skol
fortebet

Ubuhamya bw’umugore wo mu Rwanda ukijijwe wagejeje ku myaka 30 akibenga abagabo ategereje uw’umugisha

Yanditswe: Thursday 26, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Ubu ni ubuhamya bw’umugore wabonye umugabo nyuma y’imyaka 30 ategereje umugabo w’umugisha yari yarasabye Imana nk’uko abivuga. Yaratuganirije atwemerera ko twamutangira ubu buhamya kugira ngo n’undi wese wakwisanga ameze nka we bimurememo ibyiringiro ko Imana ibereye nziza abayitegereza bayizeye bose.
Aratangira ubuhamya bwe ati: “Nitwa Immaculée (Mama w’abana babiri: Faith na Foibe) mu rusisiro iwacu banyitaga ‘Makurata’ ndi umukiristu ariko navutse iwacu badakijijwe nyuma njye nza kugirirwa ubuntu (...)

Sponsored Ad

Ubu ni ubuhamya bw’umugore wabonye umugabo nyuma y’imyaka 30 ategereje umugabo w’umugisha yari yarasabye Imana nk’uko abivuga. Yaratuganirije atwemerera ko twamutangira ubu buhamya kugira ngo n’undi wese wakwisanga ameze nka we bimurememo ibyiringiro ko Imana ibereye nziza abayitegereza bayizeye bose.

Aratangira ubuhamya bwe ati: “Nitwa Immaculée (Mama w’abana babiri: Faith na Foibe) mu rusisiro iwacu banyitaga ‘Makurata’ ndi umukiristu ariko navutse iwacu badakijijwe nyuma njye nza kugirirwa ubuntu (...)

Ubu ni ubuhamya bw’umugore wabonye umugabo nyuma y’imyaka 30 ategereje umugabo w’umugisha yari yarasabye Imana nk’uko abivuga. Yaratuganirije atwemerera ko twamutangira ubu buhamya kugira ngo n’undi wese wakwisanga ameze nka we bimurememo ibyiringiro ko Imana ibereye nziza abayitegereza bayizeye bose.

Aratangira ubuhamya bwe ati: “Nitwa Immaculée (Mama w’abana babiri: Faith na Foibe) mu rusisiro iwacu banyitaga ‘Makurata’ ndi umukiristu ariko navutse iwacu badakijijwe nyuma njye nza kugirirwa ubuntu n’Imana bwo kuyimenya ariko ababyeyi banjye n’abandi bana batatu tuvukana bo bakomeje kurwanya iby’agakiza banga gukizwa, ariko bose ukabona mu by’ukuri si uko banangiye imitima yabo gusa ahubwo ni uko batinyaga igitsure cya papa kuko yari akarishye cyane ari n’umunyamahane.

Hanyuma kuko njye nari narafashwe nk’icyigomeke mu rugo kubera kwakira agakiza, papa yategetse ko ni hagira undi wemera kuyoba akajya mubyo gukizwa by’abarokore azahita amwirukana mu rugo akajya gushaka iyo aba. Bityo bose: yaba mama yaba n’abo tuvukana bakomeza kuba kuri ubwo bwoba bwo gutinya Data.

Igihe cyarageze ndiga, ngira amahirwe njya no muri kaminuza ndarangiza. Mu mikurire yanjye, nagize igikuriro kitangana n’imyaka yanjye (bimwe bita kuvumbuka), abenshi bandeba bakagira ngo ndi mukuru nyamara atari byo.

Muri iyo myaka yose ndababwiza ukuri ko ntari norohewe mu bijyanye n’urukundo, kuko guhera mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, nahuye n’abasore benshi baba abo twigana, abo twaririmbanaga muri korali ku ishuri n’abandi bose tuziranye bansabaga urukundo, hakaba n’ubwo nanjye numva rwose mbakunze, ariko kuva mbyiruka nahoranaga ubwoba bukomeye bwo gushinga urugo kubera impamvu ngiye kubabwira.

Inshuro zitari nke nasuraga abakobwa b’inshuti zanjye bashatse (bashyingiwe), cyangwa se n’abahungu tuziranye twiganye bashinze ingo zabo, narabasuraga nyuma y’amezi runaka bakoze ubukwe, umukobwa niba ariwe tuziranye cyane nkamwihererana nkamubaza uko yumva ubuzima bushya bumeze. Bamwe bakambwira ko ari byiza rwose ahubwo ngo nanjye nimbanguke, abandi nabo bakambwira ko bagowe ukabona basa n’abicuza.

Umwe twiganye yitwa Anitha, twarangirije rimwe amashuri yisumbuye, yari inshuti yanjye dusengana aza gushakana n’umusore wigaga imbere yacu ho umwaka umwe, twiga ku kigo kimwe.

Anitha naramusuye aranyihererana umugabo we ntiyari ahari arambwira ati “Immaculée nshuti yanjye nkunda, ntuzi ko twiganye?” Nanjye nti “Yego” ati : "Urugo ni ikindi kirere cy’ubuzima gifite byinshi bitandukanye n’ibyo tumenyereye, uzambabarire wowe uzitonde cyane, dore njye uyu mugabo wanjye uzi na kwa kundi wamubonaga, dore tumaranye umwaka n’amezi icumi ariko twageze mu rugo tumaze kubana anyereka urundi ruhande rwe rubi ntari nzi, none ubu mporana agahinda ntakubwira kose kuko ari ibanga ry’urugo” (hari ibyo Anitha yambwiye bibabaje ntavugira hano ku rubuga).

Arakomeza arambwira ati “Ariko inama nakugira ni uko nubwo wageza mu myaka 26 (icyo gihe niyo nari ndi hafi kuzuza), ati “Ariko uzihangane utegereze Imana iguhe uwo yaguteganirije kuko mbere yuko ubaho yo ubwayo yari yararangije kukuremera ugukwiriye, uwo muzabana ubuzima bwawe bwose, ni Imana izi faiblesse yawe aho iri, aho niho imenya kugushakira uwabasha kwihanganira by’ukuri iyo faiblesse runaka ugira.

Arakomeza ati "Imana niyo kandi izi umuhungu yakugeneye uzamenya no kwishimana nawe no kwihanganira amakosa yose wakora akagukunda urukundo ruri hejuru y’amakosa wakora nk’umuntu, urukundo rutaryarya kandi rudahindagurika.”

Mu kiganiro na Anitha ubona ababaye, yarakomeje arambwira ati “Nyabuneka ndagusabye ntuzamere nk’uko ndi ubu kuko mu rundi ruhande sinabura kuvuga yuko ibi bimbaho nabigizemo uruhare ngakurikiza amarangamutima, n’ibyiyumviro byanjye gusa, nyamara ibi byombi bigarukira ku biri hafi gusa, nirengagiza Imana yandemye ibasha kundebera kure naho ntabasha kureba.”

Aranyibutsa ati: “Urabizi ko nahoraga mvuga ko nshaka umgabo pe? Nanjye nti: “Yego ndabyibuka.” Ati: “Ariko wowe nturebe igihe n’imyaka umaze ahubwo uhange amaso Imana yawe nkuko yabitubwiriye hamwe cya gihe tuyisenga, ni Imana itivuguruza ku cyo yivugiye ubwayo, nuyubaha izakugirira neza ubyibonere.”

Uyu mu mama yarambwiye ngira ubwoba, numva koko kubaka urugo si umukino nkuko abantu benshi babifata, ni igikorwa kitoroshye kandi kidasaba ubwenge bwa muntu bwonyine gusa ahubwo ukwiriye kwitabaza n’Imana ishobora byose ikakuyobora.

Agenda anyibutsa ingero z’abo twiganye bashatse babayeho neza mu mahoro mu ngo zabo, anyibutsa n’abandi batatindanye n’abo bashakanye bagahita batandukana. Arambwira ati: “buriya njye mbashije kubivugaho agace ariko hari abumiwe, babura uko babigenza bagahitamo kubimira bagaceceka, ukababona mu muhanda bagenda kumbi barashize.”

Ati: “abenshi muri abo, nibo bamwe na bamwe ujya kubona ukabona batandukanye n’abo bashakanye bisa n’ibitunguranye ntumenye icyo bapfuye, abandi bagahitamo guhunga urugo bagata abana (ku babafite) bakaburirwa irengero n’ibindi. Abo bose ni uko biba byarenze igipimo cyo kwihanganirwa.” Ati: “aha simvuga abagore gusa, ahubwo hari n’abagabo bananirwa kwihanganira iby’ingo zabo bagahitamo kuzihunga.”

Muri iki kiganiro n’uyu mubyeyi w’inshuti yanjye, uko twaganiraga hari byinshi yambwiraga nkumva birahura neza neza n’ibyo niboneraga ubwanjye akenshi iyo najyaga kubasura, (aka wa mugani ngo “ijisho ry’umushyitsi ntiriba ryagiye gutembera...”).

Nyuma naramwinginze ngo anyerurire ansobanurire, ambwira bimwe na bimwe ntababwira byose hano kuko ari byinshi, ariko ambwiza ukuri ko atambwira byose kuko haba hari n’ibanga ry’urugo riba rigomba kubikwa n’abashakanye gusa.

Uretse uyu wambwiye muri make asa nk’ungira inama, hari n’amakuru namenyaga y’izindi ngo nyinshi z’abari abakobwa b’inshuti zanjye bashyingiwe, ingo z’abaturanyi bacu, abo dusengana n’abandi. Mu kubasura rero nabo hari abo rwose wabonaga ari amahoro mu rugo ukurikije ibyo ubona ukaba wanabyifuza rwose kubera ukuntu ubona binejeje, ariko hakabaho n’abandi nabo wagasanga ibyabo bimeze cyangwa binarenze kuba bibi ku by’uyu mu mama w’inshuti yanjye yambwiye.

Aya makuru yose rero namenyaga: yaba ayo namenyaga nyabwiwe na ba nyiri ubwite nk’ubuhamya, yaba ayo namenyaga mu zindi nzira. Aya makuru yose niyo yatumaga mporana ikintu cy’ubwoba bukomeye muri njye bwo gupfa kubaka urugo.

Nkumva, mu bukene burenze urugero n’ubuzima bubi bubabaje ntababwiye twahuye nabwo mu rugo iwacu, nkibuka n’imikurire yanjye mibi nanyuzemo yangoye, nkumva aho kugira ngo niyobore hanyuma nzagere mu rugo rwanjye mpahurire n’akaga n’umuhangayiko byiyongera ku buzima bubi nabayeho, ahubwo nareka rwose Imana ikambera umuyobozi hanyuma mu gihe yagennye ikazampa umugabo yanteguriye akaza ari igisubizo aho kugira ngo azaze ambere undi umutwaro.

Aha ntabwo mvuze ko urugo rutagira intambara zarwo, zibaho rwose. Ariko hari izo ubona wasuzuma neza ukabona ko uzira kuba utarashishoje bihagije ngo ubanze usubire inyuma mbere yo gusimbuka.

Mu byukuri rero narategereje ari nako nsenga Imana. Ubwo niko abasore benshi baza bantereta, hakaba nubwo nanjye mbakunda kandi wabarebera inyuma rwose ukabona harimo n’abitonda bifite kandi bashaka kubaka, ariko nakwibuka ariya makuru yose nababwiye nakomezaga kugenda menya yaba ameza n’amabi ku byo kubaka urugo, nakwibuka wa mugabo wa Anitha nababwiye haruguru, ko na we twigana ku kigo yari nk’intama y’Imana none akaba yaramuhindutse akamubera nk’intare, n’abandi nagiye nsura bamwe ngasanga rwose ni amahoro abandi bo umuriro uraka mu ngo zabo, ibi byose narabikusanyaga mu mutwe wanjye bigatuma ngira ubwoba buhoraho n’impungenge zo gupfa kwemera ikintu cyose Imana itampaye uburenganzira.

Nasenga Imana iti: “ba uretse gihe cyawe si iki.” Noneho hakwiyongeraho n’igitutu cya Papa yanshyiragaho ngo ninshake umugabo vuba mve aho mu rugo ngo ndamusebya mu bandi bagabo n’aho mu rusisiro twari dutuyemo, ngo nigize umukobwa w’igitangaza ubenga abasore bose... Nshuti zanjye, ndababwiza ukuri yuko ibi byose byari nk’umusaraba nari nikoreye.

Ngaho namwe mumbwire: Ku myaka 25 nibwo narangije Kaminuza, Data na Mama barikokoye baranyishyurira none ndarangije, ninjye basa n’aho bategerejeho ko mbafasha kwishyurira barumuna banjye, no kubereka urugero rwiza nka mukuru wabo, none nanjye ninjiye muby’abarokore byo gusenga no gutegereza igihe cy’Imana ntazi igihe kizagerera uretse kuyizera gusa.

Bakundwa bene Data, niba hari ikintu nabonye kigoye cyane muri iyi nzira y’agakiza tubamo, ni ugutegereza igihe nyacyo cy’Imana kuri wowe.

Ariko hamwe n’ibyo, ngahora nsenga Imana, ninginga Imana ngo intabare izampe umugabo nyawe yanteguriye, mwiza uzambera uw’umugisha mu rugo rwacu kandi akabera Data ikimenyetso ko hari Imana mu ijuru ishobora byose itagira ikiyinanira.

Imana yogahoraho kuko yiyemeje kutazakoza isoni abayiringiye, ikambwira iti: “Mwana wanjye ihangane ukomeze kunyizera, uwo nakugeneye arahari, ni umukiristu ufite ubuhamya bwiza nemera, azaza aje kukumara agahinda, azabera umuryango wawe urufunguzo rw’ubuzima bwiza n’imibereho ihinduke, azabera umuryango wawe ikimenyetso ko ndi Imana, azabera irembo ab’iwanyu bose bakire agakiza, n’andi masezerano menshi yo kunkomeza.”

Imana ikambwira iti “Naza azaza ari igisubizo cy’ibibazo uhora wibaza ndetse n’ibindi utibaza azakubera igisubizo cyabyo.” Nimvuga gutya, abizera n’abemera ko Imana ivuga n’abandi bose yagiye ivugana nabo, abo nibo babyumva cyane.

Buri uko nsenze Imana, nayigera imbere mfite ibindi byifuzo, najya kumva nkumva n’icyumugabo irongeye irakigaruye ikivuzeho impumuriza iti: “Ihangane uwo wansabye arahari naza azasiba ibihe bibi waciyemo kandi abere abandi umuhamya bwo kunyizera ko nshobora byose.” Ngataha rwose numva nsubijwemo intege.

Mu gihe ibyo byose byabaga, umusore na we aho ari, amavi yarakobotse, inshuro arya ni nke cyane, ahora mu masengesho yinginga Imana ngo izamuhe umugore mwiza umukwiriye, Imana nayo ikamubwira nka kwa kundi ihora impumuriza nanjye, ikamubwira ngo yihangane umugore mwiza arahari kandi uzanyura umutima we. Noneho ubwo yaba njye yaba we, twembi ntitumenye ko Imana ishaka kuzaduhuza buri wese akabera igisubizo mugenzi we.

Igihe cyarageze mu mpera z’umwaka wa 2012, duhura mu bitangaza by’Imana bikomeye. Imana irambwira ngo igihe kirageze nitegure kubona umugabo mwiza nasabye kandi ngo nizere kwakira ukunezerwa kuyiturukaho. Naho ubwo umusore na we yamubwiye ngo yitegure agiye kubona umugore yifuje ko imuha (iyi nayo ni inkuru ndende ntabona uko nyibabwira yose hano).

Ntabatindiye rero umusore twaje guhurira mu birori by’umwe mu bakobwa twaririmbanaga muri korali ku rusengero yari yakoresheje ahantu, mu by’ukuri umusore ntamuzi na we atanzi, nkaba nari nshinzwe umurimo wo kwereka abantu ibyicaro (protocole) muri ibyo birori.

Ariko mbere mu gihe nasengaga Imana ikaba yari yarambwiye ibimenyetso bikomeye ntakuka bizanyemeza ko ari we, kimwe muri byo yambwiye ko mu gihe ndaba ndi muri protocole uwo ndabona yinjira aho turi aje n’imodoka y’umukara atwaye abandi basore bagenzi be batatu, imbwira nuko uwanjye araza yambaye, ndetse igerekaho ngo “n’ikimenyimenyi nujya kumwereka aho yicara, azanga kuhicara yiyicaze ahandi.” Imana yacu iravuga bene Data!

Noneho kuko icyo kimenyetso cy’uko nzamwereka aho yicara akanga, nari narakibwiwe kera hashira igihe kinini bituma mbyibagirwa, cyane cyane ko mbibwirwa icyo gihe ndibuka nibajije cyane ikizatuma mwicaza, n’aho nzaba mwicaza icyo gihe, kuko ntari nzi ko hari igihe nzakora protocole hakaba ari ho gukora kw’Imana kuzagaragarira. Nuko sinabitindaho ndavuga nti: “niba ari Imana ibivuze bizaba.” Imana yacu irakomeye bene Data!

Ariko kuko Imana yacu itibagirwa ijambo ryose yavuze ahubwo iririnda ibihe n’ibihe kandi ikarikurikira kugeza irisohoje kuwo yarivuzeho, nkuko Imana yabivuze niko byagenze, umusore naramwinginze ngo yicare aho namweretse nabo basore bagenzi be, we arananira pe! Kugeza ubwo yasize bagenzi be bazanye ajya kwicara mu rundi ruhande wenyine. Nkimara kubona ibyo bibaye, Mana we! Nahise nsesa urumeza, mu mutwe wanjye hagarukamo rya jwi Imana yambwiye ko nzamwereka aho yicara akanga, mbona kubyibuka byose, ngira ubwoba ntabasha kubabwira bene Data, ariko nkomeza kwiyumanganya no kwikomeza!

Nuko nyuma rero na we hari ibyo Imana yari yaramuhaye nk’ibimenyetso kuri njye. Ibirori birangiye aba ari we uza kunsuhuza by’umwihariko kuko mbere nari narasabye Imana ko mu bimenyetso yampa byose izandinde ko ari njye uzabanza kumuvugisha kuko nagiraga isoni n’ubwoba cyane.

Umusore mwiza rwose witonda, w’imico myiza wubaha Imana, wanejeje umutima wanjye kugeza ubu ntacyo Imana itankoreye, ndi uwo guhamya ko ibasha gukora cyane ibirenze ibyo dusaba n’ibyo twibwira nk’uko imbaraga zayo ziri zikorera muri twe.

Nuko umusore turavugana ariko tuvugana numva ubwoba busa nubwagabanutse kuko ibyinshi mu bimenyetso Imana yari yambwiye nari maze kubibonera aho, ntagishidikanya. Turaganira uko anganiriza n’amagambo meza y’Imana yuzuye ubwenge, nkumva bwa bwoba nagize nkimubona buragenda bugabanuka buhoro buhoro.

Duhana numero za telefone buri wese arataha, dukomeza kujya tuvugana kugeza ubwo ibimenyetso hafi ya byose Imana yambwiye maze kubibona n’ubwoba burashira noneho. Nimvuga gutya, abemera ko Imana ivuga koko abo nibo babyumva cyane.

Nuko gahunda zirakomeza kugeza dukoze ubukwe bwiza rwose turabana. Ubu ndi umugore ushima Uwiteka cyane kandi wishimira umugabo nahawe n’Iyandemye, ndetse na we abitangamo ubuhamya kenshi yuko ndi umugore yasabye Imana ikamumuha. Ubu dufite abana babiri b’impanga banini b’inzobe b’umwaka n’amezi atatu bitwa Faith na Foibe.

Nshuti bavandimwe muri Kristo Yesu, ndababwiza ukuri yuko niba hari umugisha nabonye ni umugabo yampaye. Hari ubwo mureba nkabura icyo mbwira Imana mu isengesho ahubwo nkarira amarira y’ishimwe gusa. Ubwo simvuze uburyo ari mwiza, akijijwe rwose, afite ubushobozi mu buryo bufatika, mbese ntako Imana itagize. Ni ukuri ni Imana yo kwizerwa ibihe byose. Sinirata ko mfite umugabo umeze atyo ahubwo ndirata yuko Uwiteka agira neza kuko si kubwo amaboko n’imbaraga zanjye ahubwo ni kubw’ubuntu bwe gusa.

Kimwe mubyo umutware wanjye yakoze gikomeye kiganisha ku isezerano ry’Imana yari yarampaye, ni uko yaje ari umuntu wikorera ku giti cye, nyuma yuko tubanye yahise akomeza kwishyurira barumuna banjye bose tuvukana uko ari batatu, babiri bakuru nabo biga muri kaminuza yabashakiye n’akazi ubu na bo biga banakora, murumuna wacu muto ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (secondary school). Nanjye ubwo anshakira akazi ubu ndakora, mbese rwose Imana ntako itagize ndayishima bene Data!

Ikindi rero gikomeye ni uko, nyuma yuko Imana inkoreye igitangaza gikomeye n’ababyeyi banjye bakabibona ko hari Imana mu ijuru ikora ibikomeye, icyo gihe mama yahise afata icyemezo cyo kwakira agakiza ubu ni umukiristu, mu rugo aba yigisha na papa ku buryo numva mfite ukwizera guhamye yuko na papa azakizwa akakira Umwami Yesu.

Sinirata ko mfite umugabo umeze atyo cyangwa ibyo bindi byiza maze kubona, ahubwo ndirata yuko Uwiteka Imana igira neza kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. Si kubwo amaboko n’imbaraga zanjye ahubwo ni kubw’ubuntu gusa Imana yangiriye.

Nubwo njye yanyubakiye urugo mfite iriya myaka nababwiye hejuru, ariko ntibivuze ko nawe ariko izakugenzereza, wowe ishobora rwose no kukugirira neza ukiri muto bitamaze igihe kinini, kuko ikora uko ishaka mu gihe ishaka nk’Imana, gusa muri byose igikuru iba igambiriye ni ukunezeza twebwe abana bayo ikunda.

Nsoza rero ubu buhamya, nagira ngo mpamirize abantu yuko Imana yacu dusenga ntabwo ari ikigirwamana, si Imana y’indyarya rwose ahubwo ni Imana ivuga kandi igasohoza ibyo yavuze.

Ni Imana itirengagiza na rimwe abayisunze, ni Imana y’inyangamugayo, ni Imana idashobora na rimwe gukoza isoni umuntu wese wafashe umwanzuro wo kwigomwa byinshi byakamunejeje akabirekeshwa no gushaka kuyubahisha gusa. Mwene Data muri Kristo Yesu ihangane urwane intambara nziza yo kuba uwo kwishimirwa na yo, nubwo bitoroshye ariko umugambi ifite kuri wowe ni mwiza pe. Imana ibahe umugisha

Ibitekerezo

  • Urakoze mubyeyi kubwubu buhamya udusangije, butwongeyemo imbaraga zo gusaba Imana ibyo twifuza, tutadohoka. God bless you.

    Urakoze cane ububuhamya buradukomeye mururugendo turimo rurerurure rwo kubaka ingo buriya urugo rutarimo Imana ntabwo ruba ruhamye kuko haza akabazo gato mwe mukakagira ikibazo kinini ariko iyo Mwubaha Imana muraganira ikibazo mukagitorera umuti kuko mubisanzwe ntamuntu utakira ikose so ikigoye rero nukwemera ko wakoze ikosa.

    Ariko Yesu urantangaza pe! uyu mubyeyi Imana imuhe umugisha ! arakoze cyane kubwubu buhamya... hari abo asubijemo intege nkanjye zokwizera ko kugira urugo rwiza bibaho... nizeye Imana nanjye ko izangirira neza ikampa urugo ruzima. uwo mubyeyi uwamunyereka tukaganira. GOD BLESS YOU MAMA FAITH

    Ariko Yesu urantangaza pe! uyu mubyeyi Imana imuhe umugisha ! arakoze cyane kubwubu buhamya... hari abo asubijemo intege nkanjye zokwizera ko kugira urugo rwiza bibaho... nizeye Imana nanjye ko izangirira neza ikampa urugo ruzima. uwo mubyeyi uwamunyereka tukaganira. GOD BLESS YOU MAMA FAITH

    Him,ariko mana urinziza pe.mubyukuri wowe utanze ububuhamya urakoze cyane,ibingibi bitwibutsa kutihitiramo cg NGO twicire inzira,ahubwo ko tuba tugimba kurindira imana yomwijuru ikaduha ibyumugisha,umpitiremo nanjye nyagasani.mubyukuri rero kuba imana ivuga byo iravuga kdi ikarinda ijambo ndetse nuwo iribwiye ikamurinda.ikindi iyo ivuzengo ndindira iba ifite impamvu.jehova we urimana koko!mbega NGO ndafashwa kubera ububuhamya!!!

    Him,ariko mana urinziza pe.mubyukuri wowe utanze ububuhamya urakoze cyane,ibingibi bitwibutsa kutihitiramo cg NGO twicire inzira,ahubwo ko tuba tugimba kurindira imana yomwijuru ikaduha ibyumugisha,umpitiremo nanjye nyagasani.mubyukuri rero kuba imana ivuga byo iravuga kdi ikarinda ijambo ndetse nuwo iribwiye ikamurinda.ikindi iyo ivuzengo ndindira iba ifite impamvu.jehova we urimana koko!mbega NGO ndafashwa kubera ububuhamya!!!

    Iyi nkuru ni ndende Cyane kandi amagambo agenda asubirwamo kuburyo biteye ubute kuyisoma

    URAKOZE IMANA IGUHE UMUGISHA KANDI UKOMEZE KUYIKORERA ,NDAFASHIJWE

    Amen uko ni ukuri Yesu nibyose kubamwiringira kdi ntajya yivuguruza ibyo yavuze arabisohoza.

    sorry mama Makurata. haracyari kare ba uretse, sengera iherezo ryiza. hazaseka neza uzaseka bwanyuma.

    Andika Igitekerezo Hanouyu utanze ubuhamya Imana yo mu ijuru imuhe umugisha

    urakoze cyane iImana iguhe imigisha itagabanyije ,twungutse byisnhi cyane ,Gusa njye buramfashije ntawakwiringira Imana ngo imutererane cyangwa ngo imukoze isone

    Yesu ahabwe icyubahiro, aravuga agasohoza. Yitwa Ntihemuka!

    Wowe rp tradition literale

    URAKOZE cyane Mama Immaculee ndafashijwe cyane ndetse ndongeye nsubizwamo imbaraga gutegerezaisezerano biravuna ndetse cyane, ndumva tujya guhuza ubuhamya ariko ubwanjye burushije ubwawe gukomera, nanubu ndacyarindiriye isezerano kandi mfite 36ans ibimenyetso byose namaze kubibona pe nubwo ngeraho ngacika intege nkashaka kwicira inzira kuko ubushobozi ndabufite amashuri narayize ahagije ariko Imana niringiye ihora imbwirw ngo ibyo yavuze izabisohoza , izampa umugabo utari uw’agahimano nawe hari ibimenyetso binyereka ko Imana yabimubwiye ariko iyo ivuze ngo tegereza hari ibyo iba igitunganya yo kabyara. ndategereje, nizeye kandi nsenga kuko nziko IVUGA KANDI IKANAKORA.WAKOZE CYANE YESU AGUHE UMUGISHA. JYEWE MBA USA ARIKO NAKIRIJWE MU RWANDA NKUNDA NO GUSOMA INKURU NK’IZI ZA BENEDATA B’IWACU. BLESSINGS

    Uranshimishije cyane k’ubuhamya uduhaye. bibaye byiza wazabigeza no kubandi bakiristo; Reka mvuge bike gusa Abakrsto bagomba guhinduka batabitewe no Kwigana bandi

    Kugira ngo tube abakristo, buri wese agomba guheka umusaraba we n’ibibazo byawo byose, n’uburemere bwawo buca intege bukanababaza. Tugomba guheka uwo musaraba kugeza igihe udusigiye inkovu, nyamara n’ukuri ubwo buryo bw’agatangaza umusaraba uturonkera agakiza binyuze mu mibabaro. Muri iki gihe isi yose yamanjiwe, hakenewe by’ikirenga abagabo n’abagore bemera kurwanira ukuri bashyizeho umwete.

    Dukeneye abakristo bamamaza amagambo John Bunyan wari umuze imyaka cumi n’ibiri mu buroko yabwiye umucungagereza, nyuma akamwemerera kumurekura niba yemeye kutazongera kwigisha mu ruhame.

    Yaramushubije ati “niba nta kindi nakora kitari ukwinigira umutima ubudatuza no kuwuhindura nk’ameza y’ibagiro, niba nta kindi nakora kitari ukwinogoramo amaso ngo nemere kurandatwa nk’impumyi, kuko nkeka ko bamwe aricyo bifuza, nafashe icyemezo. Ni icyo gukomeza kubabara niba ubu buzima buseseka bushobora kumara igihe kirekire kugeza aho ibitsike byanjye bizamerera imvi, aho kugira ngo nyonge ukwemera n’amahame ngenderaho, kandi Imana ishobora byose izabimfashamo imbere n’ingabo inkingira”.

    Tugomba guhitamo. Ubu se tuzakomeza kugendera mu rwiganwa ngo turaharanira ibyubahiro? Cyangwa se nitwumva ingoma ihururiza kure tuzayitega amatwi tugende tuyitabye? Ubu se tuzatwarwa gusa n’injyana y’igihe, cyangwa se tuzemera kujorwa no gutukwa, ariko dutambe imbyino y’umukiro w’umutima, imbyino izahoraho iteka? Iby’ejo hazaza biratureba kurushya mu gihe cyahise.

    “Ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo ni muhinduke mwivugururemo ibitekerezo”. “Mureke kwishushanya n’iy’isi, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze”

    Nukuri imana yacu ntizadukozisoni beneda. Nangenizeyeko iyatabaye immaculate nange izantabara ahwiiiii yesuwe ndanyuzwepe imaniguhumugisha udusubijemwimbaraga nkomejegutegereza nizeye gutabarwa nuwiteka numugisha kandi ntibigirukobisa Amen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa