skol
fortebet

Umukobwa wa Obama yagaragaye mu Bwongereza ari mu rukundo n’ umusore

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Maria Obama , umukobwa wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza arimo gutemberana n’ umukunzi we Rory Farquharson.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa usigaye agaragara yirekuye akora ibintu mu buryo bwe nyuma y’ uko umuryango we uvuye muri Perezidansi ya Amerika White House yafotowe ari mu maboko y’ umusore muto nkawe, umusore utuje.

Rory Farquharson, ni Umwongereza uyu mukobwa akaba Umunyamerika. Bahuriye muri kaminuza ikomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Havard kuko ariho bombi biga.

Malia Obama na Rory Farquharson batangiye guteretana mu mwaka ushize wa 2017. Ubwo bajyaga mu kiruhuko Maria Obama iwabo bamwemereye kujya kuruhukira mu Bwongereza biha amahirwe yo guhura n’ umukunzi we.

Uyu musore ufana umukino wa rugby yabanje kwiga mu Bwongereza akomereza amasomo muri Kaminuza ya Havard. Avuka mu muryango wifashije mu Bwongereza.

Hari amakuru avuga ko Barack Obama yigeze kwandikira uyu muhungu ibaruwa.

Aho agiye mu ishuri aho yiga abayo, Maria Obama yahinduye imyitwarire n’ imyambarire bigaragara ko asigaye akora ibintu uko abishaka. Yigeze guhindura imisatsi ye ayigira nk’ iy’ Abanyafurika. Icyo gihe ababibonye bavuze ko arimo kwisanisha n’ Afurika kuko ariho se akomoka. Barack Obama akomoka mu gihugu cya Kenya kiri mu burasirazuba bw’ Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa