Kigali

Uko umuhungu n’umukobwa bafite urukundo nyarwo bagomba kwitwara

Urukundo   Yanditswe na: Muhire Jason 10 September 2018 Yasuwe: 2333

Mu buzima busanzwe iyo uhuye n’umuntu kandi akaba aribwo bwa mbere uhuye nawe ni byiza ko umugaragariza imyifatire myiza kabone n’ubwo waba ufite imyifatire iruhije mu gukundwa.

Iyo ,mumaze kumenyana

Mumaze kwemeranya ubushuti muba mugomba gukomeza kuganira no kubwizanya ukuri by’umwihariko iyo muri kumwe nk’iyo mwasohokanye cyangwa umwe yasuye undi ningombwa ko muhuza kubyo muri kuganira kuko bishobora kuba byabafasha gutera imbere no kugirana inama zitandukanye.

Ntabwo ari byiza ko umwe yibanda ku ruhande rwe gusa ngo yumve ko icyo avuze aricyo atagomba kuvuguruzwa ahubwo bagomba kujya inama kuri buri kimwe cyose.

Kandi nanone ntabwo gusohokana cyangwa gusurana aba ariwo mwanya wo kwishimisha gusa ahubwo mugomba no kwibuka kuganira kubyo mubona byaba bitagenda neza mu rukundo rwanyu.

Umusore cyangwa inkumi ugiye gushaka inshuti nyanshuti cyangwa umukunzi ntabwo yakabaye areba uburanga buhanitse cyangwa ubutunzi cyangwa se kugendera kubyo abandi bavuga kuko ibyo byose ni ibirebeshwa amaso ya bugufi nyamara tutazi ko ibyo byose bishobora kurangira vuba.

Ahubwo urukundo nyarwo ruba mu mu mutima imbere. Amafaranga n’ubutunzi ni nk’umuyaga, uhuha rimwe mu kanya ukabura.

Basore namwe bakobwa mukundana urukundo nyakuri mutabeshyanya kuko bizabahesha ishema mu bandi, yaba abababona ndetse n’aho muba kdi bizatuma ababubaha.

Ikindi kandi niba mukunda by’ukuri ntimukabihishe kuko iyo umwe aterekana ko akundana n’undi hashobora kuzamo agatotsi ko kuba umwe atizera undi bitewe nuko ashobora kuba yakwibaza impamvu undi atamumurikira inshuti ze cyangwa ngo yemere ko bakundana.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble HIGIRO

    Love is a God given gift to all mankind.Icyo benshi bita URUKUNDO muli iki gihe,bibabaza imana cyane.Usanga hafi kuli 99%,icyo bita urukundo biba biganisha ku busambanyi kandi imana ibitubuza.Ntabwo imana yaduhaye sex kugirango tuyikoreshe mu gukora ibyo itubuza.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    5 months ago

Inzindi nkuru

IGICE CYA III:Vestine yahishuriye abagore amabanga yabafasha mu gushimisha...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
21 February 2019 Yasuwe: 3337 0

IGICE CYA II:Vestine yavuze uburyo umugabo ashobora gukoresha ari gutera...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
20 February 2019 Yasuwe: 4868 0

IGICE CYA I:Vestine yasobanuye igishobora gutuma intanga z’umugabo ziba...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
19 February 2019 Yasuwe: 8840 3

Aya ni amwe mu marenga y’urukundo umubiri w’umukobwa ukora mugihe bari...

Mu rukundo hari byinshi bikorwa ariko bikabanzirizwa n’imvugo zitandukanye....
16 February 2019 Yasuwe: 10345 0

Aya ni amwe mu mabara y’indabo z’Amaroza akunzwe gutangwa ku munsi...

Ku isi hari amoko asaga 1200 y’indabo, gusa inyinshi ntitunamenya ko ari...
14 February 2019 Yasuwe: 1835 1

Amateka n’Ibisobanuro by’umunsi w’abakundana ’Saint Valentin’

Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare...
14 February 2019 Yasuwe: 1162 1