skol
fortebet

Uko Umugore yasukura igitsina cye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Monday 06, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Abagore benshi bakunze kwibaza uko bakora isuku neza nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, abenshi iyo bayikoze bakora amakosa amwe n’amwe ashobora gutuma ubuzima bwabo bujya mu kaga bibwira ko barimo kwisukura.

Sponsored Ad

Nubwo imibonano mpuzabitsina iryohera benshi kuri iyi si, iyo umugore atisukuye neza nyuma yo kuyikora cyane cyane iyo atakoresheje agakingirizo bishobora kumuviramo kwandura indwara zimwe na zimwe.

Gusa abantu benshi ntibazi icyo bakora ngo banoze isuku y’igitsina gore.

Hari abumva ko bitewe n’impumuro idasanzwe biyumvaho nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina bagomba gukoresha amasabune cyangwa indi miti yica za mikorobi mu gusukura igitsina gore! Ibyo sibyo na gato!

Hari kandi abumva ko bagomba gucenzeza ibintu runaka mu gitsina barimo kucyoza bibwira ko ari bwo imyanda ishiramo. Ibi na byo ni amakosa akomeye kuko ushobora kwikomeretsa cyangwa ukiyanduza kurushaho!

Koresha amazi meza yonyine (nta sabune cyangwa indi miti ikenewe rwose. kandi woze ku bice by’igitsina bigaragara inyuma gusa witonze. Ibice by’imbere birisukura ubwabyo, singombwa guhanga no kubisukura.

Wabikora ute?

Kugirango ukore isuku y’igitsina gore cyawe neza, banza wicare mu mazi menshi iminota mike nurangiza wicare usutamye/usutaraye hanyuma ugasa n’ukora imyitozo yoroheje ituma imikaya y’igitsina ikora kuko bigufasha gusohora hanze amasohoro umugabo aba yagusohoreye mu gitsina. Ibi birikora si ngombwa kugira ikintu useseka mu gitsina imbere.

Icyo gihe iyo usutamye ubasha gusukura neza ibice by’inyuma by’igitsina cyawe n’impande zacyo zose. Usabwa kandi koza neza ku matako (ibibero) no mu kibuno kuko naho haba hageze imyanda yatewe n’imibonano mpuzabitsina.

Ni byiza gukoresha agasume kabugenewe gakoze mu budodo kandi gatose (irinde gukoresha umwenda wumutse kuko ushobora kugukomeretsa). Aka gatambaro kabugenewe ukihanaguza ku myanya y’igitsina igaragara inyuma.

Si byiza gukoresha amazi ashyushye mu gusukura igitsina, amazi akonje ni yo meza kandi ni byiza guhita unakaraba umubiri wose mu gihe uri ahantu wabona uburyo bwo gukaraba kuko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umubiri wose uba wasohoye ibyunzwe kandi usabwa guhindura ibiryamirwa kuko nabyo biba byanduye.

Ni byiza kujya kunyara nyuma yo gukora imibonano: Burya ya myanda wifuzaga gukura mu gitsina ukoresheje intoki cyangwa gushora igitambaro mu gitsina imyinshi ikurwamo n’inkari. Gusa indi yinjiye mu gitsina imbere nk’amasohoro na yo igenda isohoka buhoro buhoro.

Umwambaro wawe w’imbere wambara nyuma y’iyi suku ugomba kuba usukuye neza kandi wumye neza kuko biba byoroshye kuba wakwanduza mu gihe waba usa nabi.

Ni byiza kwambara ikariso itaguhambiriye cyane kuko uba ukeneye guhumeka ukinjiza umwuka mwiza mu gitsina. Iyo uri ahantu wisanzuye ushobora no kujya ahantu ukicara ufunguye amaguru ugafata umwuka mwiza utambaye ikariso.

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina si byiza guhita ufata amafunguro, banza unywe amazi ahagije nk’ibirahure bibiri. Ibi bizatuma ujya kunyara inshuro nyinshi bitume imyanda yo mu gitsina imbere ikomeza gusohoka yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa