skol
fortebet

Umukobwa yakunze umusore udafite igitsina bamarana umwaka atarabimenya ngo nta wundi azakunda

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Fedra Fabian ubu ugize imyaka 28 yakunze umusore, yakunze umusore witwa Andrew Wardle w’ imyaka 40 bafata igihe kingana n’ umwaka wose wo kumenyana byimbitse ariko uwo mwaka washize Fedra ataramenya ko umukunzi yavutse adafite igitsina.

Sponsored Ad

Uyu musore mbere y’ uko akundwa na Fedra yimishanyaga n’ abakobwa benshi ariko muri bose nta n’ umwe wigeze amenya ko nta gitsina afite.

Uyu musore yabwiye The Sun ko yakoraga uko ashoboye ku buryo umukobwa yumva anyuzwe kandi adakoresheje igitsina cyane ko nta n’ icyo afite.

Abajijwe impamvu atabwiye umukunzi we ko nta gitsina afite yavuze ko akunda ko abantu bavumbura uko ameze aho kwihutira kubibabwira.

Yagize ati "Ndareka abantu bakamenya aho kubabwira uko nteye”

Ubwo The Sun yatangazaga iyi nkuru uyu muhungu yarimo akurikiranwa n’ abaganga bamubwiye ko bazamuteraho igitsina ariko nabo batizeye 100% niba kizajya kimufasha mu mibonano mpuzabitsina.

Andrew yageze aho abwira Fedra ko nta gitsina afite ariko ntibyamubujije gukomeza kumukunda nubwo atizeye niba azakira.

Fedra ati “Ni inshuti yanjye ikomeye tuvugana byinshi. Ni ubwa mbere numvishe iki kibazo gusa nzakomeza mukunde”

Ikinyamkuru The Sun ntabwo cyatangaje ubwenegihugu bwa Fedra Fabian na Andrew Wardle.

Ibitekerezo

  • Yooooooo !!! Mana weeee !!! Ni agahinda nyine nta kundi !!!! Imana igufashe igitsina bazaguteraho kizakore pe !!!! Wenda waba rutahizamu sha bigakunda !!! Imana ibyumve rwose !!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa