Kigali

Witwaye muri ubu buryo biragoye kugira ngo hagire umukobwa ukwima urukundo-REBA HANO

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 31 October 2017 Yasuwe: 3832

- Uko umusore yakegukana umutima w’umukobwa yakunze
- Iturufu umuhungu ashobora kwitwaza agatereta umukobwa wese
- Iyi ni imico ikwiye kuranga umusore wifuza urukundo ku mukobwa
- Ni iki gituma abahungu bamwe baterwa indobo ?

Ni kenshi usanga umuntu yakunze undi ariko akabura aho abihera abimubwira cyangwa yabimubwira bakamukurizaho bimwe ab’ubu bita "gutera indobo". Burya umuntu aterwa indobo kubera uburyo yitwaye atereta, iyo umukobwa nta gahunda agufiteho ubimenya mbere y’uko umubwira ijambo ndagukunda.

N’ubwo hari usaba umuntu urukundo agahita arumwemerera atamugoye bitewe n’uwo ariwe, burya akenshi ushobora guterwa akadobo bitewe n’uko wagiye nabi cyangwa se wabihubukiye nyamara iyo witwara neza byashoboraga gucamo ukamwemeza.

Dore ibyagufasha kwitwara neza igihe ugiye gutereta umukobwa uwo ariwe wese ntabashe kukwigobotora atavuze YEGO.

1. Kubanza kumenyana n’uwo wifuzaho urukundo

Bijya bibaho ko umuntu ahura n’undi agahita amukunda, nyamara n’ubwo byabaho kwitonda biba ari ngombwa kugirango umenye uwo wakunze uwo ariwe, imico n’ibyiyumviro bye, amateka ye ndetse ukaba wanamenya niba nta wundi afite bakundana. Ibi rero nta handi uzabikura uretse kujya umuba hafi mukaganira, ukamwereka ko umwitayeho kandi umuhaye umwanya bityo akakwisanzuraho ukagenda umenye ukuri kumwerekeyeho buhoro buhoro.

2. Kwirinda guhita umusaba urukundo mu magambo

Ni kenshi usanga abantu batekereza ko intambwe ya mbere mu gukundana n’umuntu ari uguhita ubimubwira mu magambo, nyamara ahubwo burya iyo ikwiye kuba iya nyuma y’izindi, mbese ukabimubwira wizeye neza ko akubwira "YEGO".

Ibi bivuga rero ko ugomba kwitonda, ukereka uwo wakunze ko umukunda mu bikorwa, mu buryo umufata, mu kumuha umwanya no kumwereka ko umwishimiye bityo buhoro buhoro nawe ugenda ubona icyo wa muntu agutekerezaho, kuburyo iyo nawe agukunze ubibona mbese mukabanza gukundana mu bikorwa ya magambo akazaza nyuma.

3. Kwirinda kumwereka ko umufuhira cyangwa se umuyobora

Ibi bikunze kubaho cyane ugasanga umuntu arafuhira undi batari banemeranya urukundo. Ibi ntibivuga ko wakwikuramo ibyo byiyumviro kuko nyine byizana, ahubwo ugomba kugerageza kubyibikamo ntubimwereke. Naguha gahunda akayica wimurakarira ngo ubimwereke, numuhamagara ntafate telephone wimutonganya ngo umwereke uburakari. Irinde mbese kumwereka ko adafite ubwisanzure bwo kwitwara uko ashaka ahubwo agomba kwitwara uko wowe ushaka. Ibi byakuviramo kurya akadobo kandi wenda amaherezo wa muntu mwari kuzakundana rugakomera.

4. Wimubera nk’umutwaro ngo umuzitire

Burya iyo abantu bakundana, biba byoroshye kuba umwe yabwira undi ngo byanze bikunze uyu munsi tubonane cyangwa byanze bikuze ejo tuzajyana aha naha n’ibindi nk’ibyo. Uwo wifuzaho urukundo rero mu gihe mutari mwabyerura rwose uramenye utazamushyiraho igitutu ugashaka ko ibyo umwifuzaho byose bigomba kugenda uko ubishaka. Ahubwo wowe muhe ubwisanzure busesuye, icyo umukeneyeho ukimusabe uciye bugufi naho bitari ibyo uzarya akadobo byihuse!

5.Kwirinda kuvuga amagambo menshi adasobanutse

Burya abakobwa bakunda abahungu bazi gusetsa ariko na none ntibakunda umuhungu uvugagura amagambo menshi, umuhungu uvuga adaha abandi umwanya wo kuvuga abakobwa ntibamukunda, niba uri kumwe n’umukobwa wifuzaho ubunshuti gerageza umuhe umwanya w’ijambo kandi wirinde kumuca mu ijambo ahubwo ugerageze umutege amatwi. Musore ujye wirinda kuvuga menshi cyane kugira ngo wegukane uwo wakunze. Kora ibikorwa byinshi bimwereka ko umukunda ugire amagambo macye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sobanukirwa ururenda n’ububobere mu gitsina cy’umugore

Ubusanzwe umugore wese uri mu myaka yo kuba yabyara, ubwo ni ukuvuga kuva...
16 October 2018 Yasuwe: 1949 0

Dore uburyo bwiza wasomamo umugore wawe akagira ububobere bwinshi mu...

Gusomana mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, ni kimwe mu bituma icyo...
15 October 2018 Yasuwe: 5067 0

Ibintu 20 umukobwa yakora bigatuma umusore bakundana yifuza...

Burya n’ubwo abasore bose badateye kimwe, hari ibintu bahuriyeho nk’imyumvire...
15 October 2018 Yasuwe: 3007 0

Dore imiterere y’umukobwa udashobora guhera ku ishyiga

Muri iki gihe usanga abahisi n’abagenzi bavuga ko bitoroshye kubona umwari...
15 October 2018 Yasuwe: 1791 0

Dore impamvu 5 zituma benshi mu byamamare nyarwanda bataramba mu...

Mu mpamvu 5 wafata nk’imbarutso yo kutarambana mu rukundo kwa benshi mu...
14 October 2018 Yasuwe: 2476 0

Mukobwa dore ibimenyetso 6 by’ingenzi byakwereka ko utagifite agaciro imbere...

Akenshi iyo ubushuti hagati y’umuhungu n’umukobwa bigeze ku ndunduro yo...
14 October 2018 Yasuwe: 2188 0