Inzobere zagaragaje impamvu nyamukuru zitera abagabo uburemba

Urukundo   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 27 April 2018 Yasuwe: 5110

Hari igihe uburemba abantu bibwiraga ko buba ku bagore gusa. Ubushakashatsi bwagaragara ku mu ngo 100 zibura urubyaro 50 muri zo biba byaraturutse ku buremba bw’ umugabo.

Umubiri w’ umugabo ufite ubushobozi bwo gukora intanga ngabo ‘Spermatozoide’ miliyoni 100 ku munsi.

1. Ukwezi k’ ubuzima

Ubushakashatsi bugaragaza ko impamvu ya mbere ituma umugabo atakaza ubushobozi bwo kubyara ari ukwezi k’ umugabo, nk’ uko umugore agira ukwezi k’ umugore ubushakashatsi bwagaragaraje ko umugabo nawe agira ukwezi. Mu minsi iri hagati ya 10 na 14 intanga ngabo iba imaze kwirema no gukura igasohoka mu mubiri binyuze mu gusohohora(ejaculation). Ubushakashatsi bwagaragaje ko ku myaka 35 intanga ngabo zitangira gutakaza ubushobozi bwo gukora umwana n’ ubwo atagira igihe cyo gucura nk’ uko bigenda ku mugore.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bufaransa bwerekanye ko umugore uri munsi y’ imyaka 30 aba afite ibyago bingana na 25% byo kubura urubyaro iyo ashakanye n’ umugabo ufite imyaka kuva kuri 40 kuzamura. Umugore ifite hagati y’ imyaka 35 na 37 aba afite ibyago bingana na 50% byo kubura urubyaro iyo ashakanye n’ umugabo w’ imyaka 40.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko umugabo ukuze intanga ngabo ze ziba zuzuyemo uturemangingo tw’ ibigoryi (abnormal genes).

Indi nyigo yakorewe muri kaminuza yo muri California yagaragaraje ko intanga ngabo z’ umugabo ukuze ziba zidashobora kwihuta no gufata icyerekezo cy’ aho zigiye.

Prof. Allan Pacey wigisha muri kaminuza ya Sheffield yavuze ko umwana uvutse ku babyeyi bashaje aba afite ibyago byo kubura ubushobozi bwo kubyara.

2. Imyenda y’ imbere ikanyaga umubiri

Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Manchester bwerekanye ko imyenda y’ imbere ikanyaga umubiri ituma umugabo atakaza ubushobozi bwo kubyara. Abakoze ubu bushakashatsi bavuze ko impamvu ari uko imyenda y’ imbere ihambira umubiri ituma intanga ngabo zigabanyuka bitewe n’ uko umwuka ugera ku dusabo tw’ intanga uba muke, n’ ubushyuhe bukiyongera muri icyo gice.

3. Imwe mu miti yo kwa muganga

Muganga Dr. Jane Stewart yavuze ko imiti ya anti-biotic erythromycin iba irimo uburozi bwangiza cellule zo mu mubiri zikora intanga ngabo hakaba ubwo izo cellule zipfuye burundu.

Imiti ya antipsychotic na tricyclic antidepressants igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina gushyukwa no gusohora. Inyigo y’ abaganga yagaragaje ko calicium ishyirwa mu miti igabanya umuvuduko w’ amaraso ituma udusabo tw’ intanga dukora intanga ngabo z’ ibigoryi.

4. Indwara variocele

Indwara ya Variocele imitsi ivana amaraso mu mudusabo tw’ intanga ivunguka cyane bigatera ubushyuhe scrotum. Ibi bituma abagabo bayirwaye bagira ikibazo cy’ uburemba. Ubushakashatsi bwerekana 40 by’ abagabo barwaye variocele baba ari ibiremba. 15 mu bagabo 100 baba barwaye variocele. Ubu bwo kuvura iyi ndwara ya Variocele ni ukubaga mu gice cy’ udusabo tw’ intanga.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inzobere zagaragaje impamvu nyamukuru zitera abagabo uburemba

Hari igihe uburemba abantu bibwiraga ko buba ku bagore gusa. Ubushakashatsi...
27 April 2018 Yasuwe: 5110 0

’Umugabo watinyuka kunguyaguya namuha ariko barantinya’ UBUHAMYA

Bavandimwe si ngombwa ko mbabwira amazina yanjye bwite ariko niyemeje...
26 February 2018 Yasuwe: 11600 21

Mugore,dore ibyagufasha kubungabunga isuku y’igitsina cyawe

Umwanya mwibarukirogore(vagin)ni kimwe mu bice bikenera isuku cyane kuko...
21 February 2018 Yasuwe: 6005 0

Ibice 6 by’umubiri byakongerera ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina

Abahanga mu byo gutera akabariro hagati y’abashakanye cyangwa...
13 February 2018 Yasuwe: 6107 0

Abashakashatsi bemeje ko uburebure bw’ intoki bugirana isano n’ ubunini bw’...

Ubushakashatsi bwakorewe muri Koreya y’ Epfo bwagaragaje ko kugira ngo...
4 January 2018 Yasuwe: 1960 0

Umugore uri mumihango akwiye gukora imibonano mpuzabitsina kubera izi...

Bamwe mu bagore n’abakobwa mu gihe cy’ imihango bagira ububabare bwinshi,...
17 December 2017 Yasuwe: 7090 8