M23 yahaye gasopo MONUSCO ishinja gukomeza kwivanga mu ntambara
Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2024
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wahaye gasopo ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Ihranira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, ku ndege zazo zitagira abapilote (drones) ziwukoraho ubutasi.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 24 Mutarama 2024 yatangaje ko izi ‘drones’ ziri kwifashishwa mu guha ingabo za Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa amakuru y’aho abarwanyi bawo baherereye n’ibikorwa barimo.
Ati “Kuri iyi myitwarire ibogamye kandi ya gashozantambara y’abasirikare ba Loni ndetse n’ubwicanyi bukorerwa abasivili, dufite inshingano zo gufata ingamba zikwiye zo kwirwanaho no kurinda abaturage bari kuraswa.”
Kanyuka yibukije ko Leta ya RDC yarenze ku busabe bw’abayobozi bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga bwo guhagarika imirwano, igura ‘drones’ z’intambara eshatu zo kumufasha “kurandura M23”.
Yatangaje ko muri izi ndege zitagira abapilote, M23 yahanuyemo imwe, kandi ngo iri gutsindira ku rugamba ingabo za Leta ya RDC, FDLR, abacancuro, imitwe ya Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC.
M23 yerekanye ibaba rya drone yahanuye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *