skol
fortebet

Umusore yambenze kubera ko tutamwakirije inyama z’inkoko na Miitzing- Nkore iki?

Yanditswe: Monday 10, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Muraho neza bavandimwe dukunda cyane, nifuza ko mungira inama nyuma y’inkuru ndende y’urukundo nari mazemo imyaka itatu, nishimye, numva ko ngiye kujya mu rwanjye ariko si ko byagenze kubera umusore tutarimo guhuza ku myumvire ndetse mbona yarangije no kumbenga.

Sponsored Ad

Mumbabarire cyane, amazina yanjye nirinze kuyatangaza n’aho ntuye ntabwo nifuza ko hamenyekana, kuko abantu bahita bamenya uwo ndiwe kandi ntabwo mbyifuza.

Uko ikibazo giteye: Mu buzima busanzwe ndi umwarimu muri garidiyeni, nkaba narize amashuri yisumbuye, nayasoje mu mwaka 2014, akazi nkora nkamazemo imyaka itatu.

Ubwo natangiraga akazi mu mwaka wa 2015, nibwo namenyanye n’umusore, ni umucuruzi mu gasanteri kari hafi y’aho nigisha abana muri garidiyeni, byagiye biba aho, buhoro buhoro bizamo urukundo rukomeye cyane, kugeza naho ubu twari mu mishinga yo kubana.

Ubwo hari ku wa Gatandatu tariki ya 2 z’uku kwa cyenda, nibwo iwacu hari habaye akarori gato k’abantu bari badusuye. Naramutumiye araza rwose tumwakirana n’abandi bashyitsi, asanzwe anywa inzoga ni nayo twamwakirije ariko iyo yanyoye ntabwo ari Miitzing nk’uko nyuma yaje kubintyurira.

Ibiribwa twaramwakiriye nk’abandi bose nk’uko n’ibyo kunywa byagenze, ku bwanjye nabonaga bihagije ariko ntabwo yanyuzwe pe, namuherekeje mbona nta kibazo ariko bukeye nibwo yansomeye, avuga ko twamusuzuguye.

Kubera ibintu abasore b’iwacu bishyizemo ko iyo bagiye kwa sebukwe babakiriza inzoga zikomeye za likeri ngo na Miitzing ndetse ngo bakanabatekera isake, ibyo nibyo yagendeyeho avuga ko twamusuzuguye kandi aribwo bwa mbere yari aje iwacu kandi anifuza kuhakura umugeni.

Kubera umujinya n’umvaga ngize amaze kumbwira ibyo bintu, nahise mubwira nabi, ko ari imyumvire y’injiji, noneho bihuza nuko asanzwe ataranize menshi, yagarukiye mu mwaka wa 6 pirimeri, byatumye ahita anyishyiramo ngo namwise injiji, ngo bigeretseho no kuba iwacu twaramusuzuguye, ngo abona ntacyo namumarira, ngo najya musuzugura, ngo ambonye kare,….

Mungire inama rwose, kuko umwaka utaha twiteguraga kubana ariko urukundo rwacu rwajemo agatotsi biturutse kuri iyo myumvire. Naje kubaza abandi bakobwa bambwira ko ari nk’umuco, ko iyo umukwe ageze kwa sebukwe yakirizwa izi nyama z’inkoko ndetse n’izi nzoga zihenze.

Ubu se koko nkore iki? Nkomeze ngerageze se ndebe ko namucururutsa agakomeza kunkunda, mureke se Imana izampe undi duhuza ku myumvire, ndumva ndemerewe rwose kuko ababyeyi banjye nari narababwiye gahunda yose dutegura, ubu se nzatinyuka mbabwire icyo twapfuye koko? Bitewe n’uburyo bamwubahaga ndamutse mbivuze, ndumva naba musebeje! Murakoze inama zanyu ni ingirakamaro.

Ibitekerezo

  • Birasekeje kandi birababaje, imyumvire nkiyi ntacyo imaze uretse gusenya cg gutera akajagari. Umuntu muzima ntiyagakwiye kugira amarangamutima ashingiye ku nda, kuko muri rusange ntawagakwiye kwiyumvamo ko agomba gufatwa muburyo runaka kugira ngo abashe gukunda cg kubaka.

    Kubaka rero bisaba kwiyoroshya no kwiyubaha kandi ugacisha make, kuko urukundo si ubwinshi bwibyo uhabwa ahubwo ni agaciro uha uwo murufitanye, kuko iyo wubakanye cg ukundanye n’umuntu kubera ibyo wamuhaye cg ibyo umuha ibyo ntibiramba kuko urukundo ntirugurwa cg ngo rugurishwe kandi urukundo si amarushanwa, genda gake wirinde guhubuka wite kukureba niba uwo mukunzi muhuza cg mwahuza muramutse mubanye

    Birasekeje kandi birababaje, imyumvire nkiyi ntacyo imaze uretse gusenya cg gutera akajagari. Umuntu muzima ntiyagakwiye kugira amarangamutima ashingiye ku nda, kuko muri rusange ntawagakwiye kwiyumvamo ko agomba gufatwa muburyo runaka kugira ngo abashe gukunda cg kubaka.

    Kubaka rero bisaba kwiyoroshya no kwiyubaha kandi ugacisha make, kuko urukundo si ubwinshi bwibyo uhabwa ahubwo ni agaciro uha uwo murufitanye, kuko iyo wubakanye cg ukundanye n’umuntu kubera ibyo wamuhaye cg ibyo umuha ibyo ntibiramba kuko urukundo ntirugurwa cg ngo rugurishwe kandi urukundo si amarushanwa, genda gake wirinde guhubuka wite kukureba niba uwo mukunzi muhuza cg mwahuza muramutse mubanye

    uwo musogabo numusazi cg ni indaya afite abagore Benshi mureke usabe Imana uwundi umuntu ugusuzuguye mutarabana umunsi mwabanye bizagenda gute ? iyo sinkweto yawe shaka iyawe Imana izayiguha kandi ntagumye kugutesha igihe numwishinga uzicuza .

    Aliko aka si akaga ra? Ni nyiranda Ahubwo uwo mugabo

    Reka umuswa wana Imana izaguha undi

    nkuko nyine wabimubwiye iyo ni imyumvire njye ndumva icyo cyitabatandukanya ahubwo yari yarabuze aho Ahera akubenga none abonye impamvu kd nayo idafatika, mureke nabona ko yahubutse azagaruka ark niba wumva Umuntu wivumbura gutyo uzamwihanganira shyiramo agatege niba ari uwawe azagaruka. Imana igufashe.

    ubwo watangiye kumubonaho ubusembwa bwamashuri abanza,ushatse wabivamo kuko nimubana kuko ari umuntu,nubona n’inenge yindi cg se ubundi busembwa utari uzi,nimpamvu uri kumwemera ikazagera igihe itagifite ishingiro,urugo ruzakubera umuravumba

    Ariko nawe warahubutse, niba uziko atize ntibyari ngombwa ko werura ngo umubwire ko ari imyumvire y’injiji! Iryo ni ijambo udakwiye guhita ubwira fiancé wawe. Niba warabonye ko arakazwa n’ubusa nawe yakubonyemo umushizi w’isoni, urumva ko ari 1-1. Rero musange muganire ariko nt’ukajye uvuga ibikujemo byose kuko ibyo aburana ni umuco twasanze si imyumvire. Yenda yabonye hari abo mwafashe neza kumurusha!!

    MUREKE SIWE MUSORE WENYINE MU Rda kdi nawe ujye urenga akarere ushakire nahandi numuntu wize

    Abo ni ba ruhu rw’inda, ikizawamureka kuko azakurira mu nzu nawe

    Inama nakugira ni ukureka uwo musore kuko ubwawe usa naho usigaje imbarutso yo kumureka usibye ipfunwe ry’ababyeyi wabwiye ijambo ryo kubana ukaba udashaka kumusebya! ikindi n’ubwo utatubwiye aho ukomoka, abasore bafite bene iyo mico biganje muri Nyamasheke kuko uwo muco niho weze. Gusa si abasore bose basaba ibyo kuko hari abacuti banjye benshi bahakomoka bashatse kandi bamagana uwo muco. Ku bwanjye urukundo rutangiye gutyo rutihangana ntirwatera kabiri, nib audashaka kuzaririmba urwo mbonye, uwo musore wamureka kuko amahirwe menshi y’urukundo ruzaramba ruboneka ku bantu byibuze bafite byinshi bahuriyeho ku myumvire. Imana iguhe umugisha mu rukundo rwawe.

    Ugize amahirwe umumienya kare. Yari kuzakubana umusinzi ukicuza.Ntiari unakwiye gukomezanya na we kubera inda nini. Uwo yibera mu kabari. Mureke rwose, wisunge Imana nyabyo maze uzarebe ko itaguha uwo yaguteguriye.Erega burya hari igihe Imana igukuraho abantu kugirango igukingire. Ntutegereze indi mbuzi rero, garukira aho.

    Uwo musore mureke si uwawe, Imana izaguha uwo muberanye. ikindi , ubwo se mukomeje mukabana wazajya uvuga wigengesereye mu mibanire yanyu yose? Tegereza uracyari muto uwawe ari mu nzira aza agusanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa