Kigali

Uyu munyarwandakazi w’imyaka 29 yatinyutse avuga birambuye impamvu yatumye afata icyemezo cyo guca imyeyo

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 13 November 2017 Yasuwe: 10338

Umunyarwandakazi w’ I Kigali , ufite imyaka 29 wubatse ufite umwana umwe yandikiye UMURYANGO ashaka gusangiza abandi impamvu yafashe icyemezo cyo guca imyeyo ari mukuru nyamara yari yaranze kubikora akiri muto ndetse n’icyo yakuyemo.

Mu ibaruwa ye yandikiye ikinyamakuru UMURYANGO yavuze ko yavukiye mu cyaro I Butare, ngo afite imyaka 8 y’ amavuko yari aziko guca imyeyo azi n’ uko bikorwa, ngo yaganiriye na nyina n’ abandi bantu bakuze ababaza niba guca imyeyo hari icyo byongerera ku mibanire y’ umugabo n’ umugore , bamwe bamubwira ko guca imyeyo bishimisha abagabo, abandi bamubwira ko guca imyeyo ari ukwihindura umubiri ukihindura uko Imana itakuremye. Kuko nari umurokore nkunda Imana cyane ku myaka 10 nafashe icyemezo cyo kutazaca imyeyo.

Yagize ati:

“Muri 2003 nagiye kwiga muri secondary , twajya koga nkabona abakobwa nka 80 % baraciye imyeyo, simbyiteho kuko nari narafashe icyemezo cyo kuzaguma uko Imana yandemye kandi abakobwa b’ I Kigali twabaga turi kumwe kenshi mu kigo nabonaga umwe ari we waciye imyeyo bituma numva ko guca imyeyo ari iby’ abaturage.

Nazize ndangiza secondary, muri icyo gihe ndibuka ko aribwo nagiye mu munsi mukuru w’ umwe muri ba bakobwa b’ inshuti zanjye b’ I Kigali ngezeho turishimana turabyina. Hari umusore twabyinanye najya njya kumuva iruhande ngo mbyinane n’ abandi akankomeza, yansabye numero ya telephone mubwira ko ntayo ngira muha iya mama, hashize nk’ icyumweru arahamagara, mama avuye gucuruza mu isoko ambwira ko hari umusore w’ I Kigali wamuhamagaye anshaka akamubwira ko aza kongera yageze mu rugo.

Ntibyatinze, nka saa moya n’ igice z’ umugoroba uwo musore yarongeye arahamagara, noneho mama aramumpa turavugana , tumara nk’ iminota 35 tuvuga, numva ntangiye ku mukunda kuko numvaga nzakundana n’ umusore w’ umunyamahoro utashyiraho stress kandi nkaba narumvaga ari umwana mwiza.

Muri 2010 nabonye buruse njya kwiga I Kigali, ndishima kuko numvaga ko wa musore tuzajya tuganira kenshi ariko siko byagenze kuko namaze umwaka wose niga muri kaminuza I Kigali ntarabona uwo musore.

Muri 2012 twahuriye kuri arret bus camp Kigali, ndamureba mbona niwe, ariko mbona ntabwo yambonye, ndamwegera ndamuvugisha nkabona arimo gushakisha mu mutwe ahantu yambonye ngeze aho mbona anyeganyeje umutwe nk’ aho hari ikintu yibutse cyangwa yemeye. Ahita ambaza ati “Amakuru kana, numva amvuze mu izina”

Twahise duhana numero noneho tukajya tuganira, tugahura kenshi, tugeraho turakundana anambwira ko ari umusirikare.

Muri 2014 nibwo njye n’ umukunzi wanjye twakoze ubukwe. Turabana ariko uko duteye akabariro nkabona ko hari akantu kabura kandi ntako nabaga ntagize.

Muri 2015 nacunze yongeye guhabwa ikibari, ndamusohokana, mujyana kuri Jambo beach, turishimana , turabyina, tugeze aho turasohoka twicara hanze hafi y’ amazi ndamubwira nti ‘hari ikintu gikomeye nshaka kukubaza’, ati ‘Nguteze amatwi Chr’ ndamubaza nti ‘wambwiye ko hari umukobwa mwaryamanye mbere y’ uko dushakana, ndagira ngo umbwire uko icyo gihe byagenze,’. Yabanje kwanga kubwira kuko ari umuntu ukunda umuryango cyane, njye n’ umwana wacu ashimishwa no kubona twishimye. Ndamubwira nti’mbwira nta kibazo. Abitekerezaho akanya ageze aho arambwira.

Mu bintu yambwiye byose nakuyemo ko ‘Yashimishijwe n’ uko uwo mukobwa baryamanye, batera akabariro akumva bisakuza’ ubwo nanjye nahise menya icyo gukora kuko mu myaka ibiri yose twari tuyimaze dutera akabariro ntavuga ngo nta mubangamira, kandi niyo twabaga turi mu gikorwa ntamajwi yumvikanaga.

Nateze amatwi radio cya kiganiro kigisha abantu uko bubaka urugo, nandikira umunyamakuru ‘ndamubaza nti, ko umugabo wanjye ko iyo turi mu gikorwa twumva bitavuga, nakora iki ngo nshimishe umugabo wanjye’

Umunyamakuru yarabwiye ngo ‘kugira ngo wumve amajwi mu gikorwa cyo gutera akabariro ni uko ugomba kuba afite ububobere buhagize, kandi byaba byiza ukaba waranaciye imyeyo, niba utarayiciye hari uburyo twagufasha ukayica nubwo uri mukuru’.

Uwo munsi natangiye kwibuka ko iyo turi mu gikorwa mba numva ntisanzuye kuko haba harimo akantu kuko ntaciye imyeyo. Muri iyo minsi, umugabo wanjye yagiye mu butumwa bw’ akazi azamarayo umwaka n’ amezi atandatu. Icyo nakoze nashatse wa munyamakuru arapfasha imyeyo ndayica aranambwira ati ‘rwose uge ukora uko ushoboye mu gutera akabariro wirekure’

Hashize nk’ amezi 6 imyeyo naragwije, noneho numva nsa n’ ufungutse amaso njya muyindi si. Ntegereza umugabo wanjye , igihe kigeze ava muri misiyo agaruka mu rugo. Icyo gihe twakoze igikorwa nisanzuye, mukumbuye, numva mukunze cyane kubera n’ urukumbuzi n’ iki, ububobere buraza, amashuka aratoha, turangiye mbona umugabo wanjye ibinezaneza ni byose mbona yongeye kunyeganyeza umutwe nka kumwe yabikoze ‘duhuriye kuri arret bus camp Kigali’(to nod).

Uwo munsi nibwo yambwiye ko ashimishwa n’ umugore cyangwa umukobwa waciye imyeyo , gusa ngo yari yaranze kubimbwira kuko yumva byaba ari ‘ukumbuza uburenganzira bwo kubaho uko nabihisemo’.

Nsoza ubuhamya bwanjye , ntawe nagira inama yo guca imyeyo cyangwa kutayica, ariko nibyiza ko uganira n’ umugabo wawe mu buryo bwose ukamenya ikimushimisha, icyo akunda n’ icyo yanga.

Murakoze!!!!!”

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Nounou

    Mwiriwe neza!
    Njye nashakaga kwisabira uyu munyamakuru, niba bishoboka, umpe contact y’uyu mubyeyi watanze iyi nkuru, kuko mfite ikibazo kimeze nk’icyo yari afite, ndashaka kumwisabira ubuhamya n’ubufasha. Ndakwinginze mfasha.
    Murakoze!

    4 months ago
  • chat_bubble Nounou

    Mwiriwe neza!
    Njye nashakaga kwisabira uyu munyamakuru, niba bishoboka, umpe contact y’uyu mubyeyi watanze iyi nkuru, kuko mfite ikibazo kimeze nk’icyo yari afite, ndashaka kumwisabira ubuhamya n’ubufasha. Ndakwinginze mfasha.
    Murakoze!

    4 months ago
  • chat_bubble Nounou

    Mwiriwe neza!
    Ndakwinginze mfasha wa munyamakuru we, niba bishoboka umpe contact z’uyu mubyeyi watanze iyi nkuru, ndumva mukeneye ho ubuhamya kuko icyo kibazo yari afite kirenda kunsenyera nanjye.
    Murakoze!

    4 months ago
  • chat_bubble Kirenga

    Guca imyeyo ni byiza cyane.Bishimisha abagabo bazi "kunyaza".Ikibazo nuko abagore benshi b’Abanyafurika batajya bakunda za Caresses na kissing mbere y’igikorwa.Byarushaho kuryoha.Gusa tujye twibuka ko sex yagenewe gusa umuntu umwe mushakana biciye mu mategeko.Abasambanyi ntabwo bazaba mu Bwami bw’imana.Byisomere muli 1 Abakorinto 6:9,10.Ikibabaje nuko ari millions nyinshi cyane bazabura ubuzima bw’iteka kubera ubusambanyi.Nukutagira ubwenge.

    4 months ago

Inzindi nkuru

Dore ibizakwereka ko umukobwa mukundana afitiye ikofi yawe urukundo...

Buri musore cyangwa umugabo wese aba ashaka umugore uzamukunda we ubwe...
21 February 2019 Yasuwe: 5156 0

IGICE CYA III:Vestine yahishuriye abagore amabanga yabafasha mu gushimisha...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
21 February 2019 Yasuwe: 7438 0

IGICE CYA II:Vestine yavuze uburyo umugabo ashobora gukoresha ari gutera...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
20 February 2019 Yasuwe: 7658 0

IGICE CYA I:Vestine yasobanuye igishobora gutuma intanga z’umugabo ziba...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
19 February 2019 Yasuwe: 11025 3

Aya ni amwe mu marenga y’urukundo umubiri w’umukobwa ukora mugihe bari...

Mu rukundo hari byinshi bikorwa ariko bikabanzirizwa n’imvugo zitandukanye....
16 February 2019 Yasuwe: 12471 0

Aya ni amwe mu mabara y’indabo z’Amaroza akunzwe gutangwa ku munsi...

Ku isi hari amoko asaga 1200 y’indabo, gusa inyinshi ntitunamenya ko ari...
14 February 2019 Yasuwe: 2010 1