skol
fortebet

Umunyamakuru Nsanzimana Ernest yasezeranye imbere y’amategeko na Clementine kubana akaramata [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 05, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Nsanzimana Ernest yasezeranye mu murenge n’umukunzi we Clementine Uwiringiyimana bamaze igihe bakundana bakanabigaragariza abantu babicishije mu mafoto bamaze igihe bashyira ku mbugankoranyambaga
Kuri uyu wa Kane Taliki ya 5 Mata 2018 ,Uyu munyamakuru ukorera Umuryango.rw, ikinyamakuru gikorera kuri interinete yasezeranye na Clementine Uwiringiyimana mu muhango wabereye mu murenge wa Kigarama (Kicukiro).
Uyu muhango wari witabiriwe n’umuryango we ,inshuti ndetse n’abanyeshuri biganye muri (...)

Sponsored Ad

Nsanzimana Ernest yasezeranye mu murenge n’umukunzi we Clementine Uwiringiyimana bamaze igihe bakundana bakanabigaragariza abantu babicishije mu mafoto bamaze igihe bashyira ku mbugankoranyambaga

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 5 Mata 2018 ,Uyu munyamakuru ukorera Umuryango.rw, ikinyamakuru gikorera kuri interinete yasezeranye na Clementine Uwiringiyimana mu muhango wabereye mu murenge wa Kigarama (Kicukiro).

Uyu muhango wari witabiriwe n’umuryango we ,inshuti ndetse n’abanyeshuri biganye muri Kaminuza y’ u Rwanda mu ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho n’ abo biganye muri St Joseph i Kabgayi bamwibutsa amateka banyuranyemo mu gihe bari bicaranye ku intebe y’ishuri banamuha impano nyinshi zitandukanye.

Aba banyeshuri n’ abitabiriye uyu muhango bafashe ijambo bahishuye ko yababereye inshuti nziza ndetse ariyo mpamvu yatumye bataha ubukwe bwe kandi bishimiye intambwe ateye.

Imihango yose ihumuje twaganiriye na Nsanzimana Ernest wabonaga ko afite ibyishimo byinshi atubwira ko yishimye cyane kandi ko akangurira urubyiruko rwose kugera ikirenge mucye kuko ubukwe budasaba kwirya ukimara.

Yagize ati “ Ndakangurira urubyiruko rwose kugera ikirenge mu cyanjye kuko gukora ubukwe si ukwirya ukimara icya mbere ni uko ibyo mukora biba bizwi n’ababyeyi ndetse mukajya mu murenge gusezerana imbere y’amategeko, bituma mubana neza mu ngo zanyu kandi uburenganzira bwa buri umwe bukubahirizwa”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa