skol
fortebet

Zimwe mu nama 7 zishobora kugufasha mugihe ugiye gukundana n’umuntu cyangwa uri mu rukundo

Yanditswe: Sunday 16, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Ubundi urukundo ni ikintu cyiza kandi kiryoha iyo umubano w’abakundana ugenda neza,ariko na none urukundo rurababaza cyane iyo abakundanye bahemukiranye,aho usanga bashihurana ndetse nta n’ubwumvikane hagati yabo,ari nayo mpamvu twahisemo kugira inama umuntu wese uri mu rukundo cyangwa ubiteganya
1.Ntugomba guhinduka uwo utariwe kugira ngo ukunde ushimishe umuntu
Hari umuntu iyo ari mu rukundo ibyo yakundaga byose arabireka maze umwanya we wose ndetse n’ibyo akora byose bikaba ari ibijyanye (...)

Sponsored Ad

Ubundi urukundo ni ikintu cyiza kandi kiryoha iyo umubano w’abakundana ugenda neza,ariko na none urukundo rurababaza cyane iyo abakundanye bahemukiranye,aho usanga bashihurana ndetse nta n’ubwumvikane hagati yabo,ari nayo mpamvu twahisemo kugira inama umuntu wese uri mu rukundo cyangwa ubiteganya

1.Ntugomba guhinduka uwo utariwe kugira ngo ukunde ushimishe umuntu

Hari umuntu iyo ari mu rukundo ibyo yakundaga byose arabireka maze umwanya we wose ndetse n’ibyo akora byose bikaba ari ibijyanye n’umukunzi we. Ibi ariko si byiza kuko buri wese agomba kugumana umwimerere we ahubwo mugahuriza hamwe.

2.Ntago umuntu akumva utavuze

Iri naryo ni isomo rikomeye bamwe bajya bita batandukanye n’abo bakundanaga. Hari ubwo havuka ikibazo ubwumvikane bukabura hagati y’abakundana. Umukunzi wawe akagushinja ikintu runaka, wowe aho kumusobanurira ukicecekera kandi mu by’ukuri umukunda ariko ntubimubwire. Cyangwa ugasanga umukunzi wawe aragukosereje aho kubimubwira ugaceceka ahubwo ukamwuka inabi ntumusobanurire ikibazo ufite, bityo rero ugasanga umwuka mubi urushijeho kwiyongera hagati yanyu ,bamwe binabaviramo no gutandukana.

3.Intego yo kujya impaka si ukugira ngo wumvishe mugenzi wawe ko ari wowe uri mukuri ahubwo ni ukugira ngo wumve aho ikibazo kiri n’uko nawe abona ibintu

Ikibazo bamwe mu rukundo babigira intambara cyangwa amarushanwa ugasanga iyo hari icyo mutumvikanyeho aho kugirango wumve uko mugenzi wawe abibona ,wowe ahubwo ukaba uri gushakisha ibimenyetso bishimangira ko ari wowe warufite ukuri.

4.Ntukemere gukundana n’umuntu kuko wabuze uko ugira cyangwa kuko utinya kuba wenyine.

Hari bamwe babona ishuti zabo zose zifite abakunzi nabo bakumva barifuza uwabatetesha ugasanga bagiye mu rukundo (relationship) muby’ukuri batabitekerejeho nta n’intego bafite, bakabijyamo gusa kuko barambiwe kuba bonyine.

5. Gushima Ibyo umukunzi wawe agukorera.

Byaba ibito cyangwa ibinini, Ibyo umukunzi wawe agukorera ujye wibuka kubimushimira kuko bimutera ishyaka ryo gukomeza kukunezeza. Ariko iyo umuntu agerageza kukunezeza ntumushimire, ntunamwereke ko byagushimishije bimuca intege.

6. Ntukirengagize ibimenyetso.

Burya hari ubwo ubona amafuti y’umuntu mutaranatangira gukundana cyangwa munagitangira ariko ukamushakira impamvu, ukica amatwi ukanga kubyitaho ariko nyuma bikazarangira ya makosa ariyo mupfuye kandi warayabonaga na mbere hose ukanga kubyishyiramo ubibona. Burya nubwo umuntu ahinduka ntibiba bimworoheye.

7. Ese iyo uzakuba umukobwa/umugore cyangwa umuhungu/umugabo wari kwemera gukundana n’umuntu umeze nkawe?Kubera iki?

Buriya wibajije iki kibazo bigufasha kongera kwitekerezaho ukareba amakosa ukora bikaba byagufasha kugerageza kuyakosora.mbese ukishyira mu mwanya wuwo uyakorera.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa