skol
fortebet

Umusore wifuza gutereta umukobwa mwiza dore ibyo agomba kuba yujuje

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore ushaka gutereta umukobwa w’ i Kigali aba agomba kuba afite amafaranga , imodoka ihenze kandi igezweho ndetse no kuba ari umusitari.

Sponsored Ad

1.Umusore ufite Amafaranga menshi

Aha bavuga ko umusore udafite ifaranga ntacyo yabwira inkumi kuko ngo abakobwa bo mu mujyi wa Kigali basigaye bakunda amafaranga cyane, hari n’abatera urwenya ngo bakunda amafaranga kurusha banki. Hano bavuga ko umusore ufite amafaranga menshi mu mujyi nta nkumi ishobora kumwanga.

2.umusore ufite Amashuli ahanitse n’akazi keza

Aha ngo aba bakobwa b’ikigali ngo udafite impamyabushobozi nka z’ikirenga nka Masters ndetse na Doctorat ntibashobora kukureba n’irihumye. Aha ngo bijyana n’akazi keza mu bigo bikomeye. Ngo bene aba basore babita mururimi rw’igifaransa “fonctionnaires”, aba ngo imbere y’inkumi bagaragara neza.

3.Umusore ufite imodoka ihenze

Hano i Kigali ngo umusore udafite Ranger rover, BMW, Audi ye ntasobora kubona umukobwa yifuza, aha ngo abasore bafite bene izi modoka twavuze haruguru ngo gutereta umukobwa wese bifuza ni nko kunywa amazi.

4.Umusore utaha Nyarutarama cyangwa ufite inzu Nziza i Kibagabaga

Umusore utaha nyarutarama aba yiyubashye(VIP) kuburyo ngo usanga n’umuryango(family) avukamo uba wiyubashye. Umusore nk’uyu hano mu mujyi wa Kigali ngo nawe nta nkumi ishobora kumwitesha. Ikindi ngo umusore ufite inzu nziza i Kibagabaga aba ari uw’agaciro cyane hano mu mujyi wa Kigali.


5.Umusore uzwi cyane(Abasitari) hano mu mujyi wa Kigali

Aha batugaragarije ko umusore uzwi cyangwa bakunze kwita umusitari,ngo nk’abahanzi bakomeye muri muzika nyarwanda, cyangwa abanyamakuru bazwi cyane hano murwanda, ngo usanga imbere y’inkumi baba bafite agaciro cyane. Umugani wa Christopher ngo yikundira abasitari.

Icyo tutemeranya n’aba basore n’ugushyira inkumi zose mu gatebo kamwe, Ese tuvuge ko abasore bose b’ikigali ariko bujuje ibyavuzwe haruguru?. Nubwo bavuga mu kinyarwanda ngo “aba umwe agatukisha bose”, ndahamya ko hari abakobwa bagifite urukundo niyo baba bake ariko barahari.

Ibitekerezo

  • Byose nta na kimwe nujuje!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa