Uganda: Yasogose umuvandimwe bapfa umukunzi bimuviramo urufu
Yanditswe: Monday 03, Apr 2017
Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kanungu irashakisha umukobwa, utatangajwe amazina, ufite imyaka iri munsi ya 20, ukurikiranyweho gutera icyuma umuvandimwe bapfa umukunzi bikamuviramo urupfu.
Gift Asiimwe watewe icyuma yashizemo umwuka ubwo yari mu nzira ajyanywe ku bitaro bya Bwindi bihereye mu giturage cy’ ahitwa Kayonza.
Umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Buhihi Paddy Tumwendeze Rwozi, yavuze ko uwo mukobwa ukurikiranyweho gusogota umuvandimwe yashinjaga kumutwara (...)
Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kanungu irashakisha umukobwa, utatangajwe amazina, ufite imyaka iri munsi ya 20, ukurikiranyweho gutera icyuma umuvandimwe bapfa umukunzi bikamuviramo urupfu.
Gift Asiimwe watewe icyuma yashizemo umwuka ubwo yari mu nzira ajyanywe ku bitaro bya Bwindi bihereye mu giturage cy’ ahitwa Kayonza.
Umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Buhihi Paddy Tumwendeze Rwozi, yavuze ko uwo mukobwa ukurikiranyweho gusogota umuvandimwe yashinjaga kumutwara umugabo witwa Gideon Natukunda.
Asiimwe yari umucuruzi wa serivisi za mobile money mu isanteri y’ ubucuruzi ahitwa Kanyantorogo. Yatewe icyuma ku ijosi ku wa Gatandatu saa 9: 30 z’ ijoro.
Tumwendeze yatangaje ko polisi yatangiye iperereza kuri iki kibazo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *