skol
fortebet

Dore impamvu ziri gutuma abasaza bakuze barongora abakobwa bato muri Kigali

Yanditswe: Thursday 10, May 2018

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu abasaza bakuze barongora abana bato, UMURYANGO twabakoreye ubushakashatsi bumwe ku mpamvu ziri gutera ibi muri Kigali ndetse no ku isi yose.

Sponsored Ad

Nk’uko abakobwa n’abagore bakunda cyane ababitaho kenshi, ibikurura abakobwa bakiri bato ku bagabo bakuze, cyane abari hejuru y’imyaka 30, birimo imitungo cyangwa se imyitwarire yo kwita ku babakunda bitewe n’umutungo ndetse n’ubushobozi baba bafite.

Ubumenyi n’ubunararibonye

Ubumenyi n’ubunararibonye ni kimwe mu bintu biza ku mwanya wa mbere mu bikurura abakobwa ku bagabo bakuze. Ibi bigashimangirwa no kuba abakobwa baba bababonamo ubunararibonye bakesha kuba barabayeho imyaka iruta iyabo. Baba bazi neza ko ari byo bibatera kuba bazi gufata imyanzuro myiza kandi ihamye. Ikindi baba babasha no kwihanganira ibibazo bahura na byo. Mu gihe ukunze gusanga abasore bakiri bato bagira ikibazo cyo kumenya kwihanganira, ibibazo bahura nabyo no kubasha gufata imyanzuro ihamye.

Umutekano

Umutekano uvugwa aha si umutekano w’ubwirinzi cyangwa wo kuba babarwanirira n’ubwo nabyo baba babishoboye. Aha ni umutekano ushingiye ku mitungo, amafaranga n’ubukire. Ibi ukunze gusanga ari byo bikurura abakobwa benshi ku bagabo. Akenshi baba babishingira kuba abagabo bakuze bakunze kuba bafite akazi gahoraho, ndetse n’indi mitungo yakwifashishwa mu kubaka urugo, ku buryo n’ubwo yamutera inda yamutwara nta kibazo maze ntiyangare.

Ubuhanga n’ubushobozi bwo kubitaho

Abakobwa bakiri bato bakunda abagabo bakuze baba babakurikiraho ubunararibonye bwo kubitaho mu buryo budasanzwe. Abagore n ’abakobwa bakiri bato bakunda kwitabwaho, byumwihariko rero abakobwa bakiri bato bo baba bakeneye ababitaho ku buryo bukomeye. Ibi rero bikunze gutuma bakunda abagabo bakuze kubera ko aba bagabo bazwiho ubuhanga bwo gufata neza abagore n’abakobwa.

Ibi ukaba ukunze gusanga babifatira k’uburyo aba bagabo bari hejuru y’imyaka 30 ukunze gusanga bategurira impano za buri gihe abo bari kumwe mu rukundo, ibi bikaba bimwe biryoshya urukundo kandi bikongerera abagabo igikundiro ku bakobwa ndetse n’abagore. Ibi bikiyongeraho ko aba bagabo bakuze baba bazi uburyo bwiza bwo kwitwara neza mu gitanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa