Kigali

Umukobwa numusangana ibi bimenyetso 5 uzamenye ko akiri isugi

Urukundo   Yanditswe na: 21 December 2017 Yasuwe: 17454

Gupima ubusugi bw’umukobwa ntago bigombera kuryamana nawe cyangwa gukoresha ikindigipimo, ahubwo hari ibintu byinshi bishobora kukwereka ko umukobwa ari isugi cyangwa ko atakiri isugi. Ibi biterwa n’uko abakobwa bo ubwabo batazi kwihishira n’iyo abigerageje umubiri we uramutamaza. Doreimwe mu myifatire iranga abakobwa batakiri amasugi.

1. Iyo umubajije ko ari isugi ararakara: Umukobwa utakiri isugi iyo ubimubajije agusubizanya umujinya akakubwira ko bitakureba ndetse akabigira birebire. Nyamara umukobwa w’isugi iyo ubimubajije aramwenyura akakwihorera usanga ntacyo biba bimubwiye kuba wavuga ko ari isugi cyangwa se atakiri isugi. Umukobwa utakiri isugi akunze kubijyaho impaka cyane kuburyo hari n’igihe aba yemeza ko umuntu wese ubigenderaho iby’ubusugi aba adakuze bihagije. Nanone kandi ibiganiro byerekeza ku mibonano mpuzabitsina usanga abakobwa b’amasugi ntacyo babivugaho. Iyo umukobwa atajyaga abivugaho noneho nyuma agatangira kujya agira ibiganiro nk’ibyo aba yatakaje ubusugi.

2. Bakunda kwigunga. Abakobwa bose bigunga siko baba batakaje ubusugi, ariko umukobwa iyo aribwo agitakaza ubusugi akunze kwigunga kuburyo ashobora no kumara iminsi ikurikiraho mu nzu atarasohoka.

3. Umukobwa ukiri isugi ntago akunda kwigaragaza, n’ahantu ari ntago aba ashaka ko hari abamwitaho cyane ngo bamurangarire, umukobwa utakiri isugi akora ibishobora byose kugira ngo aho anyuze buri musore wese arangare. Bamwe bisiga ibirungo bikabije abandi bakambara imikufi ihenze cyangwa bakitera imibavu ikabya guhumura mu rwego rwo kugira ngo bakurure abasore.

4. Umukobwa ukiri isugi akunda kwiyemera akihagararaho ku musore umutereta akamwereka ko ntacyo amukeneyeho, nyamara umukobwa utakiri isugi ni babandi utumira ngo musohokane musangire icyayi, akazana n’inshuti ze zose atanabiguteguje mu rwego rwo kugira ngo bose ubagurire wishyure menshi. Ibi nta mukobwa ukiri isugi wabikora.

5. Umukobwa ukiri isugi ntago yiyambika ubusa ahubwo agerageza kwambara akikwiza, kimwe na babandi basigaye bashyira amafoto yabo kumbuga nkoranyambaga bambaye ubusa biriya ntamukobwa w’isugi wabikora. Ikindi kintu cyemezwa n’abantu bose n’uko umukobwa ukiri isugi iyo asinziye ari mu bitotsi bikomeye, ugasa nk’umukora ku gitsina asimbukira hejuru agahita akanguka akwigizayo niyo waba uri umukobwa mugenzi we

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble NIYIGENA Lucie

    abakobwa dukwiye kwihagararaho cyane

    2 weeks ago
  • chat_bubble MBONIMPA BONAVENTURE

    NUKO ABAKOBWA BATAKIR’ISUGI BAGOMBA KWAMBARA BAKIKWIZA !

    1 month ago
  • chat_bubble

    Murakoze Cane Kuruyo Muco Muduhaye Murakoze

    2 months ago
  • chat_bubble

    Ndashaka umukobwo nagira umukunzi wisugi number 07803729770

    3 months ago
  • chat_bubble Antonio

    Urakoze cyane kuko abahungu benshi bifuza kumenya ko abakunzi baba ari amasugi baciye mu mibonano mpuza bitsina, kd ubwo bikaba birarangiye uwari isugiakaba icyomanzi, ni byiza ko umuntu cyane cyane abakobwa bamenya ibi bakareka kujya bitera mu bintu NGO niterambere batazi ko ababareba bahita ba bashyira mucyiciro runaka kd gishobora no kubangiriza reputation: Reka dutinye Imana byo kuyikunda twirinde ubusambanyi nayo izaduhesha agaciro mu ba dukorera analyse!

    January 2018
  • chat_bubble Gatera Emery

    Nkuze analysis yawe cyane.Merci beaucoup.Nubwo atari byo 100%,ariko wagerageje.Watanze reperes nyazo,zifatika.Abakobwa batari vierge,usanga birekura kandi bakunda kwisiga ibirungo,kwerekana ibibero,kwambara minis,kwiyemera,etc...Abakobwa b’amasugi,bagira isoni za gikobwa,bakunda kuba discrete.Ibi byateye bya boyfriend/girlfriend,akenshi bijyana mu busambanyi.Abakobwa b’iki gihe,benshi barongorwa atari vierge kuko gusambana bisigaye byitwa ngo "bari mu rukundo".Bible isobanura neza ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni ukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    December 2017
  • chat_bubble Emmanuel bizimungu

    Murabeshya nabandi ibyobabikora

    December 2017

Inzindi nkuru

Deborah umukobwa wa Apotre Masasu yakoze ubukwe n’umusore uherutse gutera...

Deborah umukobwa wa Apotre Masasu yakoze ubukwe n’umukunzi we Thacien...
1 September 2019 Yasuwe: 8503 0

Umunyezamu wafatiraga ikipe ya APR FC yashyize hanze ubutumire bw’ubukwe bwe...

Umunyezamu Ntaribi Steven wahoze umukinnyi mu ikipe ya APR FC, yashyize...
30 August 2019 Yasuwe: 7674 1

Menya imvugo zitandukanye zikoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe ruvuga...

Benshi mu rubyiruko rutandukanye cyane cyane urutuye mu mujyi wa Kigali, mu...
25 August 2019 Yasuwe: 12395 2

Dore ibintu 4 bigena imiterere n’ubunini bw’amabuno

Ni kenshi usanga abakobwa cyangwa abagore baba bashaka guhindura imiterere...
23 August 2019 Yasuwe: 8274 0

Pedro umunyamakuru wa TV1 na Radio1 agiye kurongora Umutesi...

Umunyamakuru wa Tv1 na Radio1 Pedro Rene wamenyekanye mu gisata cya Siporo...
14 August 2019 Yasuwe: 14419 2

Reba ibintu byagufasha kubaka Urukundo nyarwo

Abantu benshi bibeshya ku bintu bitandukanye bashobora guha abakunzi babo...
11 August 2019 Yasuwe: 5595 0