skol
fortebet

UBUSHAKASHATSI-Ese Wari uziko abagore/abakobwa benshi babaswe no kwikinisha ? Dore ingaruka bahura nazo

Yanditswe: Monday 22, May 2017

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi bakunze kwibaza niba n’abagore/abakobwa bikinisha, mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko nabo bahura n’iki kibazo ku bwinshi ndetse n’abafite abagabo nabo barabikora.
.Ingaruka mbi zo kwikinisha .Ese n’abagore barikinisha ? .Ni iyihe mpamvu itera abagore kwikinisha ? .Ese abagore bikinisha baba babuze abagabo ? .Ese kwikinisha bimarira iki abagore/abakobwa ?
Umushakashatsi Philippe Brenot, mu bushakashatsi yakoze akabwita Les Femmes, le sexe et l’Aamour (Abagore, igitsina (...)

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunze kwibaza niba n’abagore/abakobwa bikinisha, mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko nabo bahura n’iki kibazo ku bwinshi ndetse n’abafite abagabo nabo barabikora.

.Ingaruka mbi zo kwikinisha
.Ese n’abagore barikinisha ?
.Ni iyihe mpamvu itera abagore kwikinisha ?
.Ese abagore bikinisha baba babuze abagabo ?
.Ese kwikinisha bimarira iki abagore/abakobwa ?

Umushakashatsi Philippe Brenot, mu bushakashatsi yakoze akabwita Les Femmes, le sexe et l’Aamour (Abagore, igitsina n’urukundo) abagore 3000 muri 3404 bakoreweho ubu bushakashatsi bemeye ko bikinisha.

Aba bagore bakoreweho ubushakashatsi bakaba baremeje ko batabikora kubera kubura abagabo, ko ahubwo babiterwa n’ingeso yabokamye. Hari hasanzwe hamenyerewe ko abagbo aribo bagira iyi ngeso ariko n’abagore burya ngo barayigira. Abagore iyo bikinisha ngo ntabwo bibanda ku myanya ndangabitsina gusa, ahubwo igihe cyose bikorakoye ku mubiri biyumvamo ibyishimo.

Muri aba bagore batanze ibitekerezo, 30% muri bo bagaragaje ko bikinisha rimwe mu kwezi, mu gihe abasigaye (70%) bo batanazi n’inshuro kubera kubikora kenshi.
Mu bisobanuro batanze, harimo ko kwikinisha bituma umugore abasha guhorana ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, no kuba yanezererwa mu gihe ari wenyine hatabanje kubaho ubufasha bw’umugabo.

Uyu muhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, mu bushakashatsi bwe yifashishije ibibazo aho mu bagore 3404 ariko bashobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo (heterosexuelles), aho buri wese yasubizaga mu ibanga ibibazo. Aba bagore rero abenshi wasangaga bibanda ku kuba imibiri yabo itabatera isoni ugereranyije no kuba bajya gusaba umugabo kubafasha muri iki gikorwa.

Ikindi kandi ngo ntibakenera ibindi bintu byo kubafasha nka film z’imibonano mpuzabitsina n’ibindi, ahubwo ngo ibitekerezo byabo ni byo bifashisha.

Ese kwikinisha bibafasha iki?

Ikintu abagore benshi bibandagaho ngo ni ukwishimisha. Ikindi ngo bumva bibafasha kwimenya bakamenya ibice byabo bishobora kubafasha kwishima mu gihe babonye uwo bafatanya gutera akabariro ndetse no kudatakaza igihe bashaka ababafasha rimwe na rimwe ntibanababone cyangwa se bakabumvira ubusa.

Ingaruka mbi umugore ahura nazo igihe yokamwe n’ingeso yo kwikinisha.

N’ubwo aba bagore bakoreweho ubu bushakashatsi bo bumva bibafitiye akamaro, urubuga rwa internet sitefeminin.com rwo ruvuga ko ibi bishobora gutuma umugore yikomeretsa imyanya myibarukiro imwe n’imwe ndetse bitewe n’uruhare bigira mu kwangiza ubwonko ngo bishobora gutuma umugore yumva ntacyo igitsina cy’umugabo kimumariye mu buzima bwe.

Ikindi ngo hari ubwo umugore asigara na we yarihaze atakita ku biranga ubwiza bw’umugore nk’umusatsi, isura ndetse n’ibindi kuko nyine aba yumva ntawe akeneye ko amwitaho.

Kwikinisha ni igikorwa gishobora kwangiza ubuzima bw’ugikora kuko bishobora kuvamo no guhurwa igitsina gitandukanye n’icyawe, nyuma hakavamo n’uburemba.
Si ukwangiza ubuzima gusa, ahubwo hari n’ingo zisenyuka bitewe n’iki gikorwa giteye isoni kinagaragaza ko mugenzi wawe mwubakanye ataguhagije. Ibyiza rero ni ukureka iyi ngeso ikaranduka, umugore/umukobwa akabasha kugenzura ubuzima bwe, adashakiye ibishimo mu kwikinisha.

Ese nawe iki kibazo cyo kwikinisha kijya kikubaho?

Ibitekerezo

  • impamvu nyamukuru abagabo ntibagishaka abagore babo bari mu
    ndaya ni ba

    shugadadi abagore bakidepana

    Ntangingo nimwe ihari yatuma umugore yikinisha urwo ni irwitwazo igisabwa ahibwo nukuba indahemika

    Ubwo umuntu Yaba Ingumba kubera Kwikinisha Abitangiye akirimuto

    Kubagisha inama

    Ese kwikinisha byakubuza kubyara?

    ##TWITE KUBUZIMA BWACU#. Call or WhatsApp( +250781493680).
    .⬇️⬇️⬇️⬇️⬇️⬇️⬇️⬇️⬇️⬇️.
    ✅umuti uvura ama infection burundu,
    ✅ trichomonas,
    ✅goute,
    ✅myoma,
    ✅ubugumba,
    ✅ingaruka zo kwikinisha,
    ✅ prostate,
    ✅impyiko, amenyo,
    ✅ igifu
    ✅kurangiza vuba mubibonano mpuzabitsina.
    ✅ diabetes,Amibe
    ✅kubura amavangingo cyangwa ubushake bike.
    ✅umubyibuho ukabije.
    ✅ Umwijima.....ndetse nizindi zitandukanye.

    ##Dutanga inama kubuzima na imirire##

    ⬇️⬇️⬇️⬇️⬇️Mushobora no kutwandikira kuri WhatsApp (+250781493680) #Tuyibagezgezaho imiti aho uri hose.call or WhatsApp (+250781493680) cyangwa udusange aho dukorera kuri branch:
    *Kigali* .

    *Musanze*

    *Rubavu* (+250781493680)

    Yego bimbaho nakoriki ngombireke kobyananiye

    Yego bimbaho nakoriki ngombireke kobyananiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa