Kigali

Umuhungu tubana mu gipangu arankurura nkumva nifuza ko turyamana- MBIGENZE NTE?

Urukundo   Yanditswe na: NSHIMIYIMANA Janvier 9 February 2018 Yasuwe: 10413

Muraho? Ni mumfashe mungire inama. Ndi umukobwa w’imyaka 22 ukibana n’ababyeyi. Mu gipangu cyacu harimo umusore uhakodesha ariko amaze kundwaza umutwe kubera imiterere ye ituma mwifuza uko mubonye.

Mu by’ukuri nta kintu na kimwe mbuze kuko buri kimwe cyose mu rugo barakimpa, gusa ntibabasha kunkora aho ntikora. Uwo musore tubana mu gipangu ni umusore mwiza w’ibigango mbese buri mukobwa wese yakwifuza gukundana nawe kuko yaba mu mico no mu myitwarire ni ntamacyemwa.

Uyu musore ntakunda kuba ari mu rugo kuko afite akazi abyuka agenda agataha nimugoroba . Mu gihe atashye rero akunda kuza mu rugo kutuganiriza nkakunda ibiganiro bye cyane. Mu by’ukuri sindi umukobwa w’indaya ndetse sinkunda no gusambana pee gusa iyo mbonye ibituza by’uyu musore numva ubushyuhe bw’umubiri buzamutse nkumva ndamushatse.

Ngera geza kubyikuramo bikanga kuko muri weekend yirirwa mu rugo kandi aba arimo guterura ibyuma nareba imiterere y’umubiri we nkumva ndamushatse cyane. Nta mukunzi mfite gusa nawe simukunda nka Boy friend ariko mba mufitiye irari ry’umubiri.

Ikindi kiyongeyeho ntinya kuba natwarira inda mu rugo cyangwa nkandura SIDA kuko byababaza ababyeyi kandi sinifuza icyababaza Mama wanjye. Ni mungira inama y’icyo nakora.

Author : NSHIMIYIMANA Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble rugamba

    yewe mukobwa we iyo ni shitani yaguteye. Ndasaba Imana data kukuhagiza amaraso y’umwana we Yezu Kristu agatwika izo roho mbi z’uirari n’ubusambanyi. nta kindi kirukana izo roho mbi usibye gusenga no kwigomwa harimo kwiyiriza cyangwa ukigomwa utundi tuntu ukunda. Wavuze ko utamukunda, agomba gukundwa kuko yaremwe mu ishusho ry’Imana. Ariko witonde uce bugufi usen ge kandi ujye ugerageza kwigomwa inkuru ze urinde n’amaso yawe kureba ibikugusha. Byaba byiza kuko imibonano mpuzabitsina iba gusa hagati y’abashakanye. kandi uko mbyumva uracyari muto byereke Imana izagufasha wibuke ko na Yezu yashutswe na shitani akayitsindisha amasengesho no kwigomwa. Iyo migenzo myiza ya gikirisitu nta tegeko na rimwe riyihana,. Imana igutsindirire izo roho mbi.

    5 days ago
  • chat_bubble Gisubizo

    Sha uwo muhungu ahubwo buriya Satan amwambika indi sura kuko satani ashaka kukwangiza ariko buriya niyo mwaryamana wasanga birangiye wakwicuza pe.Sanga Imana wirukane iyo dayimoni yu busambanyi yakwinjiyemo.naho ubundi nudasenga muzaryamana kandi ntimuzigera mukundana ahubwo uzapfa uri disapointed.Please HUNGA tegereza uwawe

    1 week ago
  • chat_bubble nitwanoërra

    ncuti ihangane kuko ivyonibigeragezo senga imana kugirango igufashe kuko ukoniko satani ariko aratwara abakobwa iconoguhanura jamucumba cawe uze urasenga kumusi gatatu uwomudayimoni agushuka azahita akuvaho nanje nzagufasha gusenga imana kugira igire icoyagufasha ntumaramaze abavyeyi bawe ihangane dusenge imana nanje nzagufasha yesu kristo agutabare

    1 week ago
  • chat_bubble rwanyandekwe

    ngo ntur’indaya???indaya se ubwo yaba nde?

    1 week ago
  • chat_bubble Alias

    kakubayeho uziko irari ritwita rikabyara icyaha icyaha cyamara gukura kikabyara urupfu. ihangane wamukobwawe uzaheshe abakwibarutse ishema

    1 week ago
  • chat_bubble Howard

    Umva nkubwire wamukobwawe have utazahakura ishyano nonese nimba utamukunda ukaba urarikira umubiriwe ubwo urumva ushaka iki (Inda cg sida nizindi ndwara zandurira mumyanya ndangagitsin) so ifate ubundi usenge nakinanira Imana

    2 weeks ago
  • chat_bubble

    Kora icyo umutima ugusaba ark shaaa

    2 weeks ago
  • chat_bubble jean kubwimana

    Ndakugira inama fata umwanya ubi mubwire ko umukunda mube inshuti muzabane kandi Nina umukunda nta mpamvu yo kunigwa n’ ijambo uzanigwe n’uwo uribwiye kandi ubikore mubwenge.

    2 weeks ago
  • chat_bubble kwizera Emmanuel

    Inama nuko umubiri utagomba kugutegeka uzakore ikintu cyitazakubabaza ku urebye nabi wazicuza bitagishobotse murakoze
    Imana ibahe umugisha

    2 weeks ago
  • chat_bubble Aloys Sintinya

    Mukora,baneza Icowokora,mugabo,ubazeusege,jewenuva,wowitoda Pe,

    2 weeks ago
  • chat_bubble Fidèle Murutabakobwa

    Ni uko uburaya butangira

    2 weeks ago
  • chat_bubble Maniraguha Jaen Bosiko

    Niba Umukunda Uzabibyire ?

    2 weeks ago
  • chat_bubble Nsanzimana Simeon

    Niba agukurura mukurure nawe mukururane ubundi rubure gica

    2 weeks ago
  • chat_bubble Gaspard Iyamuremye

    Ntukiyime icyo ufite

    2 weeks ago
  • chat_bubble Izabayo Onesme

    Niba akudwaje umutwe gusa ntakibazo kuko muganga yaguha prasitemort. ikibi ni uko yakwica gusa.

    2 weeks ago
  • 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7

Inzindi nkuru

Ibyo utamenye ku munsi wa St Valentin ufitanye isano n’ imihango ya...

Umunsi wa saint Valentin umenyerewe nk’ umunsi w’abakundanye, bamwe bahana...
14 February 2018 Yasuwe: 2071 0

Umusore tugiye kubana nasanze apfubura abagore bakamuha amafaranga- NKORE...

Umwe mu bakunzi bacu yatwandikiye agisha inama. Umva ikibazo cye nawe...
12 February 2018 Yasuwe: 3597 10

Umugore tubana ashaka kuntanya n’umuryango cyangwa ngo we yigendere -NKORE...

Umukunzi wacu herereye Kimironko yatwandikiye agirango mu mugire inama kuko...
11 February 2018 Yasuwe: 3749 57

Nahawe imiti ngo mbashe gutera akabariro neza none igitsina cyanjye...

Umwe mu bakunzi b’ UMURYANGO yatwandikiye agirango mwebwe abasomyi mumugire...
10 February 2018 Yasuwe: 3454 4

Umuhungu tubana mu gipangu arankurura nkumva nifuza ko turyamana- MBIGENZE...

Muraho? Ni mumfashe mungire inama. Ndi umukobwa w’imyaka 22 ukibana...
9 February 2018 Yasuwe: 10413 95

Ni ayahe mateka ya St Valentin?ko benshi bayizihiza, ese bazi icyo ivuze?...

Buri mwaka uko imyaka ihererekana tariki 14 Gashyantare ,abantu...
8 February 2018 Yasuwe: 2390 0