skol
fortebet

Ibice 6 by’umubiri byakongerera ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanga mu byo gutera akabariro hagati y’abashakanye cyangwa abakundana(Sexuologue)bagaragaza ko gutegurana hagati y’abakundana mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina(Les preliminaire)ari ingenzi mu migendekere myiza y’iki gikorwa kuko birushaho kongera ibyishimo.
Gusa ngo igice cyo gutegurana hari abatagiha agaciro biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo amashyushyu,ukwikunda k’umwe mu bashakanye,ubujiji n’izindi.
Dr Jacques Waynberg, umuhanga mu by’imibonanompuzabitsina(Sexologue) (...)

Sponsored Ad

Abahanga mu byo gutera akabariro hagati y’abashakanye cyangwa abakundana(Sexuologue)bagaragaza ko gutegurana hagati y’abakundana mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina(Les preliminaire)ari ingenzi mu migendekere myiza y’iki gikorwa kuko birushaho kongera ibyishimo.

Gusa ngo igice cyo gutegurana hari abatagiha agaciro biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo amashyushyu,ukwikunda k’umwe mu bashakanye,ubujiji n’izindi.

Dr Jacques Waynberg, umuhanga mu by’imibonanompuzabitsina(Sexologue) w’Umufaransa avuga ko kurwanya amashyushyu mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kureka kwikunda bikorwa na nyirukubigira,abyimenyereje cyangwa akoze imyitozo yabugenewe ituma bigenda bimushiramo gahoro gahoro.

Imwe mu myitozo ishobora gutuma umuntu acika kuri iyi mico harimo no kwimenyereza guha igihe udukino tubanziriza imibonano mpuzabitsina(Preliminaires).

Dr Jacques Waynberg avuga ko abantu bose atariko bazi gutegura abo bashakanye muri utu dukino,akenshi usanga tugizwe no gukorakorana ku bice by’umubiri mu gihe buri gice cyose atari ko cyaba ingirakamaro mu gutegurana hagati y’abashakanye.
Icyakora atanga ibice bitandatu rusange bishobora kugufasha mu gutegura imibonano mpuzabitsina itanga ibyishimo byuzuye.

Gusomana hakoreshejwe umunnwa n’ururimi

Iki gikorwa gikoreshwa iminwa abenshi barakizi ndetse baranagikora nyamara ngo biba byiza iyo abashakanye batibanze ku guhuza iminwa gusa, ahubwo bakanakoresha ururimi baruzengurutsanya ku minwa,kuko iki gice cy’umunwa kizamura ubushake cyane iyo gihuye n’ururimi.

Kuguyaguya imoko y’ibere

Ibi nabyo benshi barabikora ariko usanga ahanini ngo umugabo ariwe wibanda ku moko y’ibere ry’umugore kandi umugabo nawe ayafite.Abahanga mu by’imibonano mpuzabitsina bagaragaza ko uko imoko yongera ubushake ku mugore ari nako yabwongera ku mugabo kuko uturandaryi tujyana ibyishimo tuize ibere ry’umugore ari kimwe n’utugize iry’umugabo.
Bagasaba ko abagore nabo bajya bita kuri iki gice ku bagabo bityo bakarushaho kunyurwa bombi.Bisobora gukoreshwa intoki cyangwa ururimi nk’uko aba bahanga babivuga.

Gusomana ku ijosi

Igice kuri hagati y’itama n’urutugu nacyo ngo si icyo kwirengagizwa mu gihe abashakanye baguyaguyana mbere yo guhuza imibiri.Ni igice abahanga bagaragaza nk’icyongera ubushake ndetse kinazamura ibizungamubiri(sentiment)mu gihe ngo n’iyo umuntu akoze ku wundi kuri iki gice yumva ubushagarira agasese urumeze.Ibi ngo bituruka ku kuba uruhu rw’iki gice rworohereye.Aba bahanga basaba ko bibaye akarusho kuhaguyaguya byakoreshwa ururimi.

Kuguyaguya mu mbavu

Abahanga mu by’imibonano mpuzabitsina bagaragaza igituza muri rusange nk’igice kigira uruhare runini muri iki gikorwa cy’abashakanye kuko ngo ahanini usanga ibi bice bihuraubwabyo cyangwa bigahura n’ibindi bice mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.Ibi ngo bituma kubiguyaguya bikorwa haba hakoreshejwe amaboko cyangwa ibindi bice by’umubiri.Nyamara ngo siko bose bibuka no kuguyaguya igice cyo mu mbavu abahanga muri iki gikorwa bakigaragaza nacyo nk’icyongera ibizungamubiri gikwiye kwitabwaho.Iki gice giherereye munsi y’ukuboko kugera mu rukenyerero nacyo ngo iyo ugikozeho bamwe bumva ubushagarira buzamura ibizungamubiri.

Ku mabuno no mu kazindaro

Biragoranye kuguyaguyana hagati y’abashakanye badakoze ku gice cy’amabuno cyane cyane ay’abagore doreko ari kimwe mu bice bikurura ijisho ry’umugabo.Nyamara ngo bamwe birengagiza igice kiri hejuru y’amabuno(mu kazindaro)kandi abahanga mu by’imibonano mpuzabitsina bakigaragaza nk’ikigizwe n’udutsi dutoya(ners)dushobora kuzamura ibyishimo mu gihe dukozweho byongeye kandi ngo utu dutsi tunyura mu rutirigongo rushamikiye muri iki gice cyo mu mugongo.

Amatako

Igice cy’amatako nacyo ngo cyiganjemo uturandaryi dukurura ibyishimo cyane ,ari naho abahanga mu mibonano mpuzabitsina bahera bakigaragaza nk’icyo kwitabwaho haba mu gihe cyo kuguyaguyana ndetse no mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina nyirizina.

Muri rusange ibi bice biri mubyo Dr Jacques Waynberg, umuhanga mu by’imibonanompuzabitsina(Sexologue) agaragaza nk’ibyafasha abashakanye gutegura no kunoza imibonano mpuzabitsina mu gihe byitaweho.Ariko Dr Jacques Waynberg, anagaragaza ko hari indi ntabwe ishobora guterwa n’abashakanye agaragaza nk’iyisumbuyeho mu gikorwa cyo gutegurana hagati y’abashakanye.
Uyu avuga ko ibikorwa nko kurigata igitsina gabo(fellation)cyangwa kurigata rugongo y’umugore(cunilinguis) biza ku isonga mu gutegurana kw’abashakanye kuko ngo bibyutsa ubushake bwinshi kandi mu gihe gito.

Nyamara anagira abashakanye inama yo kubyitondera mu ngihe ngo bisaba isuku y’ibitsina ihagije kuko bishobora gukwirakwiza imyanda yagira ingaruka ku buzima bwa muntu hagati y’abashakanye.
Ubutaha tuzabagezaho ibirambuye ku bikorwa byo kurigatana ibitsina hagati y’abashakanye(Felletion na Cunilinguis)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa