Kigali

Ubuhamya: ‘Ndubatse ariko maze imyaka 20 nkunda undi mugabo’

Urukundo   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 10 November 2018 Yasuwe: 3416

Umugabo wanjye azi kunyitaho, ni n’ umwana mwiza gusa nubwo maze imyaka 20 nshyingiranywe nawe ntabwo naretse gukunda undi mugabo twari tuziranye mbere y’ uko nshingirwa.

Umugabo wanjye dufitanye abana batatu, abakobwa babiri n’ umuhungu umwe.

Navutse ndi ikinege mu muryango wacu, ariko umugabo wanjye akunda mama nk’ aho ari we nyina wamubyaye, yahaye ivatiri mama, ariko mbere y’ uko agera kuri ubwo buzima bwiza yabayeho mu mibabaro ari umukene sinamuta.

Uyu mugore akomeza avuga ko nubwo umugabo we amukorera ibi byose ngo ntabwo bimworohera kumva umugabo we amurambitseho ikiganza, amaze imyaka 20 muri ubu buzima.

Ati “Ndacyakunda umusore twakundanye mbere, nahaye ubusugi bwanjye, akajya kwiga I Burayi, ubu ni umushoramari ukomeye hano mu gihugu cyacu”

Avuga ko mu minsi ishize yatembereye mu mujyi ahurira n’ umukunzi wa kera bongera guhana amanonero ya telefone kuva ubwo bongera guterefonana, umusore amutumira inshuro imwe ngo basohokane bihita biba akamenyero.

Ati “Nageze aho mubwira ko ntigeze mwibagirwa. Arambwira ngo nzasige umugabo wanjye musanjye twibanire”

“Yabinsabye nabitekerezaga none ubu nsa n’ uwataye umutwe. Ubishoboye angire inama yamfasha kuva muri iki kibazo”

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Léonce NDAYISHIMIYE

    BURYA NASANZE ATACIJANA KANDI GUKUNDA IKITAGUKUNDA NINKIMVURA IGWA MWISHAMBA NKUKO UMUTIMA WAWE UGUMA WOHEREREZA GUKUNDA UWO WAMBER GIKORE UKONYENE ATARUKO UZOMENEKERA HEJURU

    1 month ago
  • chat_bubble Charlotte uwihanganye

    wikwibabariza umugabo niba agukunda ahubwo geregeza kujya kure yiyo nshuti ya kera kdi umwukuremo pe kuko ibyo bihira bake kbsa

    3 months ago

Inzindi nkuru

IGICE CYA II:Vestine yavuze uburyo umugabo ashobora gukoresha ari gutera...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
20 February 2019 Yasuwe: 3960 0

IGICE CYA I:Vestine yasobanuye igishobora gutuma intanga z’umugabo ziba...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
19 February 2019 Yasuwe: 8030 3

Aya ni amwe mu marenga y’urukundo umubiri w’umukobwa ukora mugihe bari...

Mu rukundo hari byinshi bikorwa ariko bikabanzirizwa n’imvugo zitandukanye....
16 February 2019 Yasuwe: 9631 0

Aya ni amwe mu mabara y’indabo z’Amaroza akunzwe gutangwa ku munsi...

Ku isi hari amoko asaga 1200 y’indabo, gusa inyinshi ntitunamenya ko ari...
14 February 2019 Yasuwe: 1799 1

Amateka n’Ibisobanuro by’umunsi w’abakundana ’Saint Valentin’

Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare...
14 February 2019 Yasuwe: 1147 1

Itondere umukobwa mukundana niba akubwira ibi binyoma

Mugabo, namaze kubona ko buri muntu wese uje mu buzima bwawe atabugumamo...
13 February 2019 Yasuwe: 4579 1