skol
fortebet

Perezida Macron yabwiye Tshisekedi wamusuye amagambo yashakaga kumva

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko u Rwanda rugomba guhagarika gushyigikira inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) no gukura ingabo zarwo ku butaka bw’umuturanyi.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Macron yabitangarije abanyamakuru ari kumwe na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi wamusuye.

Yagize ati: "Turashaka ko ubusugire bw’igihugu bwagera no ku mugabane wa Afurika" nkuko bimeze mu Burayi nyuma y’uko Uburusiya buteye Ukraine.

Yongeyeho ati: "u Rwanda rugomba guhagarika inkunga kuri M23 no gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Kongo," akomeza ashimangira ati: "Ubufaransa ntibuzigera buha ishingiro ubangamira ubusugire bwa RDC."

Tshisekedi yishimiye Paris avuga ko iyo ari ’inkunga ikomeye ku ruhande rw’Abanyekongo", avuga ko byerekana ko igihugu cye "gishobora kwishingikiriza Ubufaransa".

Yongeyeho ko Kinshasa yiteguye kugirana ibiganiro bishya n’u Rwanda igihe ingabo zarwo "zizaba zimaze kuva" ku butaka bwa RDC.

Nyuma yimyaka umunani zisinziriye, inyeshyamba za M23 zongeye gufata intwaro mu mpera za 2021, zifata igice kinini cy’intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa RDC.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame,yahakanye kenshi ibi birego, ariko akavuga ko agirira impuhwe M23 kuko yimwa uburenganzira n’igihugu cyabo.

Umuryango w’abibumbye wavuze ko mu mpera z’umwaka wa 2023 abantu bagera kuri miliyoni zirindwi bavanywe mu byabo n’intambara muri DR Congo, harimo miliyoni 2.5 zo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru honyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa