skol
fortebet

Izi nizo Ndwara utakekaga ko zivurwa no gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Wednesday 14, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Abagabo n’abagore bamarira amasaha n’amafaranga mu kwigira beza, kandi hari uburyo karemano byikoramo. Mu bushakashatsi bwe, Dr. Michael Roizen yerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nziza ku mubiri zirenze kure iziva mu byo bisiga. Gukora imibonano mpuzabitsina bifite umumaro ni nayo mpamvu ikwiye gukorwa buri gihe.

Sponsored Ad

Dr. Roizen yerekanye ko buri gitondo umuntu akenera kwihomaho ibintu bitagira ingano, ku bagore ho bikaba kenshi mu munsi, ariko iyo afashe iminota 15 agakora imibonano mpuzabitsina amatama ye aba aringaniye, iminwa ifite ibara ritukura uko bikwiye.

Kwiyanika ku zuba, kujya muri sauna ni ibintu bikunze gukorwa na benshi kugira ngo umubiri wabo use neza. Ni byo koko amaraso atembera mu mubiri nta mususu ariko imibonano mpuzabitsina ikaba akarusho mu gutuma ya maraso agenda neza kandi n’umubiri ugahorana itoto.

Iyo ubajije abantu icyo bakunda ku mugore cyangwa ku mugabo runaka, icyo benshi bahurizaho ni ukuba yigirira icyizere nk’uko bivugwa na Mary Jo Rapini, umuhanga mu bijyanye n’ihuzabitsina. Kugenda wemye ku mugabo, utikandagira kuko ntacyo wikanga ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma agira igikundiro, naho ku mugore iyo agenda amayunguyungu ajya hirya no hino bituma areshya benshi, bose ahanini babiterwa n’ibinezaneza byo kuba afite ubuzima burimo imibonano mpuzabitsina ihagije.

Si ibi gusa kuko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza itera itoto cyane cyane ku mugore ku buryo ashobora kugera aho agaragara nk’aho ari muto mu myaka ndetse no mu buryo akora. Ikindi cyiyongera kuri ibi ni uko hari ibintu bihitana abatari bake imibonano mpuzabitsina imurinda nk’indwara z’umutima, kanseri, no kwiheba bikunze kuvamo kwiyahura.

Imibonano mpuzabitsina kandi ituma umuntu asinzira neza, yongerera umubiri abasirikare, imara umunaniro no gutuma hakorwa intanga nyinshi kandi zikomeye.

Ingaruka nyinshi nziza zo ntiwazirondora ariko burya ngo nta byera ngo de, niyo mpamvu abarebwa n’imibonano mpuzabitsina ari abayikora mu buryo bukwiye (abashakanye), naho ubundi nababwira iki!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa