skol
fortebet

Yabonye ifoto y’igitsina cy’umugabo muri telefone y’umukunzi we amutegeka kugenda mu muhanda yambaye ubusa

Yanditswe: Monday 06, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Jasson Melo w’imyaka 26 y’amavuko yategetse umukobwa bakundana kuzenguruka mu bice bya New York yambaye ubusa buri buri nyuma yo kumara umwanya munini batongana ndetse banarwana bapfa kuba yabonye muri telefone ye ifoto y’igitsina cy’undi mugabo.

Sponsored Ad

Nyuma yo kumuha iki gihano giteye isoni, Jasson yamukurikiye ata umwana wabo w’amezi 2 mu buriri ndetse agenda amufata amashusho maze ayoherereza abagabo bose yakekaga ko bamuteretera umukunzi.

Mu gutanga ubuhamya mu rukiko uyu mukobwa witwa Melo ntiyatinyutse guhinguka mu rukiko ahubwo yoherereje umucamaza ubutumwa, amubwira ko kugeza ubu afite ubwoba n’igisebo by’uyu munsi ndetse anatekereza ko bizabaho ubuzima bwe bwose. Ati “Yansenyeye ubuzima mu buryo bwinshi.”

Uwunganira Jasson mu mategeko yamusabiye ko ahabwa igihano kitaremereye cyane avuga ko kubona ifoto y’igitsina cy’undi mugabo muri telefoni y’umukunzi we aribyo byamuteye uyu mujinya ukabije.

Urukiko rwafashe umwanzuro ko Jasson agomba gufungwa imyaka irindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa