skol
fortebet

Umugore wari warabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina yavuze ubuzima bubabaje yabayemo kubera ubu burwayi

Yanditswe: Saturday 25, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Rebecca Barker w’imyaka 37 ukomoka ahitwa Tadcaster mu Bwongereza yatangaje ko yari yarabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina aho buri munsi yagombaga kumara nibura amasaha 7 aryamanye n’umugabo.

Sponsored Ad

Rebecca yavuze ko buri munota yahoraga yifuza gukora imibonano mpuzabitsina ndetse iyo umugabo we yabaga agiye ku kazi yariraga ayo kwarika.

Uyu mugore yashatse umugabo ku myaka 16 bahita bimukira mu Bufaransa aho babaye abahinzi gusa nyuma yo kugerayo yaje kurwara iyi ndwara yo kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina buri kanya.

Kubera ko umugabo w’uyu mugore yari umuhinzi,yabaga agiye mu kazi uyu mugore bikamugora kwihangana akamusangayo bakaryamana gusa ntacyo byamumariraga nibwo yafashe umwanzuro wo kujya ajyana nawe.

Rebecca yabwiye abanyamakuru ko we n’umugabo we baryamanaga 5 ku munsi ariko ntanyurwe,agakomeza kumva afite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugore yavuze ko iyo we n’umugabo we babaga batari mu kazi birirwaga bakora imibonano mpuzabitsina bikagera ubwo umugabo ananirwa ariko umugore akibikeneye.

Rebecca yavuze ko nta kindi kintu yashoboraga gutekereza mu mutwe we uretse gukora imibonano mpuzabitsina ndetse buri munota yabaga atekereza igihe umugabo we ari buzire akamukiza uburibwe.

Uyu mugore yatandukanye n’abagabo 3 kubera ubu urwayi bwo guhora yifuza gukora imibonano mpuzabitsina aho benshi bamurambirwaga bakamushinja ko abaca inyuma.

Mu mwaka wa 2015 nibwo yatangiye gushaka abaganga mu byerekeye ibitsina bamubwira ko arwaye indwara yitwa nymphomaniac ituma abagore bahora bifuza gsambana buri kanya.

Uyu mubyeyi w’abana 3, yashatse umugabo badahorana ndetse yiyemeza kugabanya ibyifuzo byo gukora imibonano mpuzabitsina none kuri ubu akora imibonano mpuzabitsina rimwe ku munsi.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko abantu 4 ku ijana barwaye indwara yo kubatwa no gukora imibonano mpuzabitsina aho benshi mu bafatwa n’ubu burwayi ari abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa