skol
fortebet

‘umugabo wanjye yansabye guhitamo hagati y’ urugo n’ akazi’ – MBIGENZE NTE?

Yanditswe: Saturday 31, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Nitwa Adele mfite imyaka 28, nize gushushanya, mfite impamyabumenyi y’ ikiciro cya kabiri cya kaminuza, mfite akazi keza. Uyu munsi mpanganye n’ ikibazo gikomeye nabuze amahitamo, niyo mpamvu nkeneye inama zawe ngo mfate umwanzuro mu bwenge.
Nasezeranye byemewe n’ amategeko n’ umugabo wanjye tubyarana umwana w’ umukobwa twembi dukunda cyane.
Dutuye I Kigali mu nzu yacu ntabwo dukodesha. Bitewe n’ akazi nkora mva mu rugo saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo ngo ntakererwa akazi, nkagera mu rugo saa (...)

Sponsored Ad

Nitwa Adele mfite imyaka 28, nize gushushanya, mfite impamyabumenyi y’ ikiciro cya kabiri cya kaminuza, mfite akazi keza. Uyu munsi mpanganye n’ ikibazo gikomeye nabuze amahitamo, niyo mpamvu nkeneye inama zawe ngo mfate umwanzuro mu bwenge.

Nasezeranye byemewe n’ amategeko n’ umugabo wanjye tubyarana umwana w’ umukobwa twembi dukunda cyane.

Dutuye I Kigali mu nzu yacu ntabwo dukodesha. Bitewe n’ akazi nkora mva mu rugo saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo ngo ntakererwa akazi, nkagera mu rugo saa 20:00 cyangwa 21h30.

Nkoresha amasaha yanjye neza mva mu rugo nteguye ibyo umuryango wanjye uriburye ku manywa na nimugoroba. Gusa umutware wanjye ahora yijujuta ngo ntabwo ajya ambona, ngo ntabwo nita ku muryango bihagije.

Buri week end mba ndi kumwe n’ umuryango wanjye. Nkora uko nshoboye nkita ku mwana wacu n’ umugabo wanjye. Turasohokana, ubundi nkabategurira tugasangira.

Ibi ariko umugabo wanjye ambwira ko bidahagije ahubwo kwiye gusezera akazi nkamwitaho nkita no ku mwana.

Durakundana pe, arikoisa n’ urukungu mu mubano wacu ni akazi, buri munsi aho ansaba kukareka.

Umugabo wanjye akora muri sosiyete ikomeye hano mu Rwanda ahembwa umushahara utubutse wadutunga njye n’ umwana wanjye ntitugire ikibazo, gusa nanjye numva ntashaka kureka ibyo nkora ( je me vois mal abandonner ma carrier).

Yampaye ibyumeru bitatu byo guhitamo nkamuha igisubizo. Nkunda umugabo wanjye, nkunda umwana wanjye ariko nkunda n’ akazi kanjye. Nkore iki?

Ibitekerezo

  • Kareke wite kurugo...ibyo ujye ubikorera murugo...atari ibyo bizahinduka uburaya....21h30?

    Kandi ubwo aguciye inyuma akabona umuha care wamurenganya. Nonese ako kazi ugenda sa 6H00 ugataha 21H30 urumva we kamumariye iki? Icyo akeneye ni umunezero Kandi ni intwari ubwo atagiye kuwushakira ahandi. Erega wasanga no kuba utari hafi ye bimugoye. Niba warize ibyo gushushanya se wakwikorera Ku giti cyawe ugataha kare. Wasanga naho ukora atagushira amakenga akaba abona KO ibyo ukora ubiterwa n’akazi. Amatwi arimo urupfu ntiyumva.

    Kwicara mu rugo se uli frustrée byo byakumarira iki? Nta solution intermédiaire se mushobora kwigaho ?

    None se nu reka akazi , akaguheba . Urukundo gwabashakanye gwubu ni nyugu. Ntuhebe akazi azatuga na babyeyi bawe se , mwahuye mukuze gaho na gufugurire ibiro byawe bwite. Arafuha byamafuti.

    Gogo
    Oya rwose wireka akazi ngo ni uko umugabo akorera menshi yo kugutunga n’umwana,n’igihugu gikeneye umusanzu wawe.
    Erega umuhungu yamugara,yanapfa cg agataza ako kazi,rero ntibihagije ko akubwira ngo ukaveho.

    Mushake ukodesha aho muba noneho namwe ukodeshe hafi yaho ukorera

    Uraho neza Mubyeyi ugisha inama! Iyo ugize amahirwe yo kugira umuryango ugomba kuwitaho ukanawurinda icyawusenya cyose! Ubwo umugabo wawe agushaka mu rugo kandi nawe ukaba ukunze akazi cg carrière yawe, wajya inama n’umugabo wawe mukareba uko yagukorera atelier(workshop) yo gushushanya mu rugo, ukajya ugurisha ibyo washushanyije noneho amahoro atahe mu rugo rwawe. Ese wamenya neza niba umugabo wawe atabiterwa no gufuha? Aramutse se agufuhira, yaba abiterwa ni iki? Ok, uramutse ukeneye inama isumbyeho kuri iyi wahamagara Umujyanama kuri 0788573952 akakwereka byinshi wakora mu rugo rwawe hagatemba amahoro n’umunezero no kuzuzanya. Urakoze

    Urikigoryi wamugore we,waruziko ubwo umugabo wawe ababajwe nuko ntakintu umusaba?ibeshye ureke ako kazi akubyaze abana igihumbi usarire murugo nibwuzamenyako ntamumutwe hazima,ngumugabo wawe akora muri society ikomeye?iyo se niyihe mwuru Rda?ahembwa millioni zingahese zakwanga inyongera?nibase uvugako afite fr ubwo ugenda mwijipe imeze ite?Njye maze kubona ingo nyinci kwikigihe zisenywa nuko abagore aho kugira ubwenge bwinci ahubwo bagize urukundo kdi muri couple bigenda nabi.

    Njye ukombyumva niba umushahara ahembwa wabatunga reka akazi wite kumuryango

    Njye nakugira inama yo jubitekerezaho cyane mbere yo gufata icyemezo.Njye nakavuyeho mpembwa neza,aliko njya ngira ikibazo nkabura uko mbigenza,niba mbonye ibihumbi nka 200 ampaye byo gukoresha muri gahunda z urugo ashobora kumara amezi atatu agitekereza ko ya mafaranga agihari.Abagabo barikunda mwana wa mama,urukundo rwabo ahaaa,kandi uwo wanjye we aba afite amafaranga nyamenya mu kanwa gusa

    Inamayanjye hebakazi wite kumujyango

    Imana izandinde umugore utaha saa tatu nigice zijoro aza ajugunya akabag mu ntebe ngo ndananiwe Mana wee,ubu se nkuyu ashushanya ibiki bihera saa kumi nebyiri bikarangira saa tatu nigice ? Ubwo se ako kazi gahorana iyo overtime igeza saa tatu ni aka hehe ? Ubwo se uwo munaniro wawugenzura gute ? Imana ifashe iyo ndushyi yumugabo itaha saa kumi nebyiri ikarera umwana kugeza saa yine zijoro

    Uwanyirigira clarisse

    Jye nakugira inama yo kurushaho kuganira nawe kugirango murebe icyatuma buri wese yumva yishimye kunyungu y’urugo rwanyu. Ari umugabo afite koko ukuri kuko yumva muri we utabona umwanya uhagije wo kwita kurugo, ubwo niwe n’umwana. Kandi birumvikana ko nawe utaha unaniwe, nawe uba ukeneye uwakwitaho kandi ukaza usanga umwana yasinziriye ntabone care yawe n’umugabo ntabone care ndetse ntabone n’uko nawe aguha care kuko uba unaniwe kandi mugomba kuzindukira kukazi. Nawe kandi n’uko ufite ukuri kuko ntiwakagombye guheba akazi kawe ari nayo carriere yawe kuko kuguma murugo bikudindiza mumutwe, ntabwo cerveau yawe iba developpé uko bikwiye. Niyo mpamvu rero mukwiye kwicara mukaganira, buri wese akumva ko icyifuzo cya mugenziwe gifite agaciro hanyuma mukareba igisubizo kibakwiriye nk’abantu bajijutse kandi bakundana. Ko ufite akazi kaguhemba neza (niko mbitekereje), umugabo nawe akagira akazi kamuhemba neza, ntabwo mwaganira ukuntu waba rwiyemezamirimo ukikorera? Ndumva byarushaho kuguha umwanya wo kwita kurugo rwawe ukunda buri wese akishima. Muganire murebe igisubizo kibanyuze kandi gituma urugo rukomeza kuba rwiza.

    Jye nakugira inama yo kurushaho kuganira nawe kugirango murebe icyatuma buri wese yumva yishimye kunyungu y’urugo rwanyu. Ari umugabo afite koko ukuri kuko yumva muri we utabona umwanya uhagije wo kwita kurugo, ubwo niwe n’umwana. Kandi birumvikana ko nawe utaha unaniwe, nawe uba ukeneye uwakwitaho kandi ukaza usanga umwana yasinziriye ntabone care yawe n’umugabo ntabone care ndetse ntabone n’uko nawe aguha care kuko uba unaniwe kandi mugomba kuzindukira kukazi. Nawe kandi n’uko ufite ukuri kuko ntiwakagombye guheba akazi kawe ari nayo carriere yawe kuko kuguma murugo bikudindiza mumutwe, ntabwo cerveau yawe iba developpé uko bikwiye. Niyo mpamvu rero mukwiye kwicara mukaganira, buri wese akumva ko icyifuzo cya mugenziwe gifite agaciro hanyuma mukareba igisubizo kibakwiriye nk’abantu bajijutse kandi bakundana. Ko ufite akazi kaguhemba neza (niko mbitekereje), umugabo nawe akagira akazi kamuhemba neza, ntabwo mwaganira ukuntu waba rwiyemezamirimo ukikorera? Ndumva byarushaho kuguha umwanya wo kwita kurugo rwawe ukunda buri wese akishima. Muganire murebe igisubizo kibanyuze kandi gituma urugo rukomeza kuba rwiza.

    Umuryango ni umushinga utangizwa n’abantu babiri, inama yanjye nuko kuganira mu muryango ari umusingi wo kubaka urugo rugakomera. uracyafite imyaka mike cyane kuko ucyeneye experience y’akazi, kandi rero ntukarebe gusa hafi ngo umugabo afite akazi keza, oya ntibihagije akazi gashobora guhagarara nkuko bamwe babivuze, ashobora kugira impanuka yamugira ikimuga cg agapfa nubwo ntawe ubimwifurije ariko bibaho nabyo ugomba kubiteganya, rero ganira n’umugabo wawe umusabe kugufasha gukora business yawe ariko wegereye umuryango apana kuyikorera mu rugo. tuvuge ko watangirana umukozi wagufasha, hanyuma wowe ugatangira akazi kawe nka saa mbiri umaze kubona ko mu rugo umwana anameze neza, ukaza gutaha nka saa kumi n’imwe umugabo akagusanga mu rugo, kdi ukamenya ko ashobora kuba akubuza akazi kuko afite impungege zizo saha utahira. ubwo koko saa 6:00 hari ikintu uba ukoze mu rugo, ubwo umwana urumva afite ubuhe burere? menya ko umugabo acyeneye ko umuha gutuza adacyeneye guhangana nawe. nsoza, ntuzakore ikosa ryo gusezera akazi ataguha amahirwe yo gukora ibyo wize kdi burya umugore wiriwe mu rugo aracupira pe. be careful, banza umwubahe nibishoboka ube usabye konji, iminsi burya nayo irigisha, bityo uraba umenye icyo atekereza ku cyifuzo cyawe. hari umuntu witwa Mujyanama ndumva nemeranya nawe wamuhamagara akagufasha

    OYAWIREKAAKAZINGOWICARENTABWOURIIGITAMBAMBUGABATAMIKAUBWOSEBAMWIRUKANYEWABIGIRAUTE

    Bonjour Adele,,
    Inama Yange naguha ni iyi burya Umutware wurugo aba ari umuyobozi bible ivuga ko ugomba kugandukira itegeko rye,,he is you choise kdi niba uri umugore mwiza nkuko Bible ibibona kora ibyo agusaba coz nibyo ashaka.Wish you all da best

    kwizerana hagati yabashakanye ni inkingi yamwamba
    tekereza kuribi:gutaha sa mbiri zumugoroba wagiye umaze gutegura amafunguro yumunsi wose ukava mjurugo saa kumi nebyiri za mugitondo?,ubwo se uba wabyutse ryari?,waryamye ryari?,oya ntabwo bikwiye we akubona ryari?. burya ibiganiro ni umuti uvura indwara zose wuvugute rero. aha niho hazava icyo aguteganyiriza uramutse ukaretse,mukaganireho maze mufate umwanzuro
    guca bugufi kandi utirengagije ukuri nabyo ni ingenzi cyane.umurimo niwo murunga wiminsi ntuzawutatitire,uwutaye wazicuza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa