skol
fortebet

Umugabo wanjye arantobatoba, arangiza ituru mu masegonda 30 bigatuma ngira ubushake bukabije [ Nkore iki? ]

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

skol

Yvonne yatwandikiye asaba inama ku kibazo afite cy’umugabo we utera akabariro ku ituru imwe ikamara amasegonda 30 agahita asohora mu gihe yiswe ngo agiye kongera ku nshuro ya kabiri igitsina cye kigatinda gufata umurego aahitamo kujya ku musarane akihagarika agatindayoooo yakwanga kurangiza agahita akoresha urutoki akabona biracyemutse.

Sponsored Ad

Yagize ati “ Nitwa Yvonne ntuye i Rubavu mu burengerazuba, ariko sindibuvuge amazina yose ku bw’umutekano wanjye.Mfite umugabo tumaranye amezi atandatu tubana ariko ndumva ntangiye kumwijena ku bwo kutuzuza inshingano ze nk’umugabo.

Ubusanzwe umugabo wanjye ni umucuruzi,tujya kubana ntitwigeze dukora imibonano mpuzabitsina nkuko benshi bakunze kubikora muri iyi minsi ngirango namwe murabizi.

Kutabikora si uko nari isugi cyangwa ndi miseke igoroye kuko nagize inshuti twagiye dukundana tukabikora ariko sinari iciro ry’imigani kuko nariyubahaga kandi nubu no kuvuga ibi byose ni uko biba byandenze.

Uyu mugabo ku munsi wa mbere twabanye,twagiye mu buriri bwa mbere igihe cyo kugera ku ngingo kigeze atangira kunkorakora antegura mu gihe nari maze kwakira mu mutwe kwakira imibonano,yashyize igitsina cye mu cyanjye hashira nk’amasegonda 30 ntangiye kumva uburyohe ahita asohora.

Gusa narongeye ndamufasha nanjye ndamutegura ngo ndebe ko yongera kugira ubushake igitsina kigafata umurego ndaheba.

Icyakora mu rukerera nibwo numvise yijajaye arampindukiza agize ngo arinjije hatarashira umunota numva ararangije.Nariturije ntekereza ko ari umunaniro udasanzwe afite ndatuza ariko we ugasnga ageretse akaguru ku kandi atura imibi asa n’uwakoze igikorwa gihambaye nyamara njye ndigushira.

Umunsi wakabiri,uwa gatatu,uwa kane,icyumweru ndetse n’ukwezi byakomeje kugenda uko ndushaho kumva uburibwe no gupfanirana nshaka kumuca inyuma ariko nihagararaho ndamwicaza turaganira.

Namubajije impamvu atanshimisha ngo nyurwe mu gihe cyo gutera akabariro,ambwira ko nawe ari ko ameze ngo yari abizi ko bitagenda neza ariko akihagararaho kuko nta bundi buryo afite.

Yageze ngo naho ajya ataha ngo ahite yirakaza yigire intare ngo mbure aho menera mubwira ikibazo mfite ariko mubana ibamba.Namubwiye ko kuba ntashaka gusenya ariyo mpamvu nshaka ko akosora ibitagenda neza byaba na ngombwa akitabaza abagabo bagen zi be.

Yaranyumvise aganira n’inshuti zimubwira ko agomba kujya afata inzoga zihagije maze akankosora.Niko yabigenje umunsi wa mbere bisa n’ibigenda neza amaze kuzimenyera dore ko atanazinywaga maze bisubira i rudubi ndushaho kubihirwa.

Umuntu yaturangiye imiti ya kinyarwanda w’ifu awunywa ubugira kabiri ahubwo aribwa mu gifu maze udusabo tw’intanga ntitwongera kuvubura.Ubu iyo twise ngo turaryamye akora ituru imwe muri ayo masegonda,igitsina kikongera gufata umurego nyuma y’iminsi ibiri.

None mwa bantu mwe mbiyambaje ngirango mumbwire icyo nakora dore njya mbona mugira abantu inama hano kuko aho kugirango muce inyuma nahisemo kujya nikinisha nkimara ipfa ariko naje kumenya ko ataribyiza nshobora no gukurizamo uburwayi burimo na kanseri.

Gusa nanone umugabo wanjye yambwiye ko yigeze kwikinisha igihe kirekire. Nkore iki ?

Murakoze .

Ibitekerezo

  • Icyo nagufash sinabivugira aha wanyandikira kuri email tukavugana neza niba uri interested email yanjy:[email protected]

    Wowe mugore uzajye kwa Muganga ushinzwe imyororokere, Ikigali hari abaganga benshi babagira inama kandi zigatanga umusaruro. Nubwo wenda bari bukugire inama ariko icyambere nukugana muganga kandi bazabamfasha mwongere munezerwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa