’izi bamfasha bakambwira n’uko babivuyemo, byaba byiza munanyandikiye kuri email personel/personal email kuko nasoma nitonze kandi nkoresha Kinyarwanda, Francais, English. Iyo email ni:[email protected] .

Ndemera inama izo arizo zose zaba abahanga n’ubumenyi butandukanye, ingo cyangwa imiryango ifite ubunararibonye ndetse n’abanyamadini/amatorero n’amatorero Imana yahaye uwo muhamagaro.

Murakoze. Sinshyizeho amazina kuko ntacyo bifashije cg byasana mu bibazo ndimo n’urugo rwanjye kandi byaba ari ukwishyira hanze.

NAWE NIBA WIFUZA UMUKUNZI CYANGWA SE HARI UBUHAMYA BW’URUKUNDO WIFUZA GUSANGIZA ABANYARWANDA WATWANDIKIRA KURI E-MAIL IKURIKIRA:[email protected]

Ibitekerezo

  • umva shaka abahanuzi b’ Imana niho uzakura igisubizo ntahandi ibyo nkubwiye nukuri kandi uzabashake ntawe ugishije inama niho uzakura igisubizo kikibazo cyawe umaranye imyaka .

    Ubundi Biragoye ko Umuntu warongowe umugabo urenze umwe kubireka. keretse ari Imana ubwayo ibyikoreye naho Ubundi umugore wasambanye aba yakuzaniye urupfu murugo. ntampamvu rero yogukomeza kwishyira mukaga ubireba . muhe rugali kuko ejo azaba yakwanduje nabobana babure ubasigarana . muhe rugali akore ibyo ashaka numufata mutandukane.

    Muvandimwe urababaye kandi birumvikana kuko gusenya bibanagamira abana ariko n’ababyeyi ntiboroherrwa no kongera kwiyubaka. Gucana inyuma ni ibintu bavuga ko byeze muri iki gihe ngo bitewe n’iterambere rizanwa n’ikoranabuhanga. Uriyemerera ko wabababriye umugore wawe ariko ukabona yarahindutse. Ese waba uzi uko akoresha igihe cye? Uzagenzure urebe niba adashishikajwe n’ibindi abona muri za film cg video. Ese mu byo ukora byose wibuka kumuha umwanya wo kuganira bisanzwe utamucira urubanza? Ese ujya ubona akanya ko kubibagiza ubuzima bumwe bahoramo mu rugo ukabatembereza cyangwa ukabasohokana bose n’abana. Uwo waguciye inyuma yaba yarabonye icyuho akacyuririraho yigarurira umugore wawe. Ese kuvuga ngo mu gihe cyo gutera akabariro ubona atameze nka mbere ntuzi ko umuntu ashobora guhinduka bitewe n’uko abayeho? Isuzume urebe niba umutegura bihagije, niba atananiwe kubera imirimo yo mu rugo. Ibyo kwiga by’abana irinde kubimuharira witwaje ko nta kazi afite. Igihe nawe ubonye akanya bimufashemo. Niba waramubabariye ukaba usenga nawe agasenga kuki mutabikorera hamwe, ese mujyana gusenga, mutera urwenya, musura inshuti zanyu, mujya inama ku byo mwakorera urugo rwanyu? Gutanga buri kimwe cyose kibuze mu rugo byonyine ntibihagije: shaka akanya ko guseka, gukinisha abana, kurebera hamwe films cy video mbese ikintu cyose kibahuza mu byishimo ubone kujjya mu byo gutera akabariro. bibaye ngombwa wareka akagira icyo akora mukumvikana ku ngengabihe mudashyamiranye. Komera rero muvandimwe wikorere evaluation mbere yo kuyimukorera uzamenya ikibuze.

    Mubyukuri Ntampamvu Nimwe Ibaho Yatuma Wishira Kubana Numugore Uguca Inyuma Ubizi,rekana Numwanda Wirere Abana,gusa Azicuza.?

    muraho neza njye inama nakugira rero nukumanza wowe ukareba neza niba warababariye umugore wawe neza kuko hari igihe uba ukimurebera mwishusho ya kera yibyabaye kd nukuri yarahindutse ikibaye cyose ukitwaza ririya kosa kd wenda ari ibisanzwe gusa birumvikana ko hagati yanyu hajemo icyuho ark nkawe nyirurugo tera intambwe urusheho kwita kuruwo mugore umusohokane ahantu kure yurugo muganire bisanzwe umwereke ko umukunda kd nukuri wa mubabariye nibi nashoboka numvishe ko uwo mugabo waguciye inyuma ariwowe mwamaje kumenyana muzamusure uri kumwe numugore wawe umwereke ko wabimenye ntibazongera kuki cyanye no muburiri umugore umutegure cyaneee umuzanire uducadeaux nubwo twaba tworoheje umuganirize urusheho kumwibutsa ibihe bya kera byiza kandi ikibaye wirinde kumucyurira no kuzura akashize ubundi mufate umwanya mwe babiri mushake imana mudakina atari ibyo gusenga dimanche gusa mushake abakozi bimana babasure babasengere gusa ntihakagire uwo mubwira ibyanyu mwiturize imana iravuga nukuri izabatabara.

    Nsangiranabo J,Baptiste
    Umvanshutiyanjye inama nakugira kugira umudamu akaba indaya ni ishyano kuko aba akwegereje urupfu ikindi nibawaramushatse yicumbikiye ndamahirwewamuhayokuba atarindaya kuvanambere,inama nakugira ahokugirango urware indwara zitandukanye mugendere buhoro ushake uburyo uzamufatananundimugabo usabe ubutane mutandukane, naho abana uzabashakire umukozi uzajyaubasigarana igihewagiyekukazi,

    Jyewe umugore anciye inyuma nkaba mbifitiye gihamya namureka ariko akaguma mu rugo akarera abana nkamufata nk’umukozi underera abana nanjye nkashaka dexieme bureau,mugabo wigisha inama hano ahubwo fata umwanzuro ukurikije imiterere n,imvo n,imvano y,ikibazo cyawe.

    Ihatire kuganiriza umugore wawe umusohokane mutembere muruhure mu mutwe bizagufasha kongera kwiyumvanamo hagati yanyu mwembi knd Imana izabubakira

    ipfunwe afite ndiryatuma agira umunezero kuko yataye agaciro imbere yewe. kandi nawe kwibuka ndibituma ushobora kumwizera ,niweho ugomba kumenya icyo wakora.

    Ihangane,saba conge ku kazi maze ujye ahantu wiherere iminsi nki tatu,usabe Imana ikwibagize burundu icyo gikomere.
    2.Shyiraho maneko kuri uwo mugore wawe ujye ubahemba.bajye baguha raporo buri munsi.
    3.muhe rugari umwereke ko agomba gukora ibyo ashaka byose.
    4.irinde cyane kumuhatira imibonano mpuzabitsina.

    5.Mwereke urukundo rwa mbere mugihararanye.kandi umenye ko wowe uri indangare.niwowe nyiri amafuti meshi.wabonye ikimenyetso1,2urakomeza urashinyika gusa ubusanzwe uhita wataka.kurya wabikoze yafunguye akabari.

    6.ubonye umufatanye undi mugabo rekura ni gatanya.ntakundi.

    Ariko ubu buretse utazarogreta.

    Muvandimwe wahuye n’uruva gusenya. mbanje kukwihanganisha. ariko kandi njye nkurikije ubwo buhamya utanze ugira uti naramubabariye ariko ndabyibuka bikambuza amahoro, na Bibiliya irabivuga mu imigani aho bagira bati : umugabo urongora umugore w’undi mugabo, ntazamubabarira ntazabyibagirwa kabone naho yamuhonga byinshi birenze. Burya abagabo ukuntu duteye, ntitwihanganira gucibwa inyuma ni ubwo kenshi barenzaho.Ariko ndabona wowe n’uwo mugore mubanye byo kurenzaho. nkurikije kandi ibyo wavuze haruguru, si ukukubeshya cg kugushuka nakugira inama yo gusaba Gatanya aho kubaho mu buzima bumeze gutyo kuko mwembi ntimuteze kuzibagirwa icyo kintu. ugashaka uko ufasha abana bawe cg ukabasaba urukiko bakabaguha ukabarera. Ihangane ni ukuri urababaye nk’uko nanjye nababaye bikaza kuvamo gatanya narananjwe kubyibagirwa neza neza. Ndakubwiza ukuri umunezero wa mbere ni uwawe ubwawe ukabona kunezeza abandi. nturi Yesu ngo uritanga ngo aha abantu baragutekereza gute. nkubwije ukuri ko udateze kuzongera kwishimira na rimwe uwo mugore bibaho.

    ubitekerezeho

    Ncuti yacu numva warababaye caane knd numugore wawe nawe nyene arababaye cane. Rero inama nakugira, subira ufate umwanya uhagije umuganirize murupfasoni kumbure vyobafasha umubano wanyu ugasubira kumera neza. Murakoze.

    uraho wa mugabo we ubwo se urahamya ko ufite umugore shaka uburyo bwo kwita kubana naho nyina we suwawe n’uwabo hanze nindaya kbs nakurikiranye ikibzo cyawe kuva ugitangira kugisha inama kurubuga gukunda arko wowe ibibi umugore akora usa n’utabibona usubije amaso inyuma urabona uwo mugore yakugeza kuki? uretse abo bana, arera nawe ko wabarera(ukabashakira umukozi) kuko nawe uri gukorera hafi fata izindi ngamba niba ukimukunda hama hamwe umusangire nabandi bagabo urabona igihe yaguteshereje umutwe ahaaaa!!! komeza ugagaze

    NI Nsangiranabo j b umuduguduwabugarishya
    inama
    Rekana numudamu wokuguteza ibibazo kuko ashoboragutumu abandibagabo bakwica itonde urebekure kuko byagushyiramukaga shaka uburyo mwatandukana uzabona undi uguhoza amarira kuko umugore windaya agukururira indwara zikuviramourupfu, gira ibihebyiza nshutiyanjye kandi wihangane kugerakure sikogupfa.j

    Ihangane,saba conge ku kazi maze ujye ahantu wiherere iminsi nki tatu,usabe Imana ikwibagize burundu icyo gikomere.
    2.Shyiraho maneko kuri uwo mugore wawe ujye ubahemba.bajye baguha raporo buri munsi.
    3.muhe rugari umwereke ko agomba gukora ibyo ashaka byose.
    4.irinde cyane kumuhatira imibonano mpuzabitsina.

    5.Mwereke urukundo rwa mbere mugihararanye.kandi umenye ko wowe uri indangare.niwowe nyiri amafuti meshi.wabonye ikimenyetso1,2urakomeza urashinyika gusa ubusanzwe uhita wataka.kurya wabikoze yafunguye akabari.

    6.ubonye umufatanye undi mugabo rekura ni gatanya.ntakundi.

    Ariko ubu buretse utazarogreta.

    Ihangane,saba conge ku kazi maze ujye ahantu wiherere iminsi nki tatu,usabe Imana ikwibagize burundu icyo gikomere.
    2.Shyiraho maneko kuri uwo mugore wawe ujye ubahemba.bajye baguha raporo buri munsi.
    3.muhe rugari umwereke ko agomba gukora ibyo ashaka byose.
    4.irinde cyane kumuhatira imibonano mpuzabitsina.

    5.Mwereke urukundo rwa mbere mugihararanye.kandi umenye ko wowe uri indangare.niwowe nyiri amafuti meshi.wabonye ikimenyetso1,2urakomeza urashinyika gusa ubusanzwe uhita wataka.kurya wabikoze yafunguye akabari.

    6.ubonye umufatanye undi mugabo rekura ni gatanya.ntakundi.

    Ariko ubu buretse utazarogreta.

    Ihangane,saba conge ku kazi maze ujye ahantu wiherere iminsi nki tatu,usabe Imana ikwibagize burundu icyo gikomere.
    2.Shyiraho maneko kuri uwo mugore wawe ujye ubahemba.bajye baguha raporo buri munsi.
    3.muhe rugari umwereke ko agomba gukora ibyo ashaka byose.
    4.irinde cyane kumuhatira imibonano mpuzabitsina.

    5.Mwereke urukundo rwa mbere mugihararanye.kandi umenye ko wowe uri indangare.niwowe nyiri amafuti meshi.wabonye ikimenyetso1,2urakomeza urashinyika gusa ubusanzwe uhita wataka.kurya wabikoze yafunguye akabari.

    6.ubonye umufatanye undi mugabo rekura ni gatanya.ntakundi.

    Ariko ubu buretse utazarogreta.

    Ihangane,saba conge ku kazi maze ujye ahantu wiherere iminsi nki tatu,usabe Imana ikwibagize burundu icyo gikomere.
    2.Shyiraho maneko kuri uwo mugore wawe ujye ubahemba.bajye baguha raporo buri munsi.
    3.muhe rugari umwereke ko agomba gukora ibyo ashaka byose.
    4.irinde cyane kumuhatira imibonano mpuzabitsina.

    5.Mwereke urukundo rwa mbere mugihararanye.kandi umenye ko wowe uri indangare.niwowe nyiri amafuti meshi.wabonye ikimenyetso1,2urakomeza urashinyika gusa ubusanzwe uhita wataka.kurya wabikoze yafunguye akabari.

    6.ubonye umufatanye undi mugabo rekura ni gatanya.ntakundi.

    Ariko ubu buretse utazarogreta.

    Ihangane,saba conge ku kazi maze ujye ahantu wiherere iminsi nki tatu,usabe Imana ikwibagize burundu icyo gikomere.
    2.Shyiraho maneko kuri uwo mugore wawe ujye ubahemba.bajye baguha raporo buri munsi.
    3.muhe rugari umwereke ko agomba gukora ibyo ashaka byose.
    4.irinde cyane kumuhatira imibonano mpuzabitsina.

    5.Mwereke urukundo rwa mbere mugihararanye.kandi umenye ko wowe uri indangare.niwowe nyiri amafuti meshi.wabonye ikimenyetso1,2urakomeza urashinyika gusa ubusanzwe uhita wataka.kurya wabikoze yafunguye akabari.

    6.ubonye umufatanye undi mugabo rekura ni gatanya.ntakundi.

    Ariko ubu buretse utazarogreta.

    Ihangane,saba conge ku kazi maze ujye ahantu wiherere iminsi nki tatu,usabe Imana ikwibagize burundu icyo gikomere.
    2.Shyiraho maneko kuri uwo mugore wawe ujye ubahemba.bajye baguha raporo buri munsi.
    3.muhe rugari umwereke ko agomba gukora ibyo ashaka byose.
    4.irinde cyane kumuhatira imibonano mpuzabitsina.

    5.Mwereke urukundo rwa mbere mugihararanye.kandi umenye ko wowe uri indangare.niwowe nyiri amafuti meshi.wabonye ikimenyetso1,2urakomeza urashinyika gusa ubusanzwe uhita wataka.kurya wabikoze yafunguye akabari.

    6.ubonye umufatanye undi mugabo rekura ni gatanya.ntakundi.

    Ariko ubu buretse utazarogreta.

    Wamugabowe nakugira inama yo gufata umwanya ugasenga cyane Imana izabigufashamo iguhe kubyakira kandi iguhe no gutanga imbabazi ubikuye kumutima kuko ashobora kuba yarahindutse ikibazo kikaba wowe utarabyumva neza Imana igukomeze.

    Mwiriwe mugabo we ese waba nawe atarigeze agufatira mu ikosa nkiri yakoze?waba se utarigeze umutoteza?inama yanjye rero icarane nawe umubaze icyabimuteye numara kucyumva umubaze icyo yifuza mu mubano wawe nawe nurangiza umwereke ko ibyo yagusabye ubidhyize mubikorwa ntambereka irimo sasa nubona adahindutse umureke kuko wakuramo irwara yumutwe udakira kdi we yigaramiye.murakoze

    amahoro y’Imana abana nawe muvandi inama nakugira nuko wareka kwaka gatanya kdi ukijijwe gatanya niyabapagani ahubwo mushakire icye cyumba aryamemo nawe ufate icyawe kugirango wirinde I ndwara yakuzanira ubundi wirere abana kdi ijye umuganiriza ikizanabona kuko washaka aba kristo ukababwira ikibazo cyane bakagusengera ntubahishe kuko nubundi ndumva atazabura kumenyekana gusa bibaho komeza wihangane kdi uyoboke ku Mana kuko niyo gisubizo nawe azabibona akugarukire

    Uwo mwihorere ntarukundo agufitiye azaguhitana
    Bararutwaye ntukiruwe pe

    Uwo mugore ntakwiye imbabazi saba gatanya uha imbabazi uwazisabye naho kwemera icyaha ari uko werekanye ibimenyetso bene uwo aba ari isarigoma aba adateze guhinduka azongera aguce inyuma ukwiriye kubabarirwa azigusaba akokanya mubantu babiri ikibanza kinubaka nukuri iyo ntako izongeso zose zirinjira. Biblia yemera gusenda bene uwonguwo reka ishyano rigende wirere abana.naho ubundi azagusaza narimfite nkuwo mupfira urupfu rubi ariko iyo yinjiwemo nabandi bagabo ntugirengo ibyo umukorera aba agifite amaso yokubibona aba yarahumishijwe nabagabo.mureke azabibona nimutandukana amaze kubona ko ntagaciro agifite nibwo amaso mazima amugarukaho.

    yesu ashimwe mwene data inama nakugira nukwihangana kuko hahirwa umuntu wihanganira ibimugerafeza kuko numara kwemerwa uzambikwa ikamba ryubugingo

    muramushukango ashakundi eregango umugoremwiza umuhabwanuwiteka

    Nitwa
    Nom:NIYONIRINGIYE
    Prénom : Saïdi
    Genre:masculin
    Taille:1,7m
    Âge : 1992
    Profession:Agent de la SOSUGAM
    adresse : Carama,Bujumbura, Burundi
    Objet:Ndashaka umukunzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa