Kigali

Wari warota ukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu runaka? dore icyo bisobanuye

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 1 August 2018 Yasuwe: 8175

Abantu benshi bajya bibaza impamvu iyo baryamye barota bakora imibonano mpuzabitsina nyamara ntibamenye muby’ukuri ikiba kibyihishe inyuma. Igitabo LOVE SPELLS cyanditswe na Marianne Vicelich kivuga ko ushobora kurota ukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’ibyo uba wiriwemo ahanini usanga biba byinganjemo ibiganiro by’imibonano mpuzabitsina.

Rimwe na rimwe hari igihe ushobora kurota ukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi wawe mwatandukanye kandi nyamara mutarigeze mukorana icyo gikorwa mu gihe mwari mukiri kumwe (mugikundana) ariko nyuma ukisanga warose mukorana imibonano mpuzabitsina, aha bisobanura ko mushobora kuba mugiye gusubirana mukongera gukundana.

Hari n’abandi barota bari gukorana imibonano mpuzabitsina n’icyamamare runaka. Aha biba bisobanuye ko uba waramuhariye igice kinini cy’ibitekerezo byawe kandi akenshi uba umutekerezaho ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina bityo waryama akakugaruka mu ndoto ukisanga uri gukorana icyo gikorwa na we mu nzozi wabyuka ukamubura.

Ushobora nanone kurota ukorana imibonano mpuzabitsina n’umukoresha wawe. Ibi biba byerekana ko utiyizeye mu mwanya urimo w’akazi ahubwo ukaba uhora utekereza ko nuramuka ukoranye imibonano mpuzabitsina n’umukoresha wawe ari bwo uzumva utuje kuko wumva ko atakwirukana kandi mukorana imibonano.

Iki gitabo kandi kivuga ko hari ubwo ushobora kurota uryamanye n’umukoresha wawe kuko ushaka kuzamurwa mu ntera kandi ukabona nta kindi bizaturukaho uretse kuryamana na we.

Kurota ukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mukundana, byo bisobanuye ko wakuruwe na we akagutwara intekerezo (attraction) kubera ko wamukunze bidasanzwe ariko kwigarura bikaba byarakunaniye ukagera n’aho utangira kujya urota muri gukorana imibonano mpuzabitsina

Inzozi ni kimwe mu bintu biranga umuntu mu buzima bwe bwa buri munsi, gusa ibyo turota biba bitandukanye bitewe ahanini n’ibyatubayeho mu munsi uba warangiye cyangwa nibyabaye mu minsi myinsi yashize. Ni byiza rero ko dusobanukirwa n’ibyo tuba twarose kuko akenshi biba bifite ubusobanuro.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imitoma 12 irenze ushobora kwifashisha kugira ngo ugushe neza umutima...

Koherereza amagambo meza umukunzi wawe ukoresheje ubutumwa bugufi ni ikintu...
23 October 2018 Yasuwe: 1088 0

Ibintu 15 umusore yakwifashisha ngo yigarurire umutima w’umukobwa w’uburanga...

Burya n’ubwo ngo abantu bose ku isi badashimishwa n’ibintu bimwe, hari ibintu...
23 October 2018 Yasuwe: 1295 0

Iyi niyo myitwarire izakubwira inkumi y’ubu yigize umukuzi w’amenyo ’gold...

Ikibazo cy’abakobwa bakunda ibintu ku buryo burenze ubukenewe (abo bita...
22 October 2018 Yasuwe: 3675 0

Ibi nibyo bintu 10 by’ingenzi ku basore b’iki gihe bibafasha gukurura inkumi...

Abagabo ni bamwe mubantu batagorana ndetse bataruhanya, kuribo iyo bagiye...
22 October 2018 Yasuwe: 1961 0

Niba uri umusore sobanukirwa ibi bintu uko ari 15 ku bakobwa b’iki...

Burya n’ubwo ngo abantu bose ku isi badashimishwa n’ibintu bimwe, hari ibintu...
21 October 2018 Yasuwe: 3481 0

Iyi niyo mitoma igezweho umugabo cyangwa umusore yakwifashisha agaragariza...

Dore amwe mumaganbo meza umugabo cyangwa umusore akwiye kubwira umukunziwe...
21 October 2018 Yasuwe: 4757 0