Abashakashatsi batangaje isaha nyayo umugabo ushaka umwana ashobora gutera inda umugore we byoroshye

Urukundo   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 July 2018 Yasuwe: 5475

Abashakashatsi ku bijyanye n’imyororokere bamaze igihe bashaka igihe nyacyo cyatuma umugore atwara inda byoroshye bemeza ko buriya mu masaha ya mu gitondo aribwo udusabo dukora intangangabo dusohora nyinshi kandi zifite imbaraga.

Abashakashatsi bo muri kaminuza yigisha iby’ubuganga I Zurich mu Busuwisi bemeje ko nubwo buri gihe umugabo aba ashobora gutera umugore inda iyo ari muzima,gusa mu gitondo aribwo intanga ziba zifite imbaraga ndetse zikora neza.

Aba bashakashatsi bemeje ko buriya saa moya n’igice za mu gitondo aribwo umugabo aba afite amahirwe menshi yo gutera umugore we inda kuko aribwo aba afite izifite imbaraga kandi nyinshi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bihe by’impeshyi (Kamena,Nyakanga) aribwo intanga ngabo ziba zimeze neza,zifite ubunini buhagije n’ishusho nziza yo guhita bukora igi iyo zihuye n’intanga ngore.

Dr Brigitte Leeners yavuze ko mu gitondo kare aribwo umugabo aba afite intanga nyinshi zifite ubuziranenge buhagije ndetse zamufasha kwibaruka.

Uyu muganga n’abashakashatsi bagenzi be bakoreye ubushakashatsi ku bagabo basaga 7,068 bari hagati y’imyaka 25 na 40 bemeza ubu bushakashatsi ko ari impamo.

Nubwo aya masaha benshi baba bitegura kwerekeza mu kazi abandi bakarimo,aba bashakashatsi bavuze ko hari abagabo bagira ngo ntibabyara kandi batera akabariro mu masaha intanga zabo ziba zidafite imbaraga,bikabagora kubyara

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa yakunze umusore udafite igitsina bamarana umwaka atarabimenya ngo...

Umukobwa witwa Fedra Fabian ubu ugize imyaka 28 yakunze umusore, yakunze...
20 November 2018 Yasuwe: 2659 1

Izi nizo Ndwara utakekaga ko zivurwa no gukora imibonano mpuzabitsina

Abagabo n’abagore bamarira amasaha n’amafaranga mu kwigira beza, kandi hari...
14 November 2018 Yasuwe: 7536 0

Ibi nibyo bintu umugore abwira umugabo bikamutere ubushake bukabije bwo...

Abagore bakwiye kumenya ko n’abagabo bakenera kwitabwaho no gukururwa kugira...
12 November 2018 Yasuwe: 5798 0

Ibi nibyo bintu byagufasha kugira ngo uryohereze uwo muri gukorana...

Twifashishije inzobere, ibitabo n’ubushakashatsi bwimbitse butandukanye...
12 November 2018 Yasuwe: 4631 0

Abagore bo muri Afurika ntabwo bagisiramurwa nka mbere

Ibarura ryakozwe n’ ikigo BMJ Global Health ryerekanye ko umuhango wo...
11 November 2018 Yasuwe: 1811 0

Abashakashatsi bagaragaje ukuntu gutera akabariro no kubyara abana byongera...

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 910 muri Wales hagati y’umwaka wa 1979 na...
11 November 2018 Yasuwe: 1439 0