skol
fortebet

Umugabo wanjye ntanshimisha nk’uwo twaryamanye mbere-Nkore iki ?

Yanditswe: Monday 13, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 25 yatwandikiye yifuza inama aho afite ikibazo cyo kuba umugabo we agerageza gukora ibishoboka byose ngo baryoherwe n’igikorwa cyo gutera akabariro ariko uyu mugore akaba afite ikibazo ko atabimukorera neza nk’uwo baryamanye mbere atarahura n’umugabo we.
Uyu mugore yagize ati"
Umugabo twaryamanye bwa mbere ntiyari uwanjye none uwanjye turabikora nkumva ntangerere ku ngingo nk’uwambere.
Ntarashaka umugabo naje kuryamana n’umugabo tugirana ibihe byiza, ariko (...)

Sponsored Ad

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 25 yatwandikiye yifuza inama aho afite ikibazo cyo kuba umugabo we agerageza gukora ibishoboka byose ngo baryoherwe n’igikorwa cyo gutera akabariro ariko uyu mugore akaba afite ikibazo ko atabimukorera neza nk’uwo baryamanye mbere atarahura n’umugabo we.

Uyu mugore yagize ati"

Umugabo twaryamanye bwa mbere ntiyari uwanjye none uwanjye turabikora nkumva ntangerere ku ngingo nk’uwambere.

Ntarashaka umugabo naje kuryamana n’umugabo tugirana ibihe byiza, ariko kugeza n’ubu, nashatse umugabo numva atanshimisha nk’uwo wa mbere.

Umugabo twaryamanye bwa mbere twagiranye ibihe byiza

Mungire inama ko umugabo wanjye ntako aba atagize ngo andyohereze nakora iki ngo nibagirwe uwo mugabo twaryamanye bwa mbere.

Muri rusange umugabo wanjye ntazi ko hari umugabo twaryamanye mbere, ariko iyo ndebye uburyo igikorwa cyo gutera akabariro iyo kigeze numva ntishimiye n’uko mba mbyifuza.

Umutware wanjye we akora uko ashoboye kose ngo abashe kunshimisha ariko numva ntacyo amarira kuko hari n’igihe kigera nkumva najya gushaka wa mugabo twabonanye bwa mbere ngo numve ko nakongera kugira ibyishimo.

Mungire inama numve icyo nakora ngo mbashe kujya nyurwa n’umugabo wanjye nikuremo uwo twabonanye mbere, kandi ndashaka kubaka urugo rwanjye rugakomera ikibazo ni uko iyo tubikoze sigarana irari nkumva najya gushakira ahandi".

Ibitekerezo

  • njye nakugira inama tuganiye nkamanza kumenya neza uburyo utanyurwa nuwo muri kumwe, gusa ubyitondemo utazasenya. 0728222208

    uzajye umuganiriza uko ubishaka kubikora kuko nuwawe Nawe ugerageze kwikuramo uwo wambere kuko ubimubwiye Ko waryamanye nundi utaramubwiye mbere bya gusenyera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa