skol
fortebet

Zimwe mu mpamvu zatuma abakobwa cyangwa abagore babura imihango

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

skol

Abagore n’ abakobwa bagejeje ku myaka yo kujya mu mihango bimenyerewe ko buri kwezi bagomba kuyijyamo, iyo habayeho kutaza kw’ imihango bihangayikisha benshi ndetse bamwe bagahita banzura ko bamaze gusama mu gihe baba baheruka gukora imibonano mpuzabitsina.
Muri iyi nkuru twabakusanyirije byinshi mu bintu bishobora gutera ibura ry’ imihango nyamara umukobwa cyangwa umugore yari agejeje itariki agomba kugira mu mihango
1.Gutwita cyangwa kwonsa
Iyo umugore atwite ntabwo nyababyeyi ye ishobora (...)

Sponsored Ad

Abagore n’ abakobwa bagejeje ku myaka yo kujya mu mihango bimenyerewe ko buri kwezi bagomba kuyijyamo, iyo habayeho kutaza kw’ imihango bihangayikisha benshi ndetse bamwe bagahita banzura ko bamaze gusama mu gihe baba baheruka gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri iyi nkuru twabakusanyirije byinshi mu bintu bishobora gutera ibura ry’ imihango nyamara umukobwa cyangwa umugore yari agejeje itariki agomba kugira mu mihango

1.Gutwita cyangwa kwonsa

Iyo umugore atwite ntabwo nyababyeyi ye ishobora kongera kwitegura kwakira urusoro rwavamo undi mwana, bityo nta mihango ishobora kuza. Ibi bikaba bisobanuye ko mu mezi 9 yose umugore aba atwite adashobora kujya mu mihango.

Iyo umugore kandi amaze kubyara ashobora kurenza amezi abiri atajya mu mihango ikindi kandi ni uko iyo umubyeyi yonsa bwo ashobora kugeza ku mezi 4 cyangwa atanu kujyana hejuru atajya mu mihango.

2.Guhangayika

Guhangayika biterwa n’ impamvu nyinshi zitandukanye muri ubu buzima. Ibi rero abashakashatsi mu by’ ubuzima bagaragaje ko iyo umukobwa cyangwa umugore ahangayitse cyane bishobora kugira ingaruka nyinshi ku buzima bwe harimo no kuba yabura imihango nyamara yari ageze ku gihe cyo kuyijyamo.

3.Kwiyongera ibiro cyangwa se umubyibuho ukabije

Kwiyongera kw’ ibiro cyangwa se kugira umubyibuho ukabije ni kimwe mu bintu bishobora gutuma wowe mukobwa cyangwa mugore ushobora kubura imihango.

4.Kunanuka cyane ku buryo bukabije

Ikindi kandi ngo byagaragaye ko kunanuka cyane bishobora gutuma umukobwa cyangwa umugore atajya mu mihango kandi igihe cye cyo kuyijyamo kigeze. Ahanini ibi bikaba bifitanye isano no kugira imihangayiko myinshi kuko kenshi na kenshi abantu bafite imihangayiko myinshi bishobora kubagiraho ingaruka zitandukanye harimo no gutakaza ibiro

4.Kunywa cyangwa se gusiba kunywa imiti iringaniza imbyaro

Buryo imiti ifasha abantu kuringaniza urubyaro iba irimo progesterone ituma nyababyeyi ititegura kwakira urusoro, ibi rero bishobora kuba impamvu mu gihe wafashe imiti rimo progesterone nyinshi cyakora ngo ntawe bikwiye gutera ubwoba kuko iyo uhagaritse iyo miti wongera kujya mu mihango uko bisanzwe nta kibazo.

Igihe kandi habayeho guhagarika gufata iyi miti cyangwa kuyifata mu buryo budakwiye, bunyuranyije n’ amabwiriza y’ abaganga ngo bishobora guhagarika imihango mu gihe gito, aha ufite iki kibazo akaba aba agomba guhita yitabaza abaganga bakamugira inama.

5.Gukora imyitozo ngororamubiri ku kigero cyo hejuru

Abashakashatsi bwagaragaje ko abakobwa cyangwa abagore bakunda gukora imyitozo ngororamubiri myinshi cyangwa se iri ku kigero cyo hejuru bishobora gutuma habaho guhagarara kw’ imihango cyangwa ikaba yatinda kuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa