Kigali

UBUHAMYA:Yakuruwe n’ifaranga maze akina Filimi y’ubusambanyi atabizi

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 20 July 2017 Yasuwe: 5508

Kumyaka 61 y’amavuko, umukinnyi wa filime w’umufaransa, Charlotte de Turckheim yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho ubwo yari inkumi y’imyaka 20 akaza gukinishwa Filime y’urukozasoni atabizi.

Charlotte de Turckheim, ubu ni umukecuru w’imyaka 61 y’amavuko, abara inkuru y’uburyo yakinishijwe filime y’urukozasoni atabizi ubwo yari fite imyaka 20 y’amavuko. Ibyamubayeho, yabihishuye ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Mutarama 2017 avuga ko mu myaka hafi 40 ishize yigeze akinishwa muri filime y’urukozasoni atabizi.

Charlotte de Turckheim ni umukinnyi wa Filime w’umufaransa. Mu kiganiro cyitwa “C à Vous”gica kuri Televiziyo France 5 yeruye atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ubwo yari inkumi y’imyaka 20 agakinishwa Filime y’urukozasoni atabizi ariko kandi akurikiranye ifaranga ritari rike muri icyo gihe.

Charlotte agira ati:” Nakinnye muri filime y’urukozasoni ntabizi. Ndabarahiye ni ukuri! Twari dufite imyaka 20, nigaga amasomo ajyanye n’ikinamico (théâtre), hari umuhungu waje arabaza ngo:” Ni inde ushaka gukina cyangwa kugaragara muri filime igiye gukinwa mu cyumweru gitaha” ,Byongeye bahembaga neza, byari hagati y’ama Euro 500 na 1000 k’umunsi uyabaze muri icyo gihe. Njye n’inshuti yanjye twari kumwe twahise twemera turagenda.

Charlotte, akomeza avuga ko nyuma bagiye ahagombaga gukinirwa Filime maze babereka aho bagombaga kugenda batoragura indabo mu ishyamba, nuko ati:” mbega ukuntu iyi filime ari nziza!, ibintu byoroshye gutya, nuko twari twambaye amajipo magufi tugenda dutoragura indabo naho ntitukamenye ko hasi hari Camera zigenda zidufata amashusho”. Bucyeye bwaho ubwo bahamagarwaga kureba filime yakozwe nibwo yaguye mu kantu abonye ko yari yambaye ubusa.

Nguko uko Charlotte yakinishijwe filime agakurikira ifaranga maze Camera nazo atigeze abona zikagenda zimufata amashusho mu kajipo kagufi aziko arimo atoragura indabo.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubuhamya bw’umugore wo mu Rwanda ukijijwe wagejeje ku myaka 30 akibenga...

Ubu ni ubuhamya bw’umugore wabonye umugabo nyuma y’imyaka 30 ategereje...
26 April 2018 Yasuwe: 9019 15

Umunyarwanda w’ imyaka 26 yashakanye n’ umukunzi we ufite umwana w’ imyaka...

Manzi Cedric Umusore w’ imyaka 26 wavukiye mu Biryogo, ubu akaba arimo...
23 April 2018 Yasuwe: 10385 1

Impamvu yateye umunyarwanda Sebuyange w’ imyaka 90 gukora ubukwe n’ umukecuru...

Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018 nibwo Umunyarwanda Sebuyange na Nyirabakire...
23 April 2018 Yasuwe: 6304 0

Umunyarwenya Anne Kansiime yerekanye umusore bari kumwe mu buryohe...

Umunyarwenya Anne Kansiime yagaragaje umukunzi we mushya witwa Skylanta...
17 April 2018 Yasuwe: 5638 0

INKURU IBABAJE!Umusore witeguraga kurongora yakoze impanuka ahita apfa...

Umusore witeguraga kurongora yaguye mu mpanuka agiye gutanga inkwano...
13 April 2018 Yasuwe: 14262 2

Hamisa yabonye umugabo uzamuhoza amarira yatewe na Diamond

Umunyamideli Hamisa Mabetto wabyaranye na Diamond yabonye undi umugabo...
11 April 2018 Yasuwe: 5092 0