Kigali

Uburyo wasomana n’umukunzi wawe ntazigere abyibagirwa

Urukundo   Yanditswe na: 21 December 2016 Yasuwe: 4780

Gusomana ni ubugeni, ni ikintu ukora kikuvuye ku mutima, ukagikora ugikunze, ukumva kikurimo atari ugupfa kwigana abandi ngo upfe gusomana utazi ibyo urimo cyangwa ngo ubikoreshwe utabyishimiye kuko n’ubundi bavuga ngo ‘Urukundo ntiruhatirizwa’.

Niba ukunda gusomana cyangwa ubiteganya ni byiza kumenya uko wakwitwara mu gihe ugiye gusomana n’umukunzi wawe ku buryo bihora bimubera urwibutso akaba atabasha kuzabyibagirwa mu buzima bwe, nk’uko urubuga elcrema rubugaragaza.

Tangira gahoro

Igihe ugiye gusoma umukunzi wawe, tangira buhoro,hera ku munwa we wo hasi uwusiritaho uwawe, ukomereze ku munwa we wo hejuru nabwo uwegereza uwe buhoro buhoro.

Sumbyaho gato uko watangiye

Nyuma yo gutangira buhoro buhoro, ushobora gusumbyaho umuvuduko wabikoreragaho, noneho umunwa wawe ukaba watangira kuwegereza cyane uwe ukamurigata,ugenda wongeramo akagufu.

Ntukibagirwe gukoresha amenyo

Ku bantu benshi gusomana bitangira ndetse bikanasozwa bakoresha iminwa gusa, nyamara gukoresha amenyo bikangura ibyumviro, ugatangira kumva uburyohe muri wowe.

Ntabwo gukoresha amenyo bivuze kuruma mugenzi wawe ahubwo ukoresha amenyo mu kwagaza umunwa wa mugenzi wawe akarushaho kumva utuntu tumwirukanka mu mubiri. Ni nk’ibirungo uba ushyize mu gusomana kuko uko amenyo yawe yagaza umunwa we wo hasi n’uwo hejuru ubisimburanya bizana ibindi byumviro iminwa yanyu mwembi itari kuzana.

Hindura icyerezo cy’umutwe

Ntugomba gutangira gusomana ngo uze kurinda ubwo ubirangiza, utarahindura icyerekezo cy’umutwe.

Uko usomana uba ugomba kugenda uhindura icyerezo cy’umutwe w’uwo murimo gusomana na byo birabafasha mukaryoherwa cyane.

Wikwibanda cyane ku minwa

Igihe usoma umukunzi wawe, ntukibande ku minwa gusa nk’aho nta bindi bice by’umubiri iyo nshuti yawe ifite,ugomba no gusoma mu ijoshi, amatwi, ku matama h’umukunzi wawe,ibice byose by’umubiri bigakanguka nibwo arushaho kuryoherwa.

Kubikora kenshi bituma uhinduka inzobere

Ntushobora kuba inzobere igihe cyose udashyira mu bikorwa ibintu bishya wungutse.

Ntushobora kwizera ko uzasomana neza n’inshuti yawe ku nshuro ya mbere, ariko igihe cyose uzakomeza kubikora uzasigara uri umuhanga mu gusomana ku buryo uwo uzasoma bizamubera urwibutso mu buzima bwe bwose.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble SHIMWA BABY

    nkundagusomana cyane ark mpura nabatabizi

    2 months ago

Inzindi nkuru

Ubuhamya bw’umugore wo mu Rwanda ukijijwe wagejeje ku myaka 30 akibenga...

Ubu ni ubuhamya bw’umugore wabonye umugabo nyuma y’imyaka 30 ategereje...
26 April 2018 Yasuwe: 8993 15

Umunyarwanda w’ imyaka 26 yashakanye n’ umukunzi we ufite umwana w’ imyaka...

Manzi Cedric Umusore w’ imyaka 26 wavukiye mu Biryogo, ubu akaba arimo...
23 April 2018 Yasuwe: 10385 1

Impamvu yateye umunyarwanda Sebuyange w’ imyaka 90 gukora ubukwe n’ umukecuru...

Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018 nibwo Umunyarwanda Sebuyange na Nyirabakire...
23 April 2018 Yasuwe: 6302 0

Umunyarwenya Anne Kansiime yerekanye umusore bari kumwe mu buryohe...

Umunyarwenya Anne Kansiime yagaragaje umukunzi we mushya witwa Skylanta...
17 April 2018 Yasuwe: 5638 0

INKURU IBABAJE!Umusore witeguraga kurongora yakoze impanuka ahita apfa...

Umusore witeguraga kurongora yaguye mu mpanuka agiye gutanga inkwano...
13 April 2018 Yasuwe: 14262 2

Hamisa yabonye umugabo uzamuhoza amarira yatewe na Diamond

Umunyamideli Hamisa Mabetto wabyaranye na Diamond yabonye undi umugabo...
11 April 2018 Yasuwe: 5092 0