skol
fortebet

Dore ibintu 7 bikubaho iyo umaze icyumweru udatera akabariro n’ umugore wawe

Yanditswe: Thursday 10, May 2018

Sponsored Ad

skol

Guhagarika imibonano mpuzabitsina warayimenyereye bigira ingaruka. Mu buzima iyo uri ingaragu umara imyaka myinshi udakora imibonano mpuzabitsina ntibikugireho ingaruka ariko siko bigenda iyo uyihagaritse uri umugabo cyangwa umugore. Bisobanuye ko imibonano mpuzabitsina ifite akamaro kanini mu buzima bw’ umuntu haba mu gufasha umubiri gukomera no mu mitekerereze ye. Dore ingaruka eshanu mbi zikugeraho iyo umaze iminsi 7 udakora imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

1. Utakaza ubushake bwo gutera akabariro

Mu gihe cy’ imibonano mpuzabitsina umubiri ukora imisemburo ya endorphin ituma umuntu aryoherwa n’ iki gikorwa, iyo wifashe iyi misemburo umubiri ntabwo wongera gukora iyi misemburo bigatuma ubushake bwo gukora iki gikorwa bugabanyuka cyane, bikazaera aho bushira burundu.

2. Igipimo cy’ ubwenge bwawe kiragabanyuka

Ibi nibyo iyo umuntu aretse gukora imibonano mpuzabitsina igipimo cy’ ubwenge bwe kiragabanyuka kuko ubushakashatsi bwakozwe n’ abashakashatsi bo muri Kaminuza Princeton yo muri Leta ya New Jersey bwerekanye ko iyo umuntu akora imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho neurons ziyongera. Gutera akabariro kenshi bituma ubwoko bukura.

3. Umuvuduko w’ amaraso uriyongera

Abashakashatsi bemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina ari ugukora siporo ndetse ko bituma umutima ukora neza, ugatera neza umuntu akagubwa neza. Guhagarika imibonano mpuzabitsina ni uguhagarika siporo bigira ingaruka zirimo no kwiyongera k’ umuvuduko w’ amaraso. Mu gihe cyo gutera akabariro hari ubwo umuntu abira ibyunzwe imyanda imurimo igasohoka.

4. Kubabara no kugira agahinda gakabije (stress)

Iyo umuntu arimo gutera akabariro umubiri urekura imisemburo igabanya umubabaro na stress, iyo umuntu ahagaritse iki gikorwa iyi misemburo iragabanyuka stress ikiyongera kandi iri mu bituma benshi biyahura.

5. Abasirikare b’ umubiri bacika intege

Abashakashatsi mu by’ imitekerereze Carl Charnetski na Francis Brennan Jr bavumbuye ko gukora imibonano byongera ubudahagarwa bw’ umubiri. Ni nyuma yo gupima amacandwe y’ abagore yafashwe barimo gukora imibonano mpuzabitsina bagasanga immunoglobulin A iba yiyongereye. immunoglobulin A ni cyo kintu cya mbere kirinda umubiri w’ umuntu kurwaragurika.

Ibitekerezo

  • Ubwo abajya muri misiyo(mision) zakaz bigafata igihe krekre cyane ubwo urumva batahita baba ibirenba cg abarwaza abo bashakanye igihe kirekre bo aha ntibyoroshye pee!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa