skol
fortebet

Umusore n’umukobwa bamaze imyaka 21 bakundana bakoze ubukwe budasanzwe bwagaragayemo imodoka ya Limousine [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Nsanzumuhire Innocent ufite w’imyaka 33 na Furaha Charmente w’imyaka 27 bamaranye imyaka 21 bakundana gusa bari bamaze imyaka umunani badahura bitewe n’uko Furaha afite akazi akora i Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu bamaze kubana nk’umugore n’umugabo. Aho bakoreye ubukwe mu imodoka ya Limousine .

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018. Ni bwo aba bombi batangiye kubana nk’umugore n’umugabo biciye mu bukwe bunejeje aba bombi bahurijemo imiryango yabo yombi, inshuti n’abavandimwe babereka ko basezeye ku bukumi n’ubusore.

Nsanzumuhire asanzwe abarizwa i Gikondo mu Karere ka Kicukiro akaba ari umukozi muri imwe muri Banki zikorera mu mujyi wa Kigali mu gihe Furaha Charmente atuye i Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho bateganya ko nyuma y’ubukwe na Nsanzumuhire agomba kurira indege akamusanga bakajya gutura hirya y’inyanja.

Ubu bukwe bubaye nyuma yuko kuwa 26 Kamena 2018 aba bombi bari bongeye guhura kuko Furaha Charmente yari yaje mu Rwanda avuye i Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ariko ahanini azanwe no kugira ngo bakore ubukwe nkuko byigeze gutangazwa.

Bimwe mu byaranze buno bukwe harimo nko kuba abageni bagendeye mu imodoka ihenze ya Limousine , ikindi ubu bukwe bwatashwe n’abasutari bakunzwe hano mu Rwanda barimo abaririmbyi ,abakinnyi ba filime ndetse n’abavugabutumwa.

Nsanzumuhire yavuze ko kuri ari mu bantu bishimye cyane ku isi kuko yageze ku cyo yahoraga asaba Imana ,anibaza uko azaba ameze igihe azaba ari kumwe na Furaha umunsi ku wundi.

Yagize ati “Ubu tumeze neza, ibyishimo ni byose birumvikana kuko kubana na Furaha ni ibintu nahoraga nsaba Imana ngo izabigenzeho ndebe uko bizaba bisa. Ubu rero navuga ko ndi mu bantu bambere bishimye ku isi kandi nashima Imana yadufashije ubukwe bwacu bukagenda neza”.
REBA AMAFOTO:








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa