skol
fortebet

Umugabo yaguye gitumo umukobwa aryamanye n’ umuhungu atazi bakuyemo imyenda- Dore icyo yakoze

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Uyu mugabo agiye kutubarira inkuru y’ ukuntu umunsi umwe yabyutse agasanga umukobwa we w’ imyaka 17 y’ amavuko aryamanye n’ umuhungu atazi bombi bakuyemo imyenga.

Sponsored Ad

Igitondo kimwe nagiye mu cyumba cy’ uruganiriro nsanga umukobwa wanjye w’ imyaka 17 ari mu biganza by’ umugabo ukiri muto baguye agacuho bigaragara ko ijoro ryabamazemo imbaraga.

Icyo nakoze nateguye ifunguro rya mugitondo bucece, ndangije nsubira hejuru bwira umugore wanjye n’ abahungu banjye ndetse na bashiki wabo bato nti ntihagire usakuza mu nzu harimo abantu basinziriye.
Icyo cy’ ururiro kiri muri metero 6 uvuye ku ntebe y’ umufariso bari baryamyeho. Twese twicaye ku meza mvuga mu ijwi rirenga nti “wa gahungu”. Mu buzima nari ntarabona aho umuntu ushigukira hejuru agasimbuka.

"Ibyo kurya bya mugitondo cyahiye” nabivuze mu ijwi rikanganye kugira ngo mutere ubwoba.

Ntekereza ko izi metero 6 zari nke ku muntu wambaye ubusa ngo abe yahita ahunga. Yaraje atwicara iruhande umwana wanjye w’ umuhungu amufata ku rutugu, aramusuhuza yitsa umutima.

Navuze mu kurusiya nti “nshuti yanjye hari icyo nshaka kukubaza, igisubizo urampa kiraba ari ingenzi kuhazaza hawe” navuze gutya uyu muhugu atangira kubira ibyuya.
Yari umuhungu mwiza utarize cyane ari utari n’ umuswa cyane. Umukobwa wanjye yanyijeje ko ari umuhungu mwiza witonda. Hari hashize ukwezi bamenyanye ariko bari batarararana ijoro ryose.

Buri gitondo yajyanaga umukobwa wanjye ku ishuri, akanamucyura kuri moto, akanamufasha imikoro yo ku ishuri. Yaramurwaza iyo yabaga yarwaye, yari yarashoye imbaraga n’ igihe mu kubaka umubano n’ umukobwa wanjye. Yamwerekaga ko ari umuntu uzi kwihaganga igihe cyose umukobwa wanjye yabaga arakaye.

Yansobanuriye ko nta mashuri afite, nta nshuti cyangwa umuvandimwe, nta n’ akazi gahoraho afite. Ariko umukobwa wanjye yaramukundaga nawe akamukunda. Nari nde wo kubuza umukobwa wanjye kwigira ku makosa ye?
Hashize amezi 8 bakundana , umuhungu wanjye yaranyegereye, hari bike yari yarabashije kumenya kuri uyu muhungu.

Nta nzu yagiraga, ise w’ igisimba yari yariyahuye, nyina ari imbata y’ ibiyobyabwenge amaze ibyumweru bitatu aburiwe irengero. Babaga mu nzu bakodeshaga. Nyina amaze kuburirwa irengero uyu muhungu wari afite imyaka 15 yagiye kuba mu muhanda ubwo yari amazemo imyaka itatu.

Ubwo nari maze kumenya ko umuhungu, umukobwa wanjye yishimira, afite imyaka 18 cyangwa 19 afite ikinyabupfura, ufite umutima wo gufasha, wishimye, atigeze abaho ubuzima bw’ umunezero mu bwana bwe.

Rimwe na rimwe ntiyazaga mu rugo akadukumbura. Umuhungu wanjye yakomeje kumwigaho neza nubwo atamwegereraga. Umukobwa wanjye muto waramwizeraga, umugore wanjye nawe impuhwe za kibyeyi ziraza nanjye ubwanjye kumva nshaka ko ahora yishimye.

Nasobanuriye umugore wanjye n’ abana banjye ibyo nari naramenye kuri uwo muhungu bose baraturika bararira. Mfata umwanya uhagije mbabwira byose ntungurwa no gusanga umukobwa wanjye mukuru yari abizi.

Ntiyari yarigeze abitubwira , buri joro akamureka akagenda abizi ko ntaho afite ho kujya. Ku munsi wakurikiyeho namuhaye urufunguzo numvaga nzajya musanga mu rugo buri joro.

Mu byumweru byakurikiyeho twavuguruye icyumba cy’ abashyitsi, tuguriramo ibikoresho bishya kiba kiza turakimwegurira.
Yavugaga ko ashaka kuzikorera, agakunda kubaka ibintu. Twamusabye kumurihira amashuri arabyemera.

Hari muri 2000, ubu hashize imyaka 18, ubu we n’ umukobwa wanjye bafite akazi keza bamaze no kubyarira abuzukuru batatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa