skol
fortebet

Umunyarwandakazi yahuye n’ ikibazo cy’ imyorokere ata urugo yisangira umusore bakundanaga bakiga

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umugore waduhaye ubuhamya bw’urukundo abinyujije kuri E-mail ngo yakundanye n’umusore bakiri bato mu mashuri yisumbuye, nyuma baza gutandukana ,umukobwa ashaka umugabo, ariko ageze ku mugabo yahuye n’ikibazo ntiyabyara umugabo bimunanira kwihangana baratandukana none ubu yakoze ubukwe na wa wundi bakundanye bakiri bato.
Dore ubuhamya uyu mugore yaduhaye :
Nakundanye n’umusore tukiri bato twiga mu mashuri yisumbuye urukundo rwacu rurakomera ariko na none tukirinda guteganya byinshi kuko (...)

Sponsored Ad

Umugore waduhaye ubuhamya bw’urukundo abinyujije kuri E-mail ngo yakundanye n’umusore bakiri bato mu mashuri yisumbuye, nyuma baza gutandukana ,umukobwa ashaka umugabo, ariko ageze ku mugabo yahuye n’ikibazo ntiyabyara umugabo bimunanira kwihangana baratandukana none ubu yakoze ubukwe na wa wundi bakundanye bakiri bato.

Dore ubuhamya uyu mugore yaduhaye :

Nakundanye n’umusore tukiri bato twiga mu mashuri yisumbuye urukundo rwacu rurakomera ariko na none tukirinda guteganya byinshi kuko twumvaga tukiri bato tugifite byinshi byo gukora.

Nyuma twarangije amashuri yisumbuye uwo musore ajya muri kaminuza ariko njyewe sinagira amahirwe yo gukomeza. Kubera ko twari dutandukanye n’ubuzima bwacu butandukanye buri wese afashe ubwe, byageza aho urukundo rwacu rurayoyoka bigenda bishira.

Nageza aho nkundana n’undi musore twahuriye mu bucuruzi dukundana imyaka ibiri, dufata umwanzuro wo kubana, ariko tumaze kubana ubuzima bwabaye bubi kuko naje kujya kwa muganga bagasanga mfite ikibazo mu bijyanye n’imyororokere.

Tumaze imyaka ine tubana umugabo yatangiye kujya antoteza ku buryo bugaragara mbonye ntazabyihanganira kuko hashize imyaka ibiri tubana antoteza gutyo, akankubita, akambwira nabi mbese ubona ko ashaka ko dutandukana, nza kumureka murega mu nkiko nsaba gatanya kuko yajyaga anavuga ko azanyica n’andi magambo mabi yo kuntesha agaciro.

Nasubiye mu kazi ko gucuruza imyenda nakoraga ariko nkumva ibyo kongera gushaka ari ibintu ntazongera gukora, ariko burya ntawumenya uko biza, naje guhura na wa musore twigeze gukundana tukiri bato ubwo hari hashize imyaka igera ku munani tutabonana mubwira ibyambayeho byose uko nashatse nkananiranwa n’umugabo, ubwo nawe nsanga ari mu bitekerezo byo gushaka umugore ariko nta fiancée yari afite birangira twongeye gukundana.

Twamaranye igihe kigera ku mezi arindwi mu rukundo, turashyingiranwa ubu tumaranye umwaka umwe dushyingiranywe kandi tubanye neza rwose nta kibazo. Ku kibazo cyo kuba ubuzima bwanjye bw’imyororokere butameze neza, ibyo nari narabimubwiyeho mbere twemeranya ko nzivuza tubana, nakira bikaba ari amahire ariko niyo ntakira tuzashaka ikindi gisubizo kidafite uwo kibangamiye.

Murakoze ubuhamya bwanjye bw’urukundo bwari ubwo nashakaga kugeza ku banyarwanda.

NAWE NIBA WIFUZA UMUKUNZI CYANGWA SE HARI UBUHAMYA BW’URUKUNDO WIFUZA GUSANGIZA ABANYARWANDA WATWANDIKIRA KURI E-MAIL IKURIKIRA:[email protected]

Ibitekerezo

  • NKENEYE UMUKUNZI

    Hamagara kuri 078844990/ 0728449902 muganire kuri icyo kibazo cy’imyororokere ashobora kugufasha

    Mbasabye rwose ko mwamfasha kubona umukunzi dore nkeneye umukobwa twabana akarama

    Kumenya uko uteye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa