Kigali

Wari uzi impamvu ituma bamwe bagira amabere manini abandi bakagira amato ?

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 13 November 2017 Yasuwe: 2483

- Impamvu amabere y’umugore atangana
- Ingaruka zishobora guterwa no kugira amabere manini cyane
- Ibyo kurya bishobora gutuma amabere aba manini
- Ese abakobwa babyibushye nibo bagira amabere manini gusa?
- Kuki abagore bagira amabere manini?
- Ni iki nakora ngo ngongere amabere?
- Ni iki nakora ngo ngabanye amabere yanjye?

Ubusanzwe imikurire y’umukobwa iyo ageze mu bwangavu, inazamo kwiyongera kw’ubunini bw’amabere. Ni ngombwa kuko aba amaherezo azakenera konsa abo azibaruka.

Nyamara usanga ubunini bw’amabere butandukana. Hari abagira mato, aringaniye, n’amanini.

Bijya bitangaza gusanga umukobwa muto afite amabere manini, cyangwa umunini afite dutoya.

Ese ubunini bw’amabere bushingira kuki?

Kugira ngo amabere abe manini cyangwa mato, biterwa n’impamvu zitandukanye. Iz’ingenzi muri zo twavuga:

• Imyaka: akenshi guhera mu bwangavu kugeza umugore abyaye amabere akura yiyongera. Nyuma yo kubyara agenda asa n’agabanuka kugeza ashaje.

• Ubwinshi bw’ibinure: amabere agizwe n’ibice byinshi gusa muri rusange ni ibinure. Uko umukobwa abyibuha ni na ko amabere yiyongera.

• Imisemburo: kugira ngo umukobwa amere amabere biterwa n’imisemburo iba imurimo. Ubwinshi bwayo cyangwa ubuke bwayo bigira uruhare mu bunini bw’amabere.

• Uturemangingo: rimwe na rimwe ubunini cyangwa ubuto bw’amabere ni ibintu bihererekanywa mu miryango (heredity). Aho usanga mu muryango runaka bagira amabere manini, abandi matoya. Gusa si ihame kuko ushobora gusanga inkurikirane zitanganya ubunini bw’amabere.

• Igihe: nubwo waba ufite manini cyangwa mato, ariko hari igihe yiyongera. Igihe cy’uburumbuke cyangwa imihango kuri bamwe, iyo utwite, mu gihe cyo gukora imibonano, amabere yongera ubunini. Gusa iyo icyabiteraga kirangiye asubira uko yanganaga.

Ese wari uzi ko burya amabere yombi atangana?

Amabere y’umukobwa yaba mato cyangwa manini ntabwo ashobora kungana, gusa itandukaniro ni rito ku buryo utapfa kubimenya, nubwo hari abo biba byigaragaza.
Kugira amabere mato.

N’ubwo abantu bavuga ko ikintu ari gito bagereranyije n’ikindi, gusa ku mabere ho bavuga ko ari mato hagendewe kuri nyirayo. Icyakora, iyo wumvako ari mato ugasanga imoko n’ahayizengurutse habyimbye, aba azaba ari mato.
Biterwa n’iki?

1. Impamvu nyamukuru itera kugira amabere kuba mato ni akarande mu muryango (genetics). Aha niho uzasanga mu muryango kuva ku gisekuru cya kure, baba babyibushye cyangwa bananutse bigirira amabere mato. Aha si ikibazo cyane mu gihe bonsa bakabona amashereka iyo babyaye.

Icyakora iyo bijyana no kubura amashereka, hitabazwa imiti.

2. Indi mpamvu ni imisemburo: Ubusanzwe gukura muri rusange bikorwa n’umusemburo witwa eostrogen. Uyu musemburo rero iyo ubaye muke bituma adakura neza.

Ibi bishira iyo uterwa uyu musemburo cyangwa ufata ibinini biwongera, kimwe n’uko ubu haboneka imiti yo gusiga ku mabere ikoze muri uwo musemburo igufasha.

3. Impamvu ya gatatu ari na yo ya nyuma ni ikibazo cy’imirire mibi. Ibi birangwa no kunanuka ndetse n’amabere akagenderamo. Imyunyungugu y’ingenzi mu gukuza amabere ni ibiri yitwa Bromine (Br) na Manganese (Mn). Iyi myunyu ni yo ituma imisemburo itera gukura kw’imyanya myibarukiro ikora. Iyo rero ibaye mike mu mubiri, amabere ntakura.

Hari ibyo kurya bitandukanye warya bigatuma ingano y’amabere yawe yiyongera. Muri byo twavuga:

• Ibikoro
• Sezame
• Ibigori
• Tungurusumu
• Tangawizi
• Pomme

Kugira amabere manini

Nubwo kuri ubu mu bihugu bimwe na bimwe ngo amabere manini agezweho, ndetse bamwe bakibagisha ngo yongerwe, ntibibujijeko hari n’abayagabanyisha.
Kugira amabere manini biterwa n’impamvu nyinshi

1. Iya mbere: kimwe n’amabere mato bishobora guturuka mu muryango, Ugasanga umuryango wose ni ko bameze. Ibi kuko biba biri mu turemangingo twabo (genes), ntacyo wabikoraho.

2. Indi mpamvu ituruka ku kubyibuha. Akenshi kuko amabere akozwe n’ibinure, iyo umuntu abyibushye habyibuha bwa mbere inda, ikibuno n’amabere. Aha rero iyo ibiro bigabanutse n’amabere aragabanyuka.

3. Hari ibiterwa n’imikorere mibi y’imisemburo cyane cyane umusemburo wa estrogen. Iyo urenze ukenewe, bishobora gutuma amabere abyimba cyane. Ibi iyo bigaragaye hakiri kare, kwa muganga baguha imiti ibikosora.

4. Hashobora no kubaho ibiterwa no gukoresha imiti nabi cyangwa ukayikoresha igihe kirekire. Urugero twatanga ni umuti utangwa kubera uburwayi bwo mu mutwe. Birazwi ko uyu muti utuma amabere aba manini.

Iyo biterwa n’imiti, kuyihagarika birongera bigatuma agabanyuka.

Kugira amabere manini bishobora guteza ibindi bibazo nko guhetama ibitugu, kubabara intugu no mu gatuza, ndetse n’umugongo. Kuri bamwe binatera ipfunwe.
Iyo bikabije rero akenshi umuti wa nyuma ni ukuyabaga akagabanywa, nubwo bidakorwa n’ubonetse wese.

Ese amabere atangana aterwa n’iki?

Ubusanzwe ku bagore amabere yombi ntaba angana; gusa uko kutangana ntibiba bigaragara. Nyamara iyo bigeze aho buri wese yabibona, bitera ipfunwe.
Igitera kutangana kw’amabere

• Konsa: burya n’ubwo umubyeyi agerageza guha umwana amabere yose ariko umwana agira iryo akunda kuruta irindi. Iryo rero rihita riba rinini kurenza irindi.

• Ukuboko ukoresha: akenshi ukuboko ukoresha imikaya yo kuri icyo gice irakura cyane. Ibi rero bigira n’ingaruka ku ibere ry’urwo ruhande.

• Imisemburo: mu gihe cy’imihango n’uburumbuke imisemburo ituma amabere yiyongera. Hari igihe nyuma yaho atongera ngo asubire uko yanganaga ku gipimo kimwe.

• Ibinure: hari igihe mu kubyibuha bishoboka ko umubiri utakira ibinure kimwe bityo bikaba byatera amabere kutangana.

Ni gute umuntu yabikosora?

Banza umenye icyabiteye.

Ikindi kandi kuyanganisha byoroha iyo bafashije irinini kugabanuka, kuruta ko bafasha irito kwiyongera. Hari udukoresho twabugenewe dufasha amabere kuringanira.

Icyitonderwa: Igihe cyose uku kutangana kw’amabere, no kugira amabere manini bijyana no gutonekara, kumva akandika nk’ikibyimba, bigutera imisonga n’uburibwe, wizuyaza hita ugana muganga akurebere ikibazo kibitera.

SRC: Women’s Health

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impeta Wiz Khalifa yambitse Amber Rose irimo guhigwa bukware

Inzego z’umutekano Leta ya Los Angeres muri Amerika zakwiye imishwaro...
18 September 2018 Yasuwe: 1712 0

Dore ibintu 10 byatera umugore kugusuzugura mu gihe muteye akabariro bwa...

Mu bintu byatuma umugore asuzugura mu gihe muteye akabariro bwa mbere...
18 September 2018 Yasuwe: 3045 0

Niba uziko gutereta inkumi byakwihishe dore inama zabigufashamo ubutaha...

Gutangira kuganiriza inkumi ku basore bamwe bimeze nko kugenda mu muriro,...
15 September 2018 Yasuwe: 3181 0

Dore uko watereta inkumi ukayemeza kandi muhuye bwa mbere mukubaka urukundo...

Hari abahungu bamwe na bamwe bijya bisa n’aho bibagora cyane kuba babasha...
15 September 2018 Yasuwe: 3346 0

Reba urutonde rw’ibintu 7 bisigaye bizonga cyane abakobwa mu...

Umukobwa uwo ariwe wese iyo agiye mu rukundo aba asa n’utuye umutwaro wari...
14 September 2018 Yasuwe: 4977 0

Reba ibintu 14 wakorera umugore utwite

Rimwe na rimwe usanga mu muryango hari igihe umugore utwite umuntu abura...
13 September 2018 Yasuwe: 2934 0