skol
fortebet

Police FC yatsinze Bugesera FC yegukana igikombe cya kabiri cy’Amahoro

Yanditswe: Wednesday 01, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 yegukana Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele.

Sponsored Ad

Police FC yari imaze igihe igorwa na Bugesera FC yisubiyeho iyitsinda aho bikenewe yegukana igikombe cy’Amahoro yari ikeneye cyane.

Mbere y’umukino,amakipe yombi yakoze ku bafana bayo bose buzuza Kigali Pele Stadium byavugwaga ko bazakina yambaye ubusa.

Police FC yazanye amakamyo na za bisi zuzuye abapolisi n’abakorerabushake bo hirya no hino ngo bayifane aho bivugwa ko yazanye abafana ibihumbi birenga 4000.

Ku rundi ruhande,Bugesera FC yazanye Coaster zisaga 40 zari zitwaye abafana basaga 1000.

FERWAFA yari yatangaje ibiciro biri hagati ya 2000 Frw n’ibihumbi 20 Frw, ariko kwinjira byaje kugirwa ubuntu.

Umukino watangiye amakipe yombi acungana mu gice cya mbere ariko Police FC yari hejuru mu gusatira cyane binyuze mu bakinnyi bayo barimo Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio na Mugisha Didier ariko babuze uko bamenera mu bwugarizi bwa Bugesera FC.

Iminota 45 y’umukino yarangiye Bugesera FC na Police FC zinganya ubusa ku busa.

Ku munota wa 57,Djibrine Akuki yatsinze igitego cya mbere cya Police FC, nyuma y’umupira yahawe na Muhadjiri aroba Umunyezamu Niyongira.

Bidatinze ku munota wa 65,Nsabimana Eric ’Zidane’ yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Nkubana Marc.

Ku munota wa 80,Ssentongo Farouk yishyuriye Bugesera FC igitego kimwe ku mupira wahinduwe na Niyomukiza Faustin, atsindisha umutwe.

Bugesera FC yahise itangira gusatira cyane ishaka kwishyura ariko Police FC irugarira karahava.

Umusifi wa Kane, Umutoni Aline, yerekanye iminota ine y’inyongera,Bugesera FC ikomeza gusatira bikomeye ariko amahirwe ntiyayisekera.

Police FC yasumbirijwe cyane mu minota ya nyuma ariko umunyezamu Rukundo Onesime ayirwanaho aho yakuyemo umupira ukomeye watewe na Niyomukiza Faustin.

Umukino warangiye Police FC itsinze ibitego 2-1,yegukana igikombe cy’Amahoro 2024 nkuko yabiherukaga 2015.Niyo izasohokera u Rwanda yo na APR FC.

Yegukanye akayabo ka miliyoni 12 FRW mu gihe Bugesera FC igomba guhabwa miliyoni 5 gusa.

Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo isezereye Rayon Sports naho Police FC isezerera Gasogi United.

Uyu mukino wagombaga gutangira saa Cyenda, ndetse amakipe yombi yageze ku kibuga mbere ya saa Munani, ariko utinda gutangira kubera Imikino y’Abakozi yabereye kuri iki kibuga.


Police FC irahabwa miliyoni 12 Frw, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2024/25 nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa