skol
fortebet

Hamisa Mobetto yahaye ubutumwa bukomeye Diamond Platnumz

Yanditswe: Sunday 26, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli Hamisa Mobetto uri mu bazwi cyane muri Tanzania kubera urukundo rw’ibanga yagiranye n’icyamamare Diamond Platnumz,yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yabenze abasore batagira ingano kugira ngo azashakane n’uyu muhanzi kuko ariwe nzozi ze.

Sponsored Ad

Hamisa wavuzweho ko ariwe watumye Diamond atandukana na Zari,yabwiye abanyamakuru ko yabenze abasore batagira ingano bamusabye kumurongora,kugira ngo azabane na Diamond akunda cyane ndetse babyaranye umwana w’umuhungu.

Mobetto yavuze ko Diamond ari umugabo w’inzozi ze

Yagize ati “Abasore benshi bansabye ko twabana ariko ndabangira kuko hari amabanga menshi mfitanye na Diamond.Diamond dufitanye umwana niyo mpamvu nifuza ko twabana.”

Hamisa Mobetto yavuze ko yifuza cyane gushyingiranwa na Diamond kuko hari ibyo bemeranyije ubwo uyu muhanzi yacaga inyuma umugore we Zari baherutse gutandukana agasambana nawe.

Uyu munyamideli yahishuriye abanyamakuru ko Diamond yemeye ko azarera umwana we Prince Dylan babyaranye ndetse akarera undi mwana Mobetto yabyaranye n’umunyamakuru witwa Majizzo.

Muri Nzeri 2017 nibwo Diamond yemeye uyu mwana yabyaranye n’uyu munyamideli nyuma y’igihe yaramwihakanye. Diamond yemeye uyu mwana kubera ko Mobeto yasohoye amafoto baryamanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa