skol
fortebet

Ubuhamya bw’umukobwa w’umunyarwandakazi wazinutswe imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’imyaka 23 yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’uru rubuga nyuma yo kutugezaho ubuhamya bwe. Afite ikibazo cyo kuba aribwa mu nda cyane iyo arangiije gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo yumva yarayizinutswe.

Sponsored Ad

Yagize ati :

"Muraho neza abo dusangiye guhahira ubumenyi kuri runo rubuga, Ndi umukobwa w’imyaka 23, Mfite umuhungu w’inshuti yanjye ari nawe tujya tunyuzamo tukaryamana.

"Mbere twararyamanaga bisanzwe singire ikibazo ariko ikinteye kubandikira ni uko kuri ubu iyo tubikoze mu nda handya cyane ku buryo bukomeye.

"Nsigaye numva narihebye ku buryo imibonano mpuzabitsina numva narayizinutswe kuko mpura n’ibibazo bikomeye nyuma yayo.

"Mu by’ukuri n’ubwo ibyo nkora ntabyemerewe kuko ntarashaka umugabo mumbabarire mumfashe mungire inama, Gusa mfite n’ubwoba bwo kuzashaka umugabo kubera iki kibazo, ndabinginze nimungire inama y’icyo nakora kuko njye numva byandenze. "

Ibitekerezo

  • njye inama nakugira mbere ya byose urukundo ntabwo ari gukora sex kuko ntabwo uba ubyemerewe!
    naho kubijyanye no kuribwa munda kenshi ndakeka ibintu bibiri:
    - ushobora kuba urwaye cg ufite za infection zaturutse mu buryo bumwe cg se ubundi rero kutivuza bigahora bikubabaza iyo ukoze sex,
    - ukoreshe za exam kwa muganga barebe niba appareil genital yawe nta burwayi burimo, hanyuma uzajye ukora sex wikingingiye niba kwifata bibananiye.
    ihangane

    Yarwaye imitezi azajye kwivuza

    Ubundi wajyagahe ko ariyo yayo

    Ahoooo!!! ubwose muko woe ukeneye Inama cyangwa Ukeneye Imana igukura mur’ubwo bubata??? plz Uvuze neza ko iby’ukora urabyemerewe nonese ubundi wakijijwe kokoo?? Mshahala wa zambi ni mautii ,
    Ihangane rwoseeee Shaka Imana naho inama nawe wayigira Muvandi plz.

    Ark abantu twabaye dute umuntu akubwiye ikintu ababaye waragiza akugirango umugire inama ukavuga ibindi wasanga ari wowe wabaswe any icyo namubwira akajya kwamuganga murakoze

    Komera cyane kuba ugishije inama ntibagutere amabuye kuko naba nawe uratoboye uravuga abobagusetse bakora ibiruta ibyukora naho wowe wiyiteho igituma uribwa iyonshuti yawe muryamana irangiza aribwo wowe ubishaka cg wajya kunyara bikanga ayo namavangingo asigara arikukurya jyawirwanaho nawe urangize ntibizongera kukubaho

    Inama naguha ni uko wakizwa ukamenya Imana ubundi ukazashaka umugabo wawe

    Ihangane ujye kwamuganga uzakira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa