skol
fortebet

Abashakashatsi batangaje ikintu gikomeye cyafasha abagabo n’abagore kongera ubushake bwo gutera akabariro

Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Benshi ntabwo babiha agaciro ariko n’iby’ingenzi ko abashakanye bagakwiye kumara nibura iminota 30 bota izuba kuko byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyane ko rifite Vitamini D yongera imisemburo ya testosteroneifasha umugabo kubyara.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe n’inzobere mu byerekeye imibonano mpuzabitsina yitwa Aly Dilks,ni uko abantu bishimye kurusha abandi ku isi ari ababona umwanya wo kota akazuba kuko iyo wishimye buri gice cy’umubiri kiba gikora neza.

Mu kiganiro Aly Dilks yagiranye n’ikinyamakuru Whimn,yavuze ko izuba rigira Vitamin D ndetse iyi vitamin ifasha mu nkongerera abagabo imisembura ituma babyara ndetse bifuza gutera akabariro.

Yagize ati “Izuba ryongera umusemburo wa testosterone ku bagabo kandi ugira uruhare runini mu gutuma bifuza gukora imibonano mpuzabitsina.Muzarebe abantu bahora mu buvumo,bakenera imbaraga zidasanzwe kugira ngo babashe kubyara.”

Igitangaje cyane ni uko iyi Vitamin D iba mu izuba igabanya imisemburo ituma abagore bacika imbaraga zo gushaka gutera akabariro bakifuza kubonana n’abagabo babo.

Uyu mugabo yavuze ko abagabo bacika intege mu gutera akabariro bakwiye kumara iminota 30 ku izuba nibura mu byumweru 2 ndetse abwira abagabo bahora mu biro no mu kazi batagera hanze ko bakwiye kujya bashaka ibiruhuko byo kota akazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa