skol
fortebet

Umugore tubana ashaka kuntanya n’umuryango cyangwa ngo we yigendere -NKORE IKI?

Yanditswe: Sunday 11, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Umukunzi wacu herereye Kimironko yatwandikiye agirango mu mugire inama kuko umugore yishakiye amaze kumubera ikigeragezo kugeza n’aho atakifuza ko afasha abavandimwe be.
Dore uko ikibazo cye giteye: Urugo Rurananiye Pe!
Mfite imyaka 24, ntuye Kimironko mfite akazi mpembwa amafaranga atari menshi, Niga muri Kaminuza imwe muzikomeye hano mu Rwanda kuri Scholarship, ndi mumwaka wanjye wanyuma. Ibyo byose kandi kubigeraho nabifashijwemo na mukadata (Umumama mwiza w’umutima Imana izamuhe (...)

Sponsored Ad

Umukunzi wacu herereye Kimironko yatwandikiye agirango mu mugire inama kuko umugore yishakiye amaze kumubera ikigeragezo kugeza n’aho atakifuza ko afasha abavandimwe be.

Dore uko ikibazo cye giteye:
Urugo Rurananiye Pe!

Mfite imyaka 24, ntuye Kimironko mfite akazi mpembwa amafaranga atari menshi, Niga muri Kaminuza imwe muzikomeye hano mu Rwanda kuri Scholarship, ndi mumwaka wanjye wanyuma. Ibyo byose kandi kubigeraho nabifashijwemo na mukadata (Umumama mwiza w’umutima Imana izamuhe Umugisha), Dore ko Data we atifuzaga ko abana be biga akumva arugupfusha amafaranga ubusa.

Mu mwaka wa 2016, Nateye Umukobwa inda tumaranye amezi nka 6 gusa tumenyanye/dukundanye, nawe yigaga muri Private University hano muri Kigali mu mwaka wa1, Ni impfubyi y’ababyeyi bombi, yiberaga muri famillie zikomeye hano Kigali. Ops, mbimenye narabyakiriye, sinamutererana doreko nsanzwe nikundira abana ahubwo narishimye peee, uretseko bitari muri gahunda zanjye kumutera inda. Famillie yabagamo ibimenye ntiyongeye kumurihira university, inamwirukana no mu rugo.

Nahise mukodeshereza inzu ndetse nkajya mumenyera nibyo akeneye byose.

Numvaga ntahita mushyira mu mago kuko ndacyari kwiga kandi nabaga mu mazu y’ishuri ridukodeshereza, nubwo narimfite akazi. Naje kurwara njyayo arandwaza, aho nkiriye ahita ajya kubise mujyana kwamuganga arabyara, nahise mfata umwanzuro wo kwita ku rugo rwanjye ngumayo turabana ariko ntitwasezerana. Ubu umwana afite amazi 9 n’umugore turacyari kumwe, ndacyari no kwiga.

Ikibazo nikihe sasa? Umugore amaze kubyara yarahindutse peee? atangira kuvuga ko ntamwitaho, ntamuganiriza kandi njye nakuze ndi timide(Mvuga macye) tunakundana yarabibonaga ko ntavugaga menshi.Ikindi ngo dusezerane cyangwa niba ntabikoze yigendere. Yajyaga akora ibintu ntabimbwire wenda akagurisha nkamasambu iwabo nabimenya namubaza impamvu atangishije inama akambwirango. “Ese nkugisha inama nkande tutarasezeranye?” Ibyo byose nkabyihanganira, namubwiragako tuzabikora nitumara gufatisha ubuzima ndetse nsoje no kwiga ariko we ntabyumve.

Muri ibyo byose aho byabereye bibi nuko yaje gucudika n’umusore bari barigeze gushwana, bashaka kongera gusubirana kandi yarabizi neza ku uwo musore yatandukanye n’undi mugore. Narabimenye, mpamagaza inshuti imugira inama ndetse yisubiraho ansaba imbabazi ndamubabarira.

Ariko na nyuma ntiyigeze ahinduka, yamfataga nabi akumvako kungaburira gusa aribyo ahari bimugira umugore. Ibaze kumara icyumweru nta kabariro, umukoraho akigira ibamba. Yigeze no kumbwira ngo ntabwo ari inkoko. Ibyo byarambabaje njyagusura inshuti zanjye ndarayo ntabimubwiye.

Nifuzaga kumuha nk’iminsi 3 atambona ngo basi ndebe ko yahinduka agatekereza neza uburyo arikwitwara. Hadashize umunsi yansanze ku kazi arambwirango imfunguzo yazitaye, muha izo narinsigaranye muha n’itike arataha. Kuko narinkeneye imyenda yo guhindura imvura yanyagiye naratashye ndara iwanjye ansaba imbabazi ati “ntuzongere kunsiga”. Ni iki kigiye gutuma agenda burundu rero? Najyaga mubwira kuntu iwacu badateza imbere uburezi, ko umwana wo murugo natsinda arijye uzamurihira nishyura ibyo bankoreye akabipinga nkagirango ni ukwikinira. Ejobundi murumuna wanjye umuhungu wa 2 wa muka data aba atsinze muwa 3 secondaire.

Papa n’uburyo adakunda ko abana biga, noneho nta n’amafaranga yarafite mbizi neza. Mbikojeje umugore ko ngiye kurihira murumuna wanjye ati “wapi urisubize iyo urikuye”! Ati “Nubikora ndigendera singiye kwicirwa n’inzara i kigali, ngo ni ukurihira bene wanyu bafite ababyeyi babo babyimenyere”.

Nti ese uricwa n’inzara gute ko mpembwa nkahita nkuha ayo wambwiye ya expenses(akeneye, ukoresha) y’ukwezi kose. Nintayaguha basi aribwo uzagenda. Nkabona ntabikozwe pee.

Tubiganiraho cyane mbonye bitarakunda, nanjye ntekereza kubireka. Ariko mubwira plan B ko namuzana basi akiga muri 12 years tubana i Kigali kuko mu cyaro habayo akazi kenshi kamubuza kwiga neza. Umugore ati “nabwo ndagenda sinshoboye gutekera abantu benshi”.

Mwokabyara mwe munyumvire! iyo ni impamvu koko? Kuko yari yanze option(amahitamo) zanjye zose nahise mfata umwanzuro murumuna wanjye mujyana aho yari yatsindiye nemeranya na papa ko tuzafatanya nkajya nishyura igihembwe kimwe nawe nuko ikindi akacyishyura.

Ubu nandika ibi umugore ategereje amafaranga nimpembwa nzamuha ngo ahite yigendera. Naramubwiye nti basi wazagiye aruko uhuye niyo nzara uvuga! arambwirango si inzara azaba ahunze ngo ahubwo simuha amahoro. Azaba agiye gushaka umutuzo n’umunezero yaburiye iwanjye.

Abantu benshi bamugiriye inama ariko ntabyumva, nawe ambwirako afite abamugira inama badashyigikiye ibyo ndimo byo kurihira murumuna wanjye. Bantu mwasomye cyangwa mwumvise iyi nkuru mungire inama. Njye ndabona ndamureka agende, ashake ayo mahoro yifuza. Nubundi kuva akibyara yahoraga ashaka impamvu zadutanya.

Ni uko ikibazo giteye ubwo sinzi icyo mwamfasha pee!! Murakoze

Ibitekerezo

  • Reka ingegera igende nubundi uwo ntacyo azakumarira

    urumva uwo mugore niba bamugira inama ntayumve mureke agende kuko si uwawe iyaba ari uwawe urugo rwanyu rwakomera ndetse rugatera imbere ikigara gara afite ibinu arimo Wenda bishoboke ko afiye abanu barimo ku umushuka ako icyo nzicyo nuko azicuza amazi yara renze inkombe ndumva wa umureka maze akagenda nawe ukagira amaho

    gusa uzibuke kwita ki umwana mwabyaranye

    Muvandimwe rero, ha agaciro umuryango mbere ya byose naho abagore bo abenshi nuko bateye, gusa si base, ik’ingenzi nuko ibyo umugore akeneye utazabimugomwa .

    Ariko abagore bikigihe!!! uwo mugore ntarukundo agufitiye. Rwose mushakire itike agende ariko iyi kube kabiri kuko azagaruka kugushaka gusa icyampa azasange warasezeranye nundi maze umugi umwote abure aho akwirwa. Uko bisa kose afite abari kumushuka kandi ntazi ko bari kumuroha. Gusa uzite ku nwana wowe .

    Mureke agende azamenya agaciro kawe amaze ukwezi atakubona

    Ndunva ntarukundo naruke afite nubundi warekabgufasha murumuna wawe ejo agashaka impamvu buriya bari isha yabonye itamba at a urwo yari yambaye, gusa nagukangisha kugutera umwana uzamureke ajyende ntibigutungure unayimuhaye ntajyende yikangataga gusa , gusa uzimenyere umwana .

    Ndunva ntarukundo naruke afite nubundi warekabgufasha murumuna wawe ejo agashaka impamvu buriya bari isha yabonye itamba at a urwo yari yambaye, gusa nagukangisha kugutera umwana uzamureke ajyende ntibigutungure unayimuhaye ntajyende yikangataga gusa , gusa uzimenyere umwana .

    Muvandimwe, mbere na mbere ndagusabira kwihangana kuko kenshi na kenshi bikunda kubaho. Ariko ujye wibuka kubishyira imbere y’Imana niba ujya ugira igihe cyo gusenga wiherereye.Imana niyo yagufasha kurusha undi uwo ari we wese. Ikindi ni uko uwo mugore akeneye kwitekerezaho bihagije kugira ngo rero abone uwo mwanya wo kwitekerezaho mureke agende. Ndabizi azagukumbura nabona utamuhamagara cyangwa ngo umwoherereze amafaranga yo kurya wajyaga umuha. Gusa mu gihe azaba yaragiye uzajye ukora uko ushoboye ngo umenye uko yitwara kuko wasanga azagenda agahita abona abandi bagabo. Ariko icyo nzicyo ni uko umuntu amenya agaciro k’ikintu ari uko akibuze. Komera kandi ushikame niko zubakwa ariko utakora ikosa ryo kureka kurihirira murumuna wawe. Kuko niba mukaso yaragufashe nka mama wawe wa nyawe nawe ukeneye kumwitura koko. Imana ikomeze igufashe.

    Ese uhembwa amafranga angahe azatuma wishyura minéral yumwana ukanarera Umwana wawe,ese uzabona ayo gukodesha inzu no kwiteganyiriza,ese Umwana Wawe ugezehe umuteganyiriza,cg ufite inzu yawe i kgl ? kd uwO mukaso na so Bo barubatse ese so we nibwoko ki ushaka KO Umwana we asenya?

    Ahubwo ukurikirabe neza uraza gusanga n’uwomwana uvuga ataruwawe, wowe ushinzwe kurera gusa

    Uyu muvandimwe afite ikibazo koko ariko reka mwibarize ikibazo kimwe ko uvuga ko uwo mudamu wawe yagusabye ko musezerana mukabana byemewe namategeko Kuki utemeye ko mwabikora ahubwo ukamusubiza umeze nk’aho muzabikora w arangije kwiga mbese mufite Ubundi bushobozi kandi mubyukuri ubushobozi urabufite kko nikimenyi urifuza kurihira murumuna wawe. Munyumve neza gufasha umuvandimwe sibibi ariko ubushobozi bwo kumurihira burabonetse Nyuma yuko umudamu yakugejejeho igitekerezo cyubaka nk’icyo ugitera utwatsi kandi ntanubwo gukora ibihambaye aribyo ngombwa . Wabishatse mwasezerana nuwo mwana ukamurihira. Nge navuga nti ikintu kibuze kuri mwe mwembi ni ukwicara mukaganira neza kukibazo runaka muhuye nacyo . Erega kubana n’Umuntu nk’ umugore n’umugabo bitemewe n’amategeko bitera kwibaza.

    Man I am totally disappointed : Gusa kubaka biragora musaza. Uriya mwana nabonaga atuje gusa niba bimaze kugenda gutyo Muhe iyo ticket azagenda agaruke ndabizi 100%. Ikibazo ni umwana amezi 9 ntiwamusigarana ngo bivemo ubwo azamujyana ujye umuha indezo ntakundi gusa nyine banza umwicaze mwongere muganire niwumva atabikozwa ntakundi

    Mugabo ukiri muto; kubaka urugo si umukino . Banza wubake urwawe kandi mu bwenge. Umenya umugore wawe ibyo nkunda nibyo yanga.Mukunde cyane ariko ubanze Imana. Ibi ubitandukanye no kuba inganzwa ahubwo uganzwe n’urukundo usenge Imana . Umukunzi wawe azabibona ; Uwo muzarambana witindiganya nimusezerane byihuse , umutima we uzatuza !! Wiyibagije ko ari imfubyi!! Wiyibagije ko yabyaye! Ni gute wakwikomereza gahunda zindi umurekeye iyo!! Byose ushaka azabyemera se? Nawe ibyo ashaka byose siko uzabyemera!! Muzajya muca bugufi buri wese Ku ruhande rwe mujye inama. Maze igihe nubatse uzampamagare 0788777793 . Numureka nta mahoro uzagira nawe azahangayika cyane.

    Muvandi uwomugore ntiyigeze agukunda,ndetse nokubyarana nawe byari impanuka,rero muvandimwe tubaho ubuzima bugufi cyane kandi tugomba kubukora byinshi,kukise noneho wakemera ko uguma kuba muntambara zurudaca nkizo kumugore utagukunda nkuwo,udaha agaciro ko wamwitangiye ukanga kumutererana?!hamagara ubuyobozi yemere ko koko agiye kubushake bwe kandi ko mufitanye umwana umwe hanyuma umureke agende.

    Ahhhh!!!! Abagire bibigoryi babaho, GS muvandi ihangane reka uwotindi yohohe, wikomeza kunangira umutima umubuza kugenda ejo atazakuvutsa nubuzima? Tekereza ineza wagiriwe wikumva uwomuhanya, uwonuwokugusenyera ahazaza hawe wabonye amahirwe imana iguha mukaso ugukunda none nguyapfushubusa? GS ibyosibyo wanashingirara ugiraneza koraneza wigendere ntawumenya ikiminsihatse mureke yohohe ubwo wasa yararuwe nundi bityo tuza, senga, imana nyizereramo ishoboye byose izagufasha iragira iti" abarushye nabaremerewe nimunsange ndabaruhura. Komeza kwihangana imana izimpamvu

    Nakakugiriye inama yo kumuteka akagenda, arikose nagenda uzazana undi? Abakubwiye hariho benshi uwo nawe ari muribenshi wari wahisemo undi ashobora kuza ari mubi kurushaho hamana uwo niwe wawe ntaho azajya kd nkekako afite abamwoshya nahirahira kugenda uzamureke azigarura ntakagukangishe kugenda.

    Mureke ukore ibyawe itamubwiye,azageraho agende namara ukwezi hanze y’urugo rwe azakenera kugaruka ark uzamubwire ngo injangwe yaraye hanze yitwa inturo,cg inkoko yaraye hanze yitwa inkware maze wikomereze ubuzima muvandi

    Urwo ni urwitwazo n’ubundi yakatishije ticket muherekeze ahubwo agende hakirikare muzahure agaruka.

    Umugore udahaye agaciro famille c yabamaziki.mureke umugore wabona undi ariko umuryango ntiwabona undi.Niko kuri kwanjye

    Uyu mugore arakina n ubuzima! Ngirango ni ubwana bumukoresha!
    Ubwo ahora akangisha kugenda uzamureke agende! Azigarura agupfukamiye!! Ntabwo azi hanza aha uko hifashe!!

    Mureke agenda azicuza bitagishobotse

    Nkurikije uko ubivuze,uwomugore ntagukunda,ahubwo yarafite ikibazo cyaho azabyarira none yarabyaye,arunvako ntacyo ukimaze,none ngewe inama nakugira nange ndumudamu,mureke agende kuko ntarukundo agufitiye ,ahubwo uzitonde nuwo mwana wasanga ataruwawe,mureke agende ntampanvu yo kuguca kumuryango,abo barumuna bawe ejo bashobora kuzagufasha nawe mugihe uzaba ukeneye ubufasha,cg bagafasha abana base.ntagutere igihe utavaho unatsindwa Kuva urimumwaka wanyuma.

    Nkurikije uko ubivuze,uwomugore ntagukunda,ahubwo yarafite ikibazo cyaho azabyarira none yarabyaye,arunvako ntacyo ukimaze,none ngewe inama nakugira nange ndumudamu,mureke agende kuko ntarukundo agufitiye ,ahubwo uzitonde nuwo mwana wasanga ataruwawe,mureke agende ntampanvu yo kuguca kumuryango,abo barumuna bawe ejo bashobora kuzagufasha nawe mugihe uzaba ukeneye ubufasha,cg bagafasha abana base.ntagutere igihe utavaho unatsindwa Kuva urimumwaka wanyuma.

    Wowe ntucike intege zo kurihira umuvandimwe naho umugore ndunva ntabwenge afite nafata icyemezo Cyo kugenda uzamureke agende isi ibanze imwigishe amenye ko kubaha umugabo ko aribyo byibanze

    Yakubonye ukuze sha mureke. Niba yabuze ticket umbwire tumugurize ubundi agende rwiza. Urakoze

    Uwomugore ntango agukunda mureke imana izaguhundi umugore nuwuzuzanya uwonuwogusenya ntahuri ntacyufite yabayaranjyiye cyera

    Mureke agenda abagira iyo bajya baragenda!! Kuki adaha agaciro ibyo wakoze igihe bamwirukanaga aho yabaga?? Nashyira ubwenge kugihe azaza mwicare mutuze yubake uwo ntazi ibyo arimo!!

    UMUGIRIYE INAMA NZIZA KUBURYO MBIGUKUNDIYE PE!NARINZIKO ABAGORE BOSE BASHYIGIKIRA URIYA MUGORE KANDI ARI MUMAKOSA.IMANA IGUHE UMUGISHA PE KANDI UJYE UTANGA NINAMA KUBANTU NKABA

    Mureke agende kbsa abagore baruzuye...

    Abagore kwisi washaka bangahe?
    Umuryango kwisi wabona ingahe?

    Ikibazo cyacyana urumugabo.

    Wikomeza Guta igihe cyawe uwo mugore ntagukunda niba atagukundira umuryango

    Naceho yihuse

    Terephone zacu sizimwe mujye muduha byose

    umva mureke atahe abona utamwitayeho azatuza abagore barikunda cyane

    Ngo umugore mubana? mubana se mupfana iki wavuz eko ari uwawe?

    Umugore udakunda abantu ni:" ikinyogote"yatinze kugenda ahubwo

    Mureke agende isi nimukaranga azagaruka icyambere numuryango umugore uzabona undi

    Uwo ni ikirya barezi mureke uzabona undi ushyira mu gaciro

    muganirize.wonve.ibyo.ateketeza

    Mureke agende isi izamwereka

    Unva Muvandi Umugore Ntazagutanye Numuryango Wawe Wowe Komeza Ukore Icyusabwa Kdi Wowe Upfakuba Ntacyaha Wishinja Mureke Agende Uzabona Undi Ugukunda

    Umugore Udahaye Family Yawenk’umugabo Ugirango Aragukunda Wesi Ubujije Kujya Iwabo Ugirango Ntiyakujyana Kukarubanda,? Nubona Adahindutse Uzamubwireko Nyina Atariwe Ubyara Abakobwawenyine Kuko Afite Icy’agamije Njyewe Abagore Barananiye Kukontako Ntagize Byaranze Ngiyekuba Siribateri Umugore Shaaaaaaaa Satani Nimwoyarite.

    Umva rek umurezi kbx kuk niba adashaka umuryango wae nae ntagushaka

    Mureke agende n’ubundi nta sezerano mufitanye, gusa uzibuke umwana wawe

    MY FRIEND MENYA UBWENGE BURYA YAKUBWIYE AMAGAMBO AREMEREYE GUSA MENYA UKO WITWARA WIBUKE KO WAGIRIWE INEZA NA MUKASO NAWE UMWITURE NTANUMWE UTAGUSHYIGIKIYE.UMUGORE NAWE MUREKE AJYE GUSHAKA AYO MAHORO YABURIYE IWAWE UKURIKIRANE UBUZIMA BWUMWANA WAWE GUSA .UMUGORE WAGUCA KUMURYANGO UWO SIWE NI KAZARUSENYA KABISA.TEKEREZA NKUMUGABO UMENYE ICYO GUKORA

    jye ukonumva uwo mudamu agufitiye urukundo ruke numva wamureka akagenda ukareba ko yashyira ubwenge kugihe kuko yumva kugenda aricyo gisubizo kuriwe iyumuntu atarinjira mukintu ntabazi uko bimeze nabona ubuzima bwanze hanze azakugarukira ibyiza rero ihangane agende ukomere nkumugabo niba aruwawe azakugarukira kd agusaba imbabazi azasanga yaribeshye

    Umva muvandimwe, inama yiyongera kuzabandi bakugiriye. Ubusanzwe umuntu ashakana na mugenzi we ntashakana numuryango, nukvuga ko isezerano ari irya 2 gusa, ariko uriya umaze kukwereka ziriya ngeso hakiri kare tabara mutane byihuse, kuko mugifite umwana 1, bamaze kuba benshi wazagira ikibazo gikomeye ukabura uko umwikiza ndetse no kumukiza umuryango, ikindi nuko yazagusaza ukicwa na stress zateye. umuntu uguca kumuryango, no kunshuti nimubi cyanee kandi uracyari muto humura Imana izaguhuza nutazakubangamira pe, utubikoze uzicuza imburagihe, none mwemerere mutane ndetse vuba na bwangu.

    Ibyo bibaho muvandi!!! mureke agende kuko nanjye byambayeho bimpa experience kuburyo undi wa Kabiri nashatse yashatse kuntera ubwoba ko agiye ndamureka ariko ntiyarenze umuryango kuko bwakeye yagarutse! nawe rero wita igihe cyawe abagore bariho naho kugutera ubwoba ngo musezerane urwo nirwo rupfu rwawe kuko niho agutegeye ubundi akakugaraguza agati ukumirwa ukazapfa wiyahuye! nta rukundo rukiriho abagabo tugomba kurwana tugasubizwa uburenganzira twigeze nkabagabo naho ubundi isi isigaye yarabaye nka cya gihugu cyayoborwaga nabagore gifite abasirikare babagore bitwa "Inshinzi" nitutihagararaho rero inshinzi ziraduhitana!

    Muvandi baragushuka, uwo mugore wawe aragukunda cyane kuko uko ubivuga umugore wawe arashaka ko mutera imbere ahubwo reba neza utaba ari wowe kibazo. njye ndakugira inama yo kubanza ukisuzuma neza kuko ndabona ari wowe kibazo. ahubwo ko mutasezeranye subiza ibi bibazo:

    1-Kuki mutasezeranye mu mategeko? ubwo wamuhaye akahe gaciro?
    2-Iwabo w’umugore wawe barakuzi? imiryango yombi iraziranye?
    3-Wowe urmumukunda? niba umukunda wamuhesheje agaciro?
    4-Mufite amakoro(income) yabatunga n’umwana ahagije kuburyo wafasha undi?

    Inama nimwicarane mushake igisubizo ntawe ubangamiye undi naho gutana uramenye umugore wowe utguta kubera umuryango.
    akenshi muri mwe hari uri kwikunda.

    Musenge Imana ibahe urukundo ruhamye!

    Reka ikiryabarezi wangu.Uwo si umugore Ni kabutindi.ntaho yakugeza.

    Mbere yuko agenda banza uteranye za shuti zanyu abasezere agende

    Ihagarareho umugore umuhe gahunda nazanga agenda unworthy ntaba ashaka kubaka. Nanjye Hari into ntumvikanagaho n, umugore umuntu angora Obama you kwihagaraho, ndamubwira not birahenda guys Nina utabyemera ugende. Yisubiyeho yemera into mubwiye mubwiye bwose bihora bimugarukamo. Ihagarareho raise nashaka agenda, magenta nubundi Arabs Yuri uwari buzande since wow ubu umwirukanye

    Ufute amahirwe ntimwasezeranye ahubwo shima Imana nurangiza ureke ishyano rigende

    Umva jonas,ubundi umugabo utazemera gutegekwa n’umugore ntazubaka urugo mu mahoro kdi ushaka kubaho uko abyifuza yibera ingaragu,wowe ugize amahirwe abikwetse hakiri kare wowe ganira na mukaso kuko nziko mwumvikana umugore nagutera umwana yagufasha no ku murera agakura kuko urimo kumwitura kumurerera,arko witonde ntufate umwanzuro uhubutse kuko abizo nama bose wasanga ari abo ingo zananiye kdi kubaka urugo si ugukina ahubwo ni siyasa witonde rero udahita wisenyera urugo kuko "wirukana umugore uguguna igumfa ukazana urimira bunguri"gusa umugore washatse kukunanira arakunanira iyo hatabaye Imana arko natinda kubona ko yibeshye,muhe freedom ubanze umerebe.

    Umva jonas,ubundi umugabo utazemera gutegekwa n’umugore ntazubaka urugo mu mahoro kdi ushaka kubaho uko abyifuza yibera ingaragu,wowe ugize amahirwe abikwetse hakiri kare wowe ganira na mukaso kuko nziko mwumvikana umugore nagutera umwana yagufasha no ku murera agakura kuko urimo kumwitura kumurerera,arko witonde ntufate umwanzuro uhubutse kuko abizo nama bose wasanga ari abo ingo zananiye kdi kubaka urugo si ugukina ahubwo ni siyasa witonde rero udahita wisenyera urugo kuko "wirukana umugore uguguna igumfa ukazana urimira bunguri"gusa umugore washatse kukunanira arakunanira iyo hatabaye Imana arko natinda kubona ko yibeshye,muhe freedom ubanze umerebe.

    Umva Nkugire inama. uzamureke agende bose niko babaye.

    mureke agende urihire mwene wanyu. azagaruka wasanga harabamushuka nyamara batazagumana kdi wihangane mvnd

    mureke araguterubwoba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa